Forum Replies Created

Viewing 15 posts - 331 through 345 (of 452 total)
  • Author
    Posts
  • in reply to: The Rwanda Big Lie #27768

    1: ntuhakane ni wowe wanteye inda (diane)

    2: bitarenze ku cyumweru ntazagusanga munzu yanjze wa mwambuzi we (nyirinzu)

    3: nakubwiye ko mfite umugabo (vestine muganga)

    4: ndaje kdi ndarara (ange kgl)

    5: wowe uruwo kurongora gusa kurera byarakunaniye (aline rubavu)

    6: pack yawe yahagaritswe kongera kuyigura kanda *255# (tigo)

    7: ndi mu mihango (alice chr)

    8: za ntama bazibye (mama)

    9: tigo igutije 84 uzishura 98 (tigo)

    10: urihe ngo nkugurire suruduwiri sha (uwicity)

    1 1. Mfite ubwoba chr, imihango yanze kuza nukuri (gisel )

    12. wanjyaniye kundepoleza ko nakubiswe nta ticket ( Modeste Ngoro)

    13. Wanguriye m2u ya tigo man

    14.Niba warakoreyaho nakazi kawe ndabizi Betty yaranduye

    15. Byabintu ko mbikeneye kdi ntumpakanire (Marcel)

    16.Nukuri sukukwanga ntubifate nabi ( Claire Gillette,)

    17.Nagiye kurepeta wongere mu kanya ( Assoumpta)

    in reply to: The Rwanda Big Lie #27766

    Muraho nkunda inkuru mutugezaho n’inama mutugira, cyane cyane izirebana n’urukundo no kubaka ingo. Mbandikiye ngira ngo mbagezeho akaga nahuye nako mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Mumbabarire simbabwire amazina gusa ni umumama w’abana babiri mfite imyaka 34 nkaba nkora akazi ko muri Banki imwe ya hano i Kigali. Nashatse mfite imyaka 29 nshakana n’umugabo dukundana kandi sinigeze narimwe ntekereza ko yanca inyuma, ejo ubundi gato nyuma y’ubunani natunguwe n’ibyo nabonye muri telefoni y’umugabo sms yatumye menya byinshi. Nubwo ntajyaga nkunda kureba muri message ze natunguwe no kubona umuntu wamwandikiye amubaza impamvu ataje kwiyogoshesha, ndetse amubwira ko akimushimira uburyo amakunda. Narebye ku izina mbona hariho izina ry’igitsinagabo, ariko bituma nkurikirana ibiganiro bagiye bagirana kuri whatsupp na sms nsanga ari umukobwa cyangwa umugore ukora muri salon de coiffure, nsanga umugabo yagiye kera ndetse ko bajya banaryamana kandi bamaaranye igihe, mbona za gahunda bahana n’amafaranga ajya amusaba undi nawe akayohereza.
    Gusa muri byose icyanshenguye umutima ni uko umugabo wanjye ubusanzwe ari umuntu utaha kare udashobora gukekaho bene izi ngeso mbi, ku buryo na gahunda zose bagirana n’ubwo busambanyi
    babukora mu masaha y’akazi ku buryo ntashoboraga kuba nabikeka.Ikindi kandi nubwo twashakanye akora muri iyi minsi nta kazi afite amafaranga akoresha yose ni ayo mba niriwe ngokera.
    Aho mbimenyeye nagerageje kwegera umugabo ngo tubiganire ahita anyuka inabi, asigaye aza ahitira mu mayoga tukaryama ntawuvugisha, none ubu sinzi uko nzabigenza. Nagerageje kuvugisha uwo mukobwa wandaruriye umugabo arantuka ngo ntawe yigeze ahamagara ngo yarizanye ngo cyangwa njye muzirika.

