Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Wilson na Hamada batatiye “Igihango”. Ntibateze kugira icyo bazimarira. Babaye ibicibwa muri Rubanda- Urugaga

#27648

Wilson na Hamada batatiye “Igihango”. Ntibateze kugira icyo bazimarira. Babaye ibicibwa muri Rubanda- Urugaga

Abaguye mu mutego wa ba bagambanyi basabwe kuva ibuzimu bakajya ibuntu, bakitandukanya n’aba ba Mutima Muke wo mu Rutiba.

Abacunguzi mwese mwereke izi nkunguzi (Wilson na Hamada) ko barose nabi bukabakeraho: mubahigishe uruhindu mubacire imanza bahanwe by’intangarugero ku buryo na Rukokoma aho yihishe i Bruxelles mu Bubiligi yumva ko na ho bizamugera ho. Iki gisaza cyaratugambaniye cyicisha abanyapolitike bakundaga igihugu turacyihnganira ngo wenda kizisubiraho kimaze gushyira ubwenge ku gihe, none irya mukuru riratinda koko ntirihera: “akabaye icwende ntikoga”; ngo “ni yo koze ntigashiramo umunuko”. Murabona ko iki gisaza na cyo iyo kitagambaniye Rubanda, kiribwaribwa nka Ngoto Kagome. Rwose ntihagire uzongera kumva amahomvo yacyo. Ni ikivume inda nini no gukunda ubutegetsi kurusha abazima n’abapfuye ni byo bikiranga (Ikigambanyi Rukokoma).

Abacunguzi,Rubanda rero, mubandanye mugere ku ntego mwiyemeje.

Banyarwanda, banyarwandakazi, nshuti z’Abacunguzi, mutere ingabo mu bitugu Urugaga rwacu, buri wese uko yifite. Igihe kirageze ngo twereke Ngoto Kagome/FPR ko na nyina w’undi abyara umuhungu. Tugomba kwereka Ngoto Kagome/FPR ko nta ngabo, nta gisoda gikomeye kurusha Rubanda kuko ubutegetsi butangwa na Rubanda kandi ko Rubanda igomba gusubizwa bidatinze igihugu, umurage twasigiwe n’abasokuru bacu ariwo, Urwanda.

Abacunguzi badufatiye umuheto, icumu n’ingabo. Natwe rero aho turi hose, twumve ko kuba turi Rubanda, turi mu Rugaga kuko ndabarahiye ko nta zindi ngufu zizaterura, zigasohora ku ngufu uriya mwami w’umwega mu Rugwiro uretse Urugaga, Abacunguzi,Rubanda. Muzi ko nta matora, nta butabera, nta bwiyunge, nta bumwe, nta majyambere arambye azaba mu Rwanda igihe Ngoto Kagame/ FPR azaba akiri ku ngoma.

Aho muri hose mutsinde ubwoba, buri wese yitange uko yifite. Umusanzu, umuganda wa buri wese urakenewe kugira ngo dusubirane uburenganzira bwacu twambuwe n’inyangabirama inyenzi- inkotanyi. Twirinde kugwa mu mutego w’abagambanyi, tumese rumwe, utwo tudorali bashukishije ba Wilson na Hamada ni uduhendabana twavuye mu maraso y’inzirakarengane, tutwamagane kuko tuzabona amafaranga meza atariho amaraso tugeze ku ivuko iwacu. Twirinde kurya akataribwa nk’umugaragu w’inkotanyi Rukokoma n’abambari be Wilson na Hamada.

Abishize hamwe nta kibananira. Nyabuna rwose, mutsinde ya mvugo abanzi ba Rubanda bavuga ngo “uburo bwinshi ntiburyoshya umusururu (ikigage). Tugomba kubereka, tukabumvisha ko Urwanda rugomba gusubizwa bene rwo,Rubanda kuko ari yo iharanira uburenganzira bwa buri wese.Umuhutu, umutwa n’umututsi bakabana mu Rwababyaye bafite uburenganzira bureshya imbere y’amategeko.

Abwirwa benshi akumvwa na bene yo.

Twese twibumbire mu Rugaga, Rubanda, mu Rutare rudukingira umwanzi, duharanira kubohoza u Rwanda.

Roho Mutagatifu ayobore ibikorwa n’imigambi y’Abacunguzi,Rubanda.

Harakabaho Abacunguzi,

Harakabaho Rubanda,

Harakabaho Urugaga, Urutare rurinda impunzi umwanzi.

Imana ishobora byose, ikunda ukuri iri kumwe na twe. Tuzatsinda nta kabuza.