Rwanda › Forums › Rwanda Today › Rwanda Paparazzi on the Move › ITORERO INDEMYABIGWI RYATANGIYE
ITORERO INDEMYABIGWI RYATANGIYE
Tariki 5 Mutarama 2017, Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ndetse n’izindi nzego za Leta , batangije ku mugaragaro Itorero INDEMYABIGWI. Ni itorero ry’abarezi bagera ku 63,617 baturutse mu Turere twose tw’Igihugu bigisha mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yigisha ubumenyi rusange ndetse n’ayigisha imyuga n’ubumenyingiro, yaba aya Leta, afashwa na Leta ndetse n’ayigenga .
Iri torero rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti : Uruhare rw’Umurezi mu kubaka u Rwanda”
Iri torero rije gushyigikira ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ubwo yatangizaga itorero ku rwego rw’igihugu tariki 16/11/2007, aho yagize ati : “Itorero ryari ishuri ryo gutoza no kwigisha Abanyarwanda gukunda igihugu, kukiyobora neza, guharanira ubutwari, kwanga ubuhemu, gufatanya gukemura ibibazo, kwirinda ubutsimbanyi, n’ibindi”.
Amateka agaragaza ko Abakoloni bageze mu Rwanda bakabona itorero ribabangamiye ku ntego yabo yo gutanya Abanyarwanda, bahitamo kurisenya barisimbuza ishuri.
Ubwo habaga itorero ry’abarezi muri 2008, hari imihigo aba barezi biyemeje imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika . Iri torero INDEMYABIGWI ni umwanya wo kureba niba iyo mihigo bahize yaragezweho, ndetse bagahiga n’indi mishya .
Mu mushyikirano uheruka abawitabiriye bagaragaje ko kugirango icyerekezo 2050 kigerweho , bizaterwa n’uburezi abana b’u Rwanda bahabwa. Iri torero INDEMYABIGWI rije kugirango ritange igisubizo kiganisha kuri icyo gitekerezo cyatanzwe mu mushyikirano , bityo abarezi basobanukirwe neza u Rwanda twifuza, baharanire kubigeraho.
Mu butumwa bwari bugenewe abitabiriye iri torero INDEMYABIGWi, Minisitiri w’Uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba yagize ati: “Ishuri uko ryatangiye ryagiye ritorezwamo