    None nabagishakaga inama kuko mbona bimaze kundenga maze gutakaza ibiro n’umugabo asigaye ameze nkuwataye umutwe.
    Murakoze ku nama zanyu.

    in reply to: The Rwanda Big Lie #27764

    Muraho, Muvandimwe wowe uzi uburibwe n’uburemere bw’urukundo ntugende utangiriyeinama. nakundanye n’umukobwa twiga secondary ndetse na section turarukomeza.gusa section naje guhabwa amahirwe yo kujya mugipadiri ndetse famille yanjye ibishyigikiye bikomeye.ubwo mbona sinahita fata umwanzuro wo kumuta gutyo ngo njye mugipadiri ndamusura mbimuganirizaho anyibutsa isezerano twari twaragiranye ryo kuzabana ubuzirahezo mbitekerezaho igipadiri ndakireka. turakomez turakundana byeruye.

    Ubwo nendaga kurangiza kaminuza naje kumenyako asigaye akundana n’undi muhungu nawe wicuti
    yanjye.ubwo mbibaza uwo nitaga umukunzi mbimubajije asubiza agira ati”warankunze ndabibona nanjye koko naragukundaga gs nahinduye intekereze kuko sinkigukunda habe nabusa” mbega ngo ndata umutwe kabura byose (umukunzi,kwangana n’ababyeyi n’igipadiri).naje kurangiza kaminuza ubwo nawe yari amaze guterwa inda. none ari kusaba imbabazi ngo twongere dukomeze urukundo twakundanaga kera.
    mubwire nkore iki koko bavandi?
    mufashe.

    in reply to: The Rwanda Big Lie #27762

    Umugore yabeshye umugabo we ko nyina arembye bityo ko agiye kumusura mu bitaro, aramureka aragenda.Nyuma y’icyumweru cyose yaje kugaruka ageze mu rugo asanga umugabo ari ku meza arimo kurya ibya saa sita ni uko amubaza amakuru y’umurwayi yagiye gusura uko amezi undi n’agahinda kenshi amusobanurira ukuntu nyina ameze nabi cyane ndetse ko ashobora no gupfa kuko yamusize atavuga kandi ataniyegura hasi ndetse ko yifuza gusubirayo vuba akamwitaho.Umugabo yaramwihanganishije anamubwira ko yamusigiye ibiryo mu gikoni bityo ko yajya kwiyarurira akarya, umugore arabyemera gusa amwumvisha ukuntu bitewe no kuntu yasize nyina arembye cyane ko yumva atazi niba no kurya ari bubishobore. Ubwo yagiye mu gikoni agezeyo atangazwa no gusanga nyina ariwe uri mu gikoni atetse, akaba ariwe warimo yita ku mukwe we muri icyo cyumweru cyose atari ahari kuko yaje kubasura umunsi uwo mugore ava mu rugo, yanga gusubirayo batabonanye!

    in reply to: The Rwanda Big Lie #27760

    Umubiri w’umuntu uremye mu buryo butangaje ndetse ufite ibintu byinshi byihariye uhuriyeho bitangaje benshi baba batazi.Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu 31 bitangaje kuri bimwe mu bice by’umubiri w’ikiremwa muntu mu ngero fatizo nk’ukobyanditswe n’ikinyamakuru cyandika ku buzima Media India mu nyandiko yacyo’ Amazing Medical Facts of The Body’.

    1.Buri segonda umubiri w’umuntu urema uturemangingo(cellules) tugera kuri miliyoni 25.

    2.Uturemangingo tw’amaraso tuzwi nka globules rouges ,kamwe gashobora kuzenguruka mu mubiri hose mu gihe kitageze ku masegonda 20.

    3.Amakuru agera ku bwonko agenda umuvuduko wa kirometero 400 ku izaha(400 Km/h).

    4.Umutima w’umuntu utera nibura inshuro ibihumbi 100(10.0000).Ugereranyije ku mwaka umutima utera inshuro miliyoni 30.

    5.Amaraso y’umuntu iyo atembera mu mubiri agenda ahantu harenga kirometero ibihumbi 10.0000 ku munsi.

    6.Ibihaha by’umuntu byinjiza nibura litiro miliyoni 2 z’umwuka ku munsi.

