Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Reply To: The Rwanda Big Lie
Iyo witegereje ibyo Faustin Twagiramungu akora abyita politiki yo mu bushorishori, usanga abikoreshwa n’ amafaranga y’imivumo arya. Ese aya mafaranga y’ imivumo Twagiramungu arya agameje kumena amaraso y’ abanyarwanda, azayarya kugeza ryari? Ese azayarya kugeza igihe abanyarwanda bose abamariye ku icumu?
Ba Sogokuru baciye umugani bati: “akabaye icwende ntikoga”, barongera bati: “akamasa kazaca inka kazivukamo.” Hari ubwo abantu bajya bibaza bati kuki abagome bo kurimbura imbaga babona izuba kuri iyi si kandi bakaramba! Abagiraneza nabo bakahavukira, tukabona bamaze igihe gito cyane, bagatabaruka abantu bari bakibakunze!
Mperutse kuganira n’abanyarwanda benshi, bose wasangaga bibaza impamvu umusaza Twagiramungu adashaka gusaza neza, akaba yarahisemo gukomeza kwanduranya, agakomeza kuba inyongeramabi, nk’aho amabi yakoreye abanyarwanda adahagije.
Reka dusubize amaso inyuma turebe politiki ya Twagiramungu, yita iyo mu bushorishori. Iyo intamabara yadutse, ibintu bikadogera, haba hari impamvu nyamukuru iba yabaye intandaro y’iyo ntambara. Iyo irangiye, hakorwa ibarurwa ry’ibyangiritse, abantu bahitanwe n’iyo ntambara, bagasana imitima yabakomerekejwe n’ibindi byangiritse. Iyo witegereje intambara yabaye iwacu i Rwanda, usanga itaratewe n’uko abahutu n’abatutsi bangana urunuka nk’uko abapolitisiye bamwe bakunze kubeshya. Ntabwo kandi yatewe n’ikibazo cyo kudacyura impunzi cyangwa se ikibazo cya democrasie nk’uko FPR-Inkotanyi zabiririmbaga.
Ahubwo intambara yaturutse mu gushaka gukora ubucuruzi bukomeye bw’amabuye y’agaciro aba muri Congo-Kinshasa (kera bitaga Zaire). Ubu bucuruzi bwagezweho hamenetse amaraso menshi y’ abanyarwanda ndetse n’ay’abana b’ibihugu duturanye. Muri ubwo bucuruzi bumena amaraso y’inzirakarengane, uwabaye intangarugero ni Twagiramungu Faustin bita “Rukokoma”. Uyu mugabo wahoze ari umuyobozi wa STIR (isosiyete ya leta yari ishinzwe gutwara imizigo), azwiho gukunda ifaranga birenze urugero, no gusopanya agambiriye imyanya kandi akigira nyoni nyinshi.
Ibi rero abazungu barabimukundiye, bamushyira imbere ngo asenye ubumwe bw’abanyarwanda mu bihe bibi twari dukeneye gushyira hamwe igihe Inkotanyi zari zateye u Rwanda muri 1990-1994. Akimara gucakira ifaranga rya ba Mpatsibihugu nawe si ugukora yiva inyuma, acamo ibice MDR, ajya mu Bubiligi gushyira umukono ku masezerano n’Inkotanyi. Muri ayo masezerano, bemeranyije ko Leta yari iyobowe na MRND izemera imishikirano ariko agace k’igihugu kafashwe. Ibyo kugerwa ho, Twagiramungu yagombaga kugurisha bene wabo, akabatanga nk’uko Yuda yatanze Yezu.
Kuva ubwo Twagiramungu Faustin aba yinjiye mu mateka, asinyira urupfu abaturage ba Byumba na Ruhengeri, ndetse n’igihugu cyose. Kubera ingabo z’u Rwanda zari zarashoboye gukumira FPR-Inyenzi-Nkotanyi, ntibyateye kabiri Twagiramingu Faustin n’izamarere banoza umugambi mubisha wo guhitana Nyakwigendera Habyarimana Yuvenali. Ibyakurikiyeho mwarabibonye, abantu barapfuye bataramenyekana umubare, abandi bahungira impande zose z’isi, abandi bahungira muri Zaire (Congo-Kinshasa).
