Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie URUBYIRUKO RW’ABANYARWANDA RWIBUKIJWE URUHARE MU KWIYUBAKIRA AHAZAZA

#27932

URUBYIRUKO RW’ABANYARWANDA RWIBUKIJWE URUHARE MU KWIYUBAKIRA AHAZAZA

Mu rwego kubafasha gutegura ejo hazaza hakiri kare,urubyiruko rw’abanyarwanda baba muri Norvège rwaganirijwe ku ruhare rwabo mu iterambere bakomeza kwiyubakira ahazaza heza kuko bafite ubushobozi bwo kwihindurira amateka.Ibi uru rubyiruko rwiganjemo abafite hagati y’imyaka 14-25 rwabiganirijwe mu nama yabaye ku itariki ya 13 Kanama 2016, iteguwe n’Umuryango uharanira impinduka no guteza imbere umuco nyarwanda(New Generation for Better Change).