    7.Mu guseka nibura umuntu akoresha imikaya igera kuri 36(muscles).

    8.Umuntu agira interanyirizo z’amagufa zinyeganyega n’ izitanyeganyega(movable and semi movable joints) zigera kuri 230.

    9.Ubwonko bw’umuntu bugizwe n’uturemangingo(neurones) turenga biriyoni 100.

    10.Umuntu muzima ukuze arya ibiryo bipima ibiro biyingayinga 500(500kg) ku mwaka.

    11.Kimwe cya kane cy’amagufa agize umubiri w’umuntu kibarizwa ku maguru.

    12.Uburemere bw’uruhu rw’umuntu mukuru ni impuzandengo ya kilogarama 2,7.

    13.Ntawashobora kwitsamura akanuye amaso.

    14.Umuntu akora hagati ya litiro 1 ndetsena 1.6 y’amacadwe ku munsi.

    15.Umuntu ahumeka byibura ibiro 20 (20kg) by’umukungugu mu buzima bwe.
    16.Umuntu agira nibura amaraso angana na litiro 5.6. Iyi ngano itembera umubiri wose byibura inshuro(tours) eshatu ku munota.

    17. Mu buzima bw’umuntu umutima wohereza amaraso yakuzura utugunguru nibura miliyoni.

    18.Ubwanwa niwo musatsi ukura cyane ku mubiri w’umuntu ,umuntu aburetse ntabwogoshe yasaza buresha na metero 9.

    19.Amaso y’umuntu ageraho akarekeraho kongera ubunini ariko amazuru n’amatwi ntibihagarara gukura.

    20.Kumva impumuro kw’imbwa gukubye inshuro 20 uk’umuntu.

    21.Umuntu nicyo kinyabuzima ku isi cyonyine kirira amarira.

    22.Mu myaka umuntu abaho ,igiteranyo k’igihe amara arya kibarirwa mu myaka 5.

    23.Ku myaka 60 ,umugore aba amaze kurekura intanga zabyara umwana zigera kuri 450.

    24.Umuntu ndetse n’ifi yitwa “dolphins” nibyo biremwa byonyine bikora imibonano mpuzabitsina bikabonamo umunezero.

    25.Mu cyogajuru, umuntu(astronaut)ntiyarira ngo amarira agwe kuko nta rukuruzi nkiyo ku isi iba mu kirere(gravity).

    26. Mu kuvuka ,umuntu aba afite amagufa agera muri 300 ariko uko akura hari amagufa agenda afatana biryo agasigarana 206

    27.imiyoboro y’amaraso y’umuntu uyirambuye yazenguruka isi dutuye inshuro 2 n’igice

    28.Iryinyo ni kimwe mu bice bigize umubiri kidashobora kwikiza cyangwa ngo kisane ubwacyo.

    29.Umuntu ashobora kumara ukwezi atarya ariko ntiyarenza icyumweru atanywa (amazi).

    30.Niyo umuntu yacurama umutwe uri hasi amaguru hejuru ,ariye ibiryo byageramu gifu

    31.Abana babiri bavutse ari impanga zisa bagira “DNA” imwe ariko batera ibikumwe (fingerprints) bitandukanye.

    in reply to: The Rwanda Big Lie #27758

    ndumusore wimyaka 20, murugo ni mumajyepfo naje mukazi I Kigali, mpamaza 3years ariko mfite ikibazo kinkomereye, najyeze mukazi baranyishimira yewe nyuma yamezi nka tatu ngeze mukazi umugore wa boss yantangiye kumbwira ko yankunze ndetse yanansabiye ko banyongeza.

