Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie KAGAME YAGIYE I RWERU KWIBUKA UMUNSI WO KWIBOHORA

#27661

KAGAME YAGIYE I RWERU KWIBUKA UMUNSI WO KWIBOHORA

Taliki ya 04/07/2016, Kagame yagiye kwibuka igihe FPR-Inkotanyi yafataga Kigali.
Ibi bigaragaza agasuzuguro n’agashinyaguro, ku bahutu bishwe n’Inkotanyi guhera 1990 kugeza 1994, ukongeraho abiciwe mu nkambi muri Kongo, ntiwibagirwe abiciwe vuba aha muri kiriya kiyaga bakabajugunyamo baboshye, nyuma imirambo ikareremba mu gice cyo mu Rwanda no mu Burundi (abaturage baturiye ikiyaga Rweru babonye iyo mirambo mu kwezi kwa Nyakanga 2014 , imirambo iboheshejwe imigozi) . Kugeza ubu u Rwanda rwanze ko haba itohoza mpuzamahanga. Kagame n’Inkotanyi bibukaga kwibohora bahagaze hejuru y’imirambo yarerembaga mu mazi mu Kiyaga cya Rweru, bishima ku bahaburiye ababo. Barashaka kuzimanganya ibimenyetso ariko baribeshya.
Kagame n’inkotanyi barizihiza umunsi bafatiyeho igihugu ngo baribohoye babohora n’abanyarwanda, kandi ahubwo baraboshye abanyarwanda badashaka, bakabajugunya muri Rweru, abandi bakababohesha imigozi y’inzara (inzara mu ntara y’iburasirazuba), imigozi y’ubukene ( umuturage bahora bamwaka amafaranga y’ubusa babeshya gahunda za Leta zitariho) ,imigozi yo gucuruza abanyarwanda cyane abana b’abakobwa bajya mu busambanyi no kubakoresha imirimo y’ingufu, kwinjiza abana b’abasore mu mitwe itera u Burundi ; ibi byose bikaba byemezwa na Leta y’Amerika, human rights watch ikaba yarasabye Obama guhagarika imfashanyo yageneraga u Rwanda mu bya gisirikare. Abanyarwanda benshi bagiye kuzagwa muri gereza bazira ubusa ngo bafite ingengabitekerezo, nta burenganzira bwa muntu n’ubw’itangazamakuru bwubahirizwa, abanyarwanda bavuga ibibi by’ubutegetsi bwa FPR bukora baricwa, abandi bakarigiswa n’Inkotanyi ziyobowe na Kagame.
Ubu se ko Inkotanyi zishaka gutera muri Kongo, ziracyibohora ?
Kagame na Museveni bumvikanye na Benyamini Netanyahu ( minisitiri w’intebe wa Isiraheli ubu waje gusura u Bugande n’u Rwanda) ko Isiraheli yohereza mu Rwanda no mu Buganda abimukira n’abahoze ari imfungwa ( aba ni abamerisoneri bazarwanirira empire Hima-Tutsi : uyu ni umugambi muremure bateguye) .