Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › UMUTIMA W’UMUGORE
UMUTIMA W’UMUGORE
Nyuma y’icyumweru Fiston na Aline bakoze mariage, bakiri mukwezi kwa buki bari bariyemeje kutajya hanze murwego rwo kwanga guspending. Umunsi umwe ari mugitondo fiston akangurwa na phone ye, atungurwa no kubona ari boss we umuhamagaye ataramufata aline ahita aramubwira :”chr iki gitondo ninde uguhamagaye?”
fiston :”ndabona ari boss t!”
Aline:”ayobewe c ko uri muri conge? Buriya c aragushakira iki?”
Fiston: “reka numve b’by wasanga wenda hari ikidasanzwe cyabaye muri campany”
Boss :”waramutse ute c fiston?”
Fiston :”naramutse neza cyane, namwe c ni amahoro?”
Boss :”ni amahoro, gusa nari ngukeneye cyane kubiro, niba uri bubone akanya wihangane uhagere ni isaha imwe yonyine”
Fiston: “hm komunteye ubwoba, hari rapport c naba naragiye muri conge ntaratanga?
Boss: “oya ntugire ubwoba t, nibintu byihutirwa nshaka ko tuvuganaho ntugire ubwoba urabimenya uhageze” ahita akupa.
Akirangiza kumuvugisha aline ahita amubaza:”ko mbona uhindutse ra?”
Fiston: “ngo boss arankeneye kukazi sinzi ibyo akeneye kumbwira”
Aline: “iyo umubwira c ko ntakanya uri bubone? Buriya we arumva waböneka n’ibi bihe turimo?”
fiston: “akupye ntaramwemerera cg ngo muhakanire wasanga ari ikibazo gikomeye tu, ntamahitamo mfite ngomba kuhagera”
aline: “chr ubu ndirirwa aha njyenyine, urumva irungu ritaranyica kweri?”
fistön: “bajyaga bavuga ngo abagore murateta ngapinga none ndabibönye (aseka)” aline yahise yirakaza amukubita agashyi kuitama na fiston asa numwishura batangira gukina, urukundo rwari rwose muri uwo muryango mushya, fiston amufata munda aba aramusomye ahita aramubwira, :”chr twakomeje gukina twibagirwa icyo bari bampamagariye, byuka untegurire udushoboka nanjye ngiye muri douche ngire njye kumureba”
aline:”se ubundi wabiretse chr?”
fiston: “oya sha byaba ari ukumusuzugura reka njyeyo numve ibyo ambwira ngo sindibutindeyo ni agasaha kamwe gusa”
aline nawe yahise abyuka amutegurira imyenda, fistön nawe ajya muri douche arangije kwitegura byose afata breakfast aganira na aline we, barangije afata imfuguzo z’imodoka aline aramuherekeza mpaka ayinjiyemo agiye kugenda amuha akabzu ati:”ntutume nicwa n’irungu chr”
Fiston: “humura sindibutinde”
ahita yatsa imodoka aragenda.
****
Fiston akigera aho campany yabo yakoreraga yinjira mubiro bya boss we, wari umutegereje ahita aramubwira ati:”fiston numvaga utaribuze kbsa”
fiston: “(amusuhuza) ntibyari gushoboka, isaha imwe ntiyari gutuma mera nkaho mbasuzuguye”
Boss: “ubu c umugore ntusanga yishwe n’irungu? By the way, congratulation”
Fiston: “murakoze cyane”
Boss: “rero icyo nari nguhamagariye, uribuka ko iyi campany yari ifite gahunda yo kugurisha ikirombe twagize amahirwe rero tubona umukiriya vuba, unaribuka ko twari dufite gahunda yo kwimukira muri congo bisa naho byose byarangiye turagenda uku kwezi kutararangira, sinzi niba turi bujyane niba wumva ntakibazo twagiraga tubikumenyeshe ukweza kwabuki kurangiye ukazadusangayo”
Fiston: “nasengaga ngo ntibizakunde, nyine nigeze kubiganiraho n’umugore ambwira ko bidashoboka ntiyasiga akazi ke kdi muri congo byamugora kubona akandi keza kuruta uko njye naguma ino ndi gushaka akandi, urumva nawe ko ntashobora kumusiga”
Boss: “ndabyumva kdi naho natwe twakongeza ntibyagera kumushahara umugore wawe ahembwa, ubundi iyo saha wari kuyimara ari uko wemeye ko turi bujyane, ubu wakwandika ibaruwa isezera kugira ibintu bice mumuco ndumva ntakindi!
Fiston afita bic n’urupapuro atangira kwandika, ariko atekereza ukuntu ibibazo bitangiye kuza mugihe yumvaga ko aribwo ubuzima bugiye kuryoha, atekereza uburyo agiye gushomera na depanse zose z’umuryango…..
Iri ni itangiriro munyereke ko muhari dukomeze n’igice cya Kabiri????