    Guhera ubwo umugore wa boss ampa gifts burimunsi ,nyuma yaje no kumbwira ko telephone mfite itankwiye angurira smartphone ntatinya kuvuga ko ihenze none yirirwa anyoherereza amafoto kuri whatsapp yambaye utwenda twimbere akambwira ko ashaka ko dusohakana cg bakanyirukana ariko nkamwima akanya kandi uko mbibona bishobora guhindura isura kuko ejobundi kuwakane yaje aho mba, yinjira adakomanze ansanga mucyumba arakinga urufunguzo ararufata agerageza uburyo bwose ngo turyamane arko ndamutsembera none yandakariye nkore iki?

    ese nemere mpemukire umukunzi wanjye?
    ese mpemukire boss kandi ntacyo antwaye ? mungire inama kuko ndakomerewe pe .

    in reply to: The Rwanda Big Lie #27756

    Umugabo yari amaze umwaka urenga yaragiye gukorera akazi kure y’urugo.
    Iri joro yaraye agarutse, ageze mu rugo asanga umugore we atari mu rugo. Abajije abana bamubwira ko batazi aho ari! Afata telephone aramuhamagara… telephone ye yitabwa n’umugabo, amubwira ko ari umuforomo ku bitaro…kdi ahakenewe cyane kuko nyiri iyo fone ameze nabi…ati “ahubwo twari twakubuze banguka hano ku bitaro”! N’igihunga ndetse n’ubwoba bwinshi umugabo yahise yirukankiye
    ku bitaro.
    Ageze kwa muganga asanga umuganga afite impapuro amusaba gusinyaho mbere y’uko umugore we bamubaga.
    Yahise agwa mu kantu ati “Ese umugore wanjye yabaye iki?”
    Muganga amushyira ku ruhande amutekerereza inkuru ati: “Umugore wawe yaje hano ameze nabi avirirana. Isuzuma twakoze twasanze yarakuyemo inda nabi, nyababyeyi irangirika cyane… icyo twamukoreye ni ukomwongerera amaraso, none ubwo uje sinya izi mpampuro tumubage nyababyeyi ye tuyikuremo.”

    (BIVUZE KO IGIHE ATARIAHARI UMUGORE WE YASAMBANYE, ATWARA INDA, AGERAGEZA KUYIKURAMO BIRAMUPFUBANA).
    Uri uyu mugabo wakora iki:
    – Uraguma aha ku bitaro umugore bamubage ukomeze umurwaze?
    – Uramuta aho wigendere?
    Tubwizanye ukuri

    in reply to: The Rwanda Big Lie #27754

    ABAHINZI

    1.Terasi Jean Bosco…
    2.Fumbire y’imborera Isidor
    3.Huzimirima jabo
    4.Pepiniyeri Callixte
    5.Nyirabishanga Chantal
    6.Fumbire y’imborera Felix
    7.Mukafumbire Felicite
    8.Dedeti Didier
    9.Nyirabagara Perpetue
    10.Macaku Marie
    11.Mukaveternaire Venancie

    ABASHOFERI N’ABAKOMVOYEUR

    1.Ligne Jean Luc
    2.Comoramo Clarisse
    3.Rura Eric
    4.Contravention Jean Berchmas
    5.Mukacontrevention Marie Claire
    6.Traffic Furaha
    7.Feux Rouge Juc
    8.Embouteillage Gentil
    9.Vitesse Vincent
    10.Demareur Desire
    11.Disque Dieudonne
    12.Butu Esperance
    13.Mazout Sesiliya
    14.Feriyamu Felicite
    15.Ambureyage Belyse

    ABARIMU

    1.Compas Claude
    2.Cahier d’Appel Anastase
    3.Permission Perousie
    4.Directeur Dieudonne
    5.Dos Didace
    6.Animatrice Anne Marie
    7.Journal De Classe Jeanne
    8.Vacancies Vivianne

    ABASIRIKARE N’ABAPOLISI

    1.Haduyi Hamiss
    2.Karachinikov Callixte
    3.Masasu Cecile
    4.Bombe Barbara
    5.Botine Bienvenue
    6.Mukwabu Marie Anne
    7.Gusaka Germaine
    8.Simoko Silas
    9.Pistolet Peace.
    10.Mukamapeti Marguerite
    11.Mukakosi Melissa
    12.Darfour Marie Dianne
    13.Juba Gentil
    14.Haiti Florence
    15.Nyirabifaru Gerardine

