Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Umugabo yararimo ahanagura imodoka ye nshyashya yaramaze
Umugabo yararimo ahanagura imodoka ye nshyashya yaramaze
kwoza, umwana we w’imyaka 6, atoragura ibuye hasi ashishimura umurongo kurundi ruhande rw’imodoka ya se. Umugabo abibonye n’umujinya mwinshi afata intoki z’umwana we atangira kuzikubita bikabije,Ariko se w’umwana ntiyamenya ko umwana yashiahimuye imodoka akoresheje ikara, yibwiraga ko yakoresheje ibuye. Amugejeje kwa muganga, bati uyu mwana tugomba kumukata izi ntoki kuko yangiritse cyane bikabije. Ubwo ari nako factures ziyongera. Umwana yirebye ku ntoki n’amarira menshi n’ububabare bivanze yegura umutwe areba se mu maso aramubaza ati… “PAPA, UBU INTOKI ZANJYE ZIZONGERA GUKURA RYARI ? ” umugabo abyumvise yumva
arababaye cyane, abura nicyo asubiza umwana, aragenda y’icara kuruhande rw’imodoka ye, amarira atemba agwa munda anabona hahandi wamwana yashishimuye handitse ngo” NDAGUKUNDA PAPA”
amarira ariyongera, ku munsi ukurikiye wa mugabo ariyahura.
UMUJINYA n’URUKUNDO nta Limits bigira.