Kugeza ubu abahungiye muri Zaire baracyahigwa bukware n’Inkotanyi zifatanije na ba Mpatsibihugu badashaka ko ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda kumenyekana. Abahungiye mu bindi bihugu kandi nabo barashimutwa buri munsi, iyo badahawe twa tuzi twese tuzi kw’izina ry’Utuzi twa Munyuza. Nk’uko twabivuze haruguru ko intambara yabaye mu Rwanda yatewe n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya Congo-Kinshasa, Inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi, zihutiye kujya gushakisha ayo mabuye. Ibyo zabifashijwemo n’ Ububiligi hamwe n’amasosiyete akomeye yo muri Amarika, Canada n’ Ubwongereza. Ubwo FPR-Inkotanyi iboneraho uburyo bwo gutsemba abahutu bari mu nkambi aho muri Congo ngo batazayikura umugati mu kanwa.
Ibitero byo kurimbura impunzi nibyo byatumye havuka umutwe wa FDLR wari ugamije kurinda impunzi no kuzicyura mu cyubahiro. Imbaraga n’ibakwe uru Rugaga rwavukanye, byahangayikishije Inkotanyi n’abazishyigikiye. Niko kwigira inama yo guca FDLR umutwe bakoresheje umukuru wayo Jenerali Rwarakabije Paul. Ariko igenda rya Rwarakabije ntiryaciye intege na busa Urugaga, ahubwo rwarushijeho kugira imbaraga uko imyaka itashye. Ibi byateye urujijo rukomeye ku bajura, abicanyi biyemeje guhekura no gusahura Afrika yo hagati. Nibwo bashatse ibindi bisambo, ibisahiranda byabigize umwuga birangajwe imbere n’inararibonye mu gucura amatiku no kuryanisha abonse rimwe, ariwe Twagiramungu Faustin.
Mu minsi ishize rero ya masosiyete yiyemeje gusahura akarere yageneye alias Rukokoma akayabo katagira ingano ngo arandurane imizi FDLR. Inararibonye mu manyanga rero yaramanutse, ihura n’uwitwa Col Wilson Irategeka na Col Hamada, ubundi bumvikana gushinga icyo bise CPC (Coalition pour le Changement). Hadateye kabiri, Rukokoma atangira gufata ibyemezo byateye kwibaza abayobozi ba FDLR, bituma bava muri icyo kintu cyiswe CPC. Rukokoma abonye ko ifaranga rya bene Madame yafashe atazabona uko arirya ngo ariheze, yakomeje umugambi we mubisha wo kwikiza abayobozi ba FDLR!
Umugambi wari umeze ute?
Nk’uko mwagiye mubisoma ku mbuga za internet zitandukanye, umugambi nyamukuru wari uwo kwivugana abayobozi bakuru ba FDLR, nyuma abasirikare bakaba impehe, nyuma impunzi zigacurwa zimanitse amaboko. Rukokoma yatangiye uyu mugambi mubisha yita abayobozi ba FDLR abajenisideri, kandi azi neza ko nta numwe muri abo boyobozi ushakishwa ni urukiko rwa Arusha! Kwita abayobozi ba FDLR abajenocideri ni ya meyeri asanzwe ya FPR ikoresha isiga buri wese icyo cyaha: Upfa gusa kuba witwa umuhutu, niyo waba uvutse uyu munsi. Aha rero rukokoma arahiyibagiza nkana agashaka kwigira nyoni nyinshi. None se Rukokoma ni umututsi? Harya ngo Rukokoma we ni umuhutu moderé! Umugambi wo gufatisha abayobizi ba FDLR unaniranye, bacuze uwo gukoresha iturufu y’uturere. Iyi migambi yacuzwe na Rukokoma afatanije na Col Wilson Irategeka hamwe na Col Hamada wiyita Col Mulamba. Imigambi imaze kumenyekana, aba bagabo bombi: Hamada na Wilson bafatiwe ibyemezo, babonye ko bavumbuwe; bahitamo kugumuka n’abasirikare babarindaga.
Ubwo Rukokoma yahise atangira kubamamaza kuri website ye yitwa Veritsinfo, ngo ngaho bashinze ishyaka bise CNRD-Ubwiyunge, ubu bakaba barimo bateza ubwega ko ngo hari impunzi zigera kuri enye zaguye mu mirwano yabashyamiranye n’abasigaye muri FDLR. Mu makuru yatambutse kuri BBC Gahuzamiryango, umuvugizi wa FDLR Laforge yavuze ko nta mpunzi n’imwe yigeze ipfa ko nta n’iyakomeretse. Mu makuru twahawe na bamwe mu bagize CNR-Ubuwiyunge bari mu mashyamba, batwemereye ko nta mpunzi yitabye Imana ko ngo ari intambara y’amagambo barimo bakora ngo impunzi ziri hanze n’amahanga byamagane FDLR.