    ABAGANGA

    1.Perpex Jean Baptiste
    2.Bipfuko Gentil
    3.Nyirasiramura Séraphine
    4.Chirurgie Charles
    5.Sekinya Savio
    6.Mukaclnique Janviere
    7.Ndyoiboneye Smith

    ABAFUNDI N’ABAYEDE

    1.Tindo Abuba
    2.Myiko Marie
    3.Miringoti Marguerite
    4.Kamba Noel
    5.Quincallerie Silas
    6.Majerekani. Gentil

    ABAHANZI

    1.Studio Séraphine
    2.Featuring Fifi
    3.Guma Guma Gentil
    4.Launch Liliane
    5.Nyirafungirwigitaramonapolisikitarangiye Marie Claire
    6.Shishura Jean Luc
    7.Giti Gentil
    8.DJ Pepe

    ABACURUZI

    1.Tva Tharcicia
    2.EBM Eliane
    3.Declaration Delphine
    4.Rwanda Revenue Authority Aline
    5.Magendu Gentil
    6.Nyiranyerezimisoro Novella

    ABAKORA MURI CYBER,PAPETERIE,ICT ………..

    1.Seprinter Silas
    2.Ancre Alliance
    3.Lamme Ladouce
    4.Photocopieuse Gentil
    5.Scanner Sophie

    ABAKORA MURI RESTAURANT,BAR,CANTINE…………

    1.Zingalo Zainabu
    2.Kabenzi Gentil
    3.Melange Melanie
    4.Cake Celine
    5.Kukiranguzo Gildas
    6.Mutzig Jean Noel
    7.Turbo Janvier
    8.Mubiri Marie Anne

    in reply to: The Rwanda Big Lie #27752

    IYI NKURU NAHOZE NYISOMA MU GITABO CY’ICYONGEREZA ARIKO NAGERAGEJE KUYISHYIRA MU KINYARWANDA.

    PAPA NYIGISHA KU BAGORE
    Urashaka nkwigishe iki mwana wanjye ku bagore ? Dore papa wawe ndashaje , mfite ugusobanukirwa gucye , dore wowe umaze gukura , urashaka nkubwire iki , wenda
    nkubwire ibi :
    1. IBYEREKEYE IRALI RYABO : umugore uwo ari we wese ashobora kukwifuza uretse Mama
    wawe !
    2. IBYEREKEYE IBIBARIMO : abagore bose berekana urukundo rwabo ku mugaragaro ,
    keretse ba bandi bahemukiwe !
    3. IBYEREKEYE GUTANDUKANA : umugabo kureka umugore akunda ni nk’intare kureka kurya Inyamaswa yitwa Twiga , naho umugore kureka umugabo byoroshye nk’uko Twiga ikwepa , ihunga intare ishaje !
    .
    4. IBYEREKEYE IMICO YABO : jya wirinda amagambo avugwa na bose ngo abagore bose ni kimwe , siko bimeze , ariko uzibuke ko nta mugore utari umugore !!

    5. IBYEREKEYE UMUKUNZI WA KERA : kwibagirwa umugore wigeze gukunda ni nko kwibuka umuntu utigeze umenya , birakomeye !

    6. IBYEREKEYE KURONGORA : birakomeye kumenya umugore mwiza utaramurongora , kuko barishushanya , gusa nubona umugore mwiza uzabaho neza mu byishimo , nurongora umugore mubi uzaba umufilozofe !

    7. IBYEREKEYE GUHEMUKIRWA : ni byiza ko witegura ko wahemukirwa , nutabyitegura ushobora kuzica umuntu cg ukiyica. Niwica umuntu , ubuzima bwawe bwose ntuzongera kwishima , niwiyica , abaguhemukiye
    bazabaho neza kurusha uko babagaho ukiriho !

