Hirya no hino mu Rwanda hagaragara abana bagifite ibibazo by’imibereho, ndetse na bamwe bagifite imiryango ifite imibereho igoranye. Bityo bagasa nk’abatereranwa kubera ahanini iyo mibereho mu miryango iba igoranye. Ibice binini by’imijyi niho hakunda kugaragara bene abo bana rimwe na rimwe bemeza ko baba bahaje kuhashakira imirimo.Â
Umujyi wa Kigali niwo ubarizwamo urubyiruko rwinhsi, kandi narwo rwiganjemo abana. Uyu mujyi uhanganye no guca ubuzererezi bw’abatagira aho babarizwa, guhangana n’abakoresha ibiyobyabwenge, kimwe n’ababa babarizwa mu bikorwa bihungabanya umutekano harimo ubujura.
Iki gikorwa hari bamwe mu bana kibasira, bityo ukibaza impamvu ababarizwa mu cyiciro cy’abana bashobora kuba bibasiwe n’icyo cyorezo cy’ubuzererezi mu gihe hari uburenganzira bwabo bwagombaga kubahirizwa.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mwana, UNICEF rigaragaza bumwe mu burenganzira bw’umwana akwiye; bukubiye mu kurinda umwana, kumuha uburere n’uburezi ndetse no kuvuzwa. Ibi binashimangirwa na bimwe mu bimaze gukorwa ku rwego rw’igihugu n’inzego zifite aho zihuriye no kwita kubana, harimo na UNICEF Rwanda ndetse no ku rwego rw’imiryang y’abana, n’aban ubwabo nk’abagenerwabikorwa.
Bimwe mu bikorwa byo ku rwego rw’igihugu harimo kuba hamaze kuba umuco w’itegurwa ry’inama y’abana aho baterana bagahura n’abayobozi bakuru b’igihugu, bagatanga ibitekerezo byabo, kandi bigashyirwa muri gahunda za Leta. Harimo kuba kandi abana bavugira bagenzi babo mu bibazo bimwe na bimwe bahura nabyo bituma batabona uburenganzira bwabo uko bikwiye, nko kuba hari abana bafite ubumuga batabonaga uko bagera ku mashuri, kwinjira mu nyubako bigoranye kubera zitagennye aho kunyura bagendera mu tugari, ndetse no kuba harashyizweho gahunda z’amasomo ku bana bafite ubumuga ntizibe zikibarizwa gusa muri za kaminuza, n’ibigo by’ababana n’ubumuga, ahubwo hakaba hari n’ingamba zo kuzikwiza no mu mashuri anyuranye.
Hari kandi, nk’uko bigarukwaho na UNICEF Rwanda muri ayo mahugurwa y’abanyamakuru, kuba harashyizwe ingufu mu guca imirimo isaba ingufu ikoramo abana, by’umwihariko iyo gahunda ikaba yarakorewe mu bice bigize Intara y’Amajyaruguru.
Gusa ariko hirya no hino haracyari impungenge y’abana bakibarizwa mu mihanda, ndetse bakaba banarushaho kwishora mu biyobyabwenge. Kimwe n’uko kandi hari abana babangamiwe no gukora ingendo ndende bashaka amazi, bafasha imiryango yabo bitewe n’imiterere y’aho batuye. Ibyo bikunda kugaragara mu Ntara y’Iburasirazuba hakibarizwa ibice bitagira amazi asukuye aho bisaba ibirometero birebire kugera ku mavomo.
- THE LIST OF CANDIDATES FOR THE 2024 RWANDA ELECTIONS - May 31, 2024
- THE RWANDA ACTIVIST INAUGURAL PODCAST - May 17, 2024
- RWANDA NORMALISES CHRONIC INEQUALITY – PART 3 - May 17, 2024