Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27677

Kugira ngo mbere ya byose mubanze musobanukirwe icyo umutwe w’iyi nyandiko usobanura, ngiye kubanza kubasobanurira icyo twita umuntu wemerewe gutunga intwaro(imbunda). Amategeko mpuzamahanaga agena ibirebana n’umutekano w’abaturage ateganya ko muri buri gihugu cyose cyo ku isi hagomba kuba imitwe ibiri yemerewe gutunga intwaro ariyo IGISIRIKARI n’IGIPOLISI ariko nabyo bikozwe bunyamwuga kandi n’umubare wabo ntukabye kuba mwinshi ugereranije n’umubare w’abaturage.

Niyo mpamvu inyito mujya mwumva ukumva ngo IMBONERAKURE mu Burundi(CNDD-FDD), DASSO mu Rwanda(FPR), INTERAHAMWE mu Rwanda(MRND),… biriya byose byitwa imitwe y’amabandi, abicanyi n’ibisambo byitwaje intwaro. None rero Polisi ya Kagame ikaba ihakana igatsemba yemeza ko nta muturage n’umwe mu Rwanda utunze intwaro binyuranije n’amategeko. Ese ni ukuri cyangwa ni ikinyoma ?

FPR na Kagame bamenye mbere ho hato ko iyo raporo iri hafi gusohoka baritanguranwa

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2016, polisi ya Kagame ivuganirwa na Twahirwa Celestin yari yakwije mu itangazamakuru ry’agatsiko ibibuha iteza ubwega ivuga ko imyaka ibaye irindwi nta munyarwanda urasaba gutunga imbunda kandi byemewe. Usesenguye neza iyo nyandiko uhita ubona ko hari ikintu ubutegetsi bwa Kagame bwikekaga kitari cyiza none ukuri kugiye ahagaragara.

Ubusanzwe gukwirakwiza intwaro mu baturage, cyangwa kugira igihugu kirimo abantu batunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage. Ikibazo kirushaho kuba kibi iyo abo batunze izo ntwaro mu buryo butemewe n’amategeko bashyigikiwe na Leta iriho mu gihugu ari nacyo kibazo gikomeye Kagame na FPR ye bafite kuko bazi neza ko bashyigikiye abo bazitunze binyuranije n’uko bikwiye kugenda.

Mu ngaruka harimo ubujura bwa hato na hato kuko umuntu utunze intwaro ashobora kugenda agatera abantu ubwoba akabambura imitungo yabo. Hari kandi ubwicanyi bwiyongera mu baturage kuko ufite intwaro ashobora kujya kwiba ibunaka yabona bamumenye agahitamo kubica kugira ngo batazamushinja.

Imbunda kandi zitunzwe binyuranije n’amategeko zoroheerza abagome bakorana n’udutsiko tw’ubutegetsi kunyereza abaturage b’inzirakarengane(batarahamwa n’ibyaha imbere y’umucamanza ubifitiye ububasha). Abantu mu Rwanda buri munsi barapfa, abantu basangwa mu ntoki(insina) bapfuye kandi uwabishe ntafatwe cyangwa ngo amnyekane, ibyo byose ni ingaruka zikomoka kuri izo ntwaro zandagaye mu gihugu.

Abasivili batunze intwaro mu Rwanda barenga kure 58,000

Imiryango mpuzamahanga irengera uburengaznira bw’umuturage iteka ikora ikosa ryo gutangaza amaraporo afutamye ku Rwanda ahanini bitewe n’uko ubutegetsi bwa FPR buyibangamira mu kugera ku isoko nyakuri y’inkuru igamijwe. Ubu mu Rwanda hose Kagame amaze kuzuzamo DASSO ubu twagereranya n’INTERAHAMWE ku ngoma ya MRND. Niyo mpamvu abazungu bakwiye kujya babnza bakatubaz nkatw abanyamakuru tuba tuzi byinshi tukabasobanurira ukuri kuzuye.

Nibutse ko izo nterahamwe arizo zarimbuye abatutsi muri genocide yabakorewe. Mu by’ukuri ukurikije ubwihebe bwa Kagame no kuba abona ntaho yerekeza igihugu kandi akaba aherutse gutangaza ko u Rwanda rugoswe n’abanzi impande zose(kandi koko niko biri), nta gushidikanya ko Kagame yaremye DASSO kugira ngo zizamufashe kuranguza mu gicuma umujinya n’umugambi we mubisha wo kurimbura icyitwa UMUHUTU mu Rwanda. Uwaba abihakana azabibona bidatinze kuko dufite ibimenyetso simusiga kandi byinshi.

Hari kandi n’abanditsi mpuzamahanga bakomeye kandi bubahwa kuri iyi si babyanditseho barimo uwitwa Anny Garisson wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika uherutse kwandika mu gitabo cye ko Kagame na FPR ye barimo gukora genocide y’abahutu bucece(Silent) kandi bucye bucye(Slow) kandi ibi bihuye n’ibyo Kagame yigeze kuvugira ku Kimihurura mu nteko ishinga amategeko aho yivugiye ko akayiko gato gashobora kudaha amazi mu ngunguru kakayamaramo aho yashakaga kuvuga ko azica abahutu urusorongo kugeza abamaze ku isi!

Umuryango mpuzamahanga ukwiye gusaba Leta ya Kagame ibisobanuro

Ubu nta wakwirirwa ajya impaka avuga ko izo ntwaro zidahari kuko ibimenyetso ari byose ndetse n’abasirikari basezererwa mu ngabo n’abapolisi basezererwa mu gipolisi bya Kagame nabo usanga batunze intwaro bakanabyigamba ku mugaragaro. Ubu icyihutirwa ni ugusaba umuryango mpuzamahanga ugashyira igitutu kuri Kigali igatanga ibisobanuro byanaba ngombwa Umuryango w’abibumbye ugategeka Leta ya Kagame kwambura izo ntwaro abazitunze bose binyuranije n’amategeko.

Ibyo biramutse bidakozwe mu maguru mashya, u Rwanda rushobora kuzongera rukinjira mu icuraburindi nk’iryo rwarimo mu 1994 na n’uyu munsi tukaba tukirimo kubaho no kwirengera ingaruka zarikomotseho. Byose biterwa n’udutsiko tw’abantu bacye cyane muri politiki baba bishakira inyungu zabo gusa batagambiriye guteza imbere abaturage b’igihugu.

UDAHEMUKA Eric