    8. IBYEREKEYE AMAFARANGA N’URUKUNDO : urukundo rutagira amafaranga rubaho , ariko birakomeye kurubona , gusa iringire Imana !

    9. IBYEREKEYE KUBESHYA : biravugwa ngo ukuri kuraryana , ariko nanjye ndakubwiye ngo Ikinyoma

    kirica !!

    10. KUMENYA ABAGORE : kumenya umugore ntibyoroshye , ntuzahangayike usoma ibitabo byinshi cg se ureba film nyinshi , icyo ugomba kumenya , ni uko ugomba guharanira kuba wowe mwiza , hanyuma nawe uzabona umwiza.

    in reply to: The Rwanda Big Lie #27750

    1. *Amahirwe*: kugira amahirwe ni igihe uri umutype ugahura n’umwana mwiza sana mukaganira akakubwira ko yitwa Solange akagukubita aka number nyuma y’iminsi itatu akagusura… ukabanza gukeka ko ubwo mumaze igihe gito mumenyanye ntacyo yakumarira ariko bikarangira aguhaye ndetse wanabura condom ntabyange ukamurira aho…

    2. *ibyishimo*: ni igihe ugiye kubona ukabona Cyntia umukobwa mwaherukanaga kera araguhamagaye wenda yari yaragiye nk’ahantu kure… akakubwira ko yaje hafi yaho utuye kandi ko ashaka kugusura.

    3. *igitangaza*: nigihe uwo mukobwa wo mungingo ibanziriza iyi(Cyntia) akubwiye ko wamugomesheje ugatuma atinda, ko ubwo bibaye ngombwa ko arara akazataha ejo…
    .
    4. *kubeshya*: ni igihe girl friend wawe ahise aguhamagara akubwira ko agukumbuye ashaka kukubona akakubaza niba uri murugo… ariko kuko uri kumwe na Cyntia ugiye kukuraza ugahita umubwira ko wagiye ahantu kure cyane utari bugaruke…

    5. *kwizihirwa*: nigihe uraranye na Cyntia noneho condom ebyiri warufite zikagushirana…ubwo ukamubwira ko zigushiranye ukamubaza niba mwakorera aho akakwemerera…

    6. *Kwiyongeza*: nigihe Cyntia agiye kugenda ukamubwira uti “dore wandyohereje mpa akanyuma” akakaguha agusezera…

    7. *gukabya*: nigihe Cyntia agiye ugahita uhamagara Samantha akaza nawe kugirango umurye…

    8. *Gushyokerwa*: nigihe nawe uhise umurira aho…

    9. *umugisha*: nigihe wamu girlfriend wawe wabeshye ko uri ahantu kure aguhamagaye akakubwira ati “chr sha ntukomeze guhangayika uyu munsi nagiye mu mihango”

    10. *Guta umutwe*: nyuma y’ukwezi wa mukobwa mwahuye bwambere (Solange) aguhamagaye akakubwira ko atwite inda yawe… mu gihe utarabyumva neza nyuma yamasaha atatu wawundi waje akakuraza (Cyntia) nawe akaguhamagara akubwira ko ashobora kuba atwite… ukajya kubiganiriza umudjama wawe mu gihe uriyo Samantha nawe akakubwira ko igihe yajyaga agira muvmihango cyarenze akaba yabuze imihango…
    .
    11. *Gusara*: nigihe nyuma yibyo byose uhise ufata umwanzuro wo gutaha agahita upakira ibintu ukazinduka wimuka ugacika abo bakobwa bose… ugataha ugatangira gupakira mu gihe ukuruye akabati ukabona yo akandiko kaguyeyo ukagafata ukabona kanditswe nawa mu baby wakuraje (Cyntia) kagira kati “Nukuri wihangane nanjye siko nari nabipanze byose byatewe n’umubiri sinigeze mbigambirira gusa ndakeka ko nakwanduje SIDA kuko ndayirwaye kdi igihe twakoreraga aho twembi uribuka ko wakomerekeje…