Uyu Kalisa Jean urimo uvuza iya bahanda ngo impunzi zapfuye, yatubwira umubare w’impunzi zitabye Imana n’aho zaguye? Ese Kalisa Jean yabaga he, ko ntakamo yavugije igihe za Umoja Wetu, Kimya I, Kimya II n’izindi za operasiyo ntarondoye zakorwaga zigamije kurimbura impunzi?
Gukomeza kubeshya amahanga ngo Gen Byiringiro yishe impunzi kugira ngo muhabwe udufaranga two kubabeshaho iyo mwicaye mu Burayi ni agahoma munwa. Iyaba mwari muzi ubwenge, ntimwabikora; ariko kubera imivumo, mukomeje kwikora mu nda cyangwa se gutema igiti mwicayeho. Ahubwo nyine bigaragarire abanyarwanda bose ko aba biyita ba Kalisa ngo baravugira impunzi, ni intumwa z’Inkotanyi zishinzwe gukomeza kwambika ibara “umuhutu” wese icyaha, berekana ko nta cyiza cyadukomokaho, uretse kwicana gusa. Ibi bikaba biteye isoni n’ikimwaro ku bantu biyita ko baharanira inyungu za Rubanda. Gushinja ibinyoma – umuco wadukanywe na FPR muri za Gacaca – si uwo kugaya gusa ahubwo ugomba no kwamagarwa bikomeye.
Nk’abantu bamaranye imyaka 22 basangira gupfa no gukira muri ariya mashyamba; ntibari bakwiye guharabikana bigeze hariya niyo haba hari ibibazo bafitanye hagati yabo (Col Irategeka versus Gen Byiringiro). Ahubwo bakagombye gushaka uko ibyo bibazo bibonerwa umuti nk’ abayobozi baturangaje imbere, kandi bazakomeza kutarangaza imbere. Bagashaka umuti w’ikibazo mu mahoro n’ ubwumvikane, nk’uko duhora dusaba FPR gukurikira iyi nzira. Ibyo bizazo byashobora gukemurwa muri iyo nzira, bagakomeza gufatanya umugambi biyemeje. Niba badashoboye kongera gukorera hamwe ariko bafite umugambi umwe, nibareke kubeshyera abandi. Nta mpunzi kugeza ubu twandika yitabye Imana kuva aba bagumutsi bivangura na FDLR.
Niba rero hari Inkotanyi mwagiranye umugambi wo kurasa ku mpunzi mukabigereka kuri Gen Byiringiro, ahubwo babacungire hafi, kandi bizababarwe ku mutwe wanyu. Niba kandi hari abananiwe, batagishoboye gukomeza umugambi biyemeje wo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda (dore ko binashoboka kubera imyaka myinshi nayo ishobora kubagamburuza; ngo urugiye kera ruhinyuza intwari), bari bakwiye kubisa abandi, bagataha mu mahoro nk’ uko bagenzi babo (Rwarakabije na bagenzi be) babigenje, ariko bakareka abandi bagakomeza inshingano zabo.
Ikibazo abantu bibaza rero ni ukuntu Twagiramungu Faustin alisa Rukokoma akomeje kuba Ntampuhwe, agakurikirana abantu babayeho nabi mu mashyamba kubera gukunda amafranga kwe, akongera kujya kubasonga abatezamo amacakubiri, bagatangira bakarasana. Uyu musaza wigize inararibonye mugucura amatiku azakomeza kurya amafranga y’amaraso y’abanyarwanda kugeza ryari?
Ko ashaje, yaha abanyarwanda amahoro? Ibyo yadukoreye birahagije cyane, ntiyari akwiye gusanga impunzi mu mashyamba aho zibayeho nabi, akaza kubongerera akandi kababaro nk’aho ibibazo barimo bidahagije. Igihe kirageze rero ngo Abanyarwanda aho bari ku isi bamaganire kure uriya musaza utagira impuhwe, umushinyaguzi wasazwe n’imivumo, wiyemeje kurya amaze kugurisha amaraso y’Abanyarwanda.
Uwo Rusahuriramunduru, Twagiramungu Faustin, alias Rukokoma, mureke tumwime amatwi, kugira ngo adakomeza kuducengezamo ibitekerezo by’ amacakubiri ashingiye ku turere, amoko cyangwa amadini. Dukomeze twunge ubumwe kuko ariyo nkingi yo gutsinda kwacu. Harakabaho Ubumwe bw’ Abanyarwanda.
Murakarama.
Bangamwabo Abel,
abelbanga@gmail.com
Cape Town, Afrika y’Epfo.