Rwanda › Forums › Rwanda Today › Rwanda Paparazzi on the Move › Ubushakashatsi bwerekanye akamaro k’imibonano mpuzabitsina ku bakuze
Ubushakashatsi bwerekanye akamaro k’imibonano mpuzabitsina ku bakuze
Uko umuntu agenda asaza, usanga hari ibintu byinshi bihinduka ku mubiri we ndetse no mu mitekererere ye. Ese mu gihe wahuye n’uburwayi bwo kutagira ubushake mu mibonano mpuzabitsina ni gute wakwivura ugakira.
Abenshi usanga bagira ikibazo cyo kwibagirwa ,uko yibukaga mbere akiri muto yakura bigahinduka n’ibyo mu maze kuvugana akabyibagirwa.
Mu gushaka igisubizo ku kibazo cyo kwibagirwa ku bantu bakuze, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza basanze gukora imibonano mpuzabitsina kw’abantu bakuze biha ubwonko bwabo ubushobozi bubarinda kwibagirwa.
Ikinyamakuru elcrema cyanditse ko ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 1700 bafite hagati y’imyaka 58 na 98 maze ibyavuyemo bikagaragaza ko muri bo abagikora imibonano mpuzabistina ubwonko bwabo budapfa kwibagirwa kurenza abatayikora.
Ni byiza ko niba ufite umugabo cyangwa umugore wajya ukunda gukora imibonano mpuzabitsina ikakurinda kwibagirwa.
Ingaruka zo kudakora imibonano mpuzabitsina
Kudakora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye bitera umunabi mu rugo ku bashakanye, guhorana umushiha n’intonganya, kwibagirwa cyane , kugira stress idashira, kuribwa umutwe ndetse no kubura urubyaro.
Ku bagore hiyongeraho cancer yo mu myanya myibarukiro ndetse n’ibibyimba byo mu nda.
Ni iki gishobora gutuma umuntu atagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina
Guhozwa ku nkeke n’uwo mwashakanye ndetse n’ibibazo bya stress n’ihungabana ni bimwe mu byatuma umuntu agira ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina.
Nanone kandi hari uburwayi bushobora gutuma umuntu atagira ubushake mu mibonano mpuzabitsina. Diyabeti ni imwe mu ndwara zishobora gutera ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina.
Uretse iyi nanone indwara y’umubyibuho ukabije n’umuvuduko w’amaraso bishobora gutera ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kuba umuntu yarikinishije cyane.
Ni gute wakwivura uburwayi bwo kutagira ubushake mu mibonano mpuzabitsina
Kugeza magingo aya ubuvuzi bwa kizungu buzwi nka medecine moderne ntibarabasha kuvura uburwayi bwa diyabeti, umuvuduko w’amaraso, kutagira ubushake mu mibonano mpuzabitsina ndetse na stress.
Ubuvuzi bw’abashinwa nibwo bwonyine bubasha kuvura ubu burwayi bugakira burundu.