    in reply to: The Rwanda Big Lie #27748

    Kambabwire ibyambayeho none nabyutse numva ntameze neza mfata icyemezo cyo kujya kwa muganga, ngezeyo mpahurira n’umukobwa mwiza kbsa utagirukwasa nifuza no kumuvugisha gusa ngo nabandi babone ko tuziranye kuko ibindi numvaga bitashoboka, Ubwo ndamwegera ndamuganiriza biratinda na Ampa na numero yewe kuko ntuye hafi twemeranya ko aribunyure home nkahamwereka. Nicinyicyara Mukanya agiye kwishyura Amafranga yishyuye barayanga ngo aracitse nditambika 5000frw ndazitanga baba arinawe bagarurira ubwo bamufata ibizamini byamaraso nanjye bamfata ibyanjye tujya hafi aho muri Restaurant agashahara turakataka hafi gushira tugaruka kureba ibizamini aba arinjiye asohoka induru irikumunwa ngo ntibishoboka ko byaba POSITIVE kandi 2013byariNEGATIVE ubwo abankumusazi induru ziravuga uwo bari kumwe arihe ngo bose baranteranira ngo nishyure taxi voiture mbuze ukongira ndayishyura none ndabara 5000 namwishyuriye 8200bya restaurant 6000taxi voiture ubu ubu koko nkoriki mumfashe mumbwire byandenze.

    in reply to: The Rwanda Big Lie #27747

    Ndumukobwa mfita 19 ans muvyukuri nahagaritse kwiga ngeze 3ème icatumwe mpeba amashure nuko nabuze ikimfasha nta papa nta mamanm ntanumuryango numwe muvyukuri mfita maman mugupfa ntabwo yari bwambwire numusumwe aho papa yabaga nn ntanumuntu numwe uhazi yapfuma ahanjana ubu mbaye mu famille imwe naho ikibazo bambwiye kunsubiza kwishure mukwicenda ariko badutunze nuwundi mukobwa ariko uwo mukobwa ahamaze imwakine agaca aguma anteranya nabo bagaca bandeba nabi muvyukuri umuntu wese ubona iyi publication afite ubufasha amfashe murakoze!!

    in reply to: The Rwanda Big Lie #27745

    Umunsi umwe umwana w’umuhungu yumvaga amaze gukura bihagije atagishaka gufasha nyina
    mu murimo yo muraho maze afata icyemezo asanga nyina mu gikoni arimo ateka amafunguro yabo ya nimugoroba, nuko amuzanira agapapuro yari amaze iminsi yandikaho ibintu arakamuha. Nyina yihanagura intoki aragafata atangira kugasoma, asanga handitseho ibi bikurikira:

    ~Gutema ubwatsi bwa jaride: 5,000Rwf
    ~Kwikoropera icyumba iki cyumweru: 1,000Rwf
    ~Kuntuma kukugurira ibyo ushaka mw’iduka: 5,000Rwf
    ~Kurera murumuna wanjye muto igihe uba wagiye guhaha: 25,000Rwf
    ~Gutwara imyanda: 10,000Rwf
    ~Kubona amanota meza mw’ishuri: 5,000Rwf
    ~Gutunganya imbuga: 10,000Rwf
    BYOSE HAMWE(TOTAL): 61,000RWF

    Nuko amaze kubisoma yitegereza umuhungu we cyane, umuhungu amurebye abona ibitekerezo bimubanye byinshi nk’umuntu uri kwibuka byinshi. Nuko wa mugore afata ikaramu ahindukiza rwa rupapuro nawe atangira
    kwandika inyuma ku rundi ruhande. Arandika ati:
    .
    ~Ku mezi icyenda nagutwise mu nda yanjye: 0RWF
    ~Ku majoro yose naraye ntasinziriye kugirango wishime uri muto: 0RWf
    ~Igihe cyose namaze nkusengera ngo hatagira ikikubabaza: 0RWF
    ~Ku bihe byose bigoye, n’amarira wanteye mu myaka ishize yose: 0RWF
    ~Ku majoro yose nararaga nkuhangayikiye nibaza uko uzabaho mu myaka izaza: 0RWF
    ~Ku bipupe, ibiryo, imyenda, ndetse no kugupfuna buri gihe: 0RWF.
    .
    Mwana wanjye ibyo byose ubiteranije ikiguzi cy’urukundo rwanjye kuri wowe ni: TOTAL: 0RWF!!!!!!!
    Umwana amaze gusoma ibyo byose nyina yari yanditse, amarira amwuzura mu maso, nuko yitegereza nyina ati:
    “Mama, NDAGUKUNDA.” Nuko afata ikaramu arongera yandika hahandi yari yanditse mbere,
    yandikaho ati “BYOSE BYARISHYUWE NEZA!”

    Abantu benshi ntibamenya agaciro k’ababyeyi babo kugeza babaye ababyeyi ubwabo. Jya uba
    umuntu utanga, ntukabe umuntu usaba cg wishyuza, cyane cyane ku babyeyi bawe. Hari
    byinshi twatanga bifite agaciro kanini cyane kurusha amafaranga, ICYUBAHIRO, buri gihe ujye wubaha ababyeyi bawe kuko urukundo rwinshi baguha, baruguha nta kiguzi.

    in reply to: The Rwanda Big Lie #27743

    muraho uyu Atwandikiye agira ati”ndi umusore ufite Fiance twitegura kuzabana tudafitanye ikibazo na kimwe ariko ejobundi umukobwa yaransuye tutari inshuti bikomeye angusha mumutego turaryamana, hashize icyumweru ambwira ko akeka ko namuteye inda, ndabyemera ariko ngirango nimikino, nyuma azakumbwira ko yavuye kwamuganga agasanga naramuteye inda, none ubu ntiyarara atampamagaye byibuze3 kdi usanga ambwira ibyumwana gusa no kubana(njye simukunda sinanigeze kumukunda gusa nakomeje koroshya ibintu ngo atanteza quartier nkanashwana na fiance wanjye none mbone yarabikomeje.,none rwose mumfashe mumbwire nkore iki? kobindenze.

    in reply to: The Rwanda Big Lie #27741

    Mwiriwe Bavandimwe atwandikiye agira ati”ndi Umudamu ufite Abana babiri ariko base batandukanye uwambere yanteye inda nkiri umunyeshuri muri secondaire turera umwana ndangiza kwiga ankunda cyane ntacyo nigeze muburana nakimwe gusa yaje kumbwira ko ankunda cyane kdi yifuza ko twazabana nyuma ya 6ans yabonye ubushobozi bwokubeshaho umuryango we neza ako akajya acishamo akambwira ko ndamutse ntemera ibyambwira nkabona undongora nakwigendera nta kibazo, ubu umwana wacu mama niwe umurera ariko abimufashamo, naje guhura n’umugabo arandongora cyane ko numvaga 6ans nshobora kuzaba nka mukamusoni. none uwo mugabo tubana twabyaranye umwana afite 10mois ako umugabo wanjye ntajya amvugisha narimwe niyo avuze avuga nabi yanze kugera iwacu yewe niwabo yanze kunjyanayo aba ambwira ngo azanyobore nijyaneyo ndetse namabukwe aramwinginga ngo tujyane umwana yaranze, kdi nanone wa mugabo wambere ahora ambwira ko ankunda niyo njyize ikibazo niwe ukinkemurira,yanze gushaka ngo ninjye azashaka nubu azi neza ko mfite umugabo ntajya atuza kumpamagara none byanyobeye nabuze icyo gukora ndibaza nti ese ngume kumugabo mbayeho nabi nta buzima nta nurukundo? ese mute nsange unyereka urukundo twabyaranye nkore iki? mumfashe nkeneye inama zanyu ariko amazina muyagire ibanga murakoze”
    Ngaho mugire unama kdi nawe ushaka kugisha inama nubundi bufasha murukundo tubwire.

Viewing 15 posts - 331 through 345 (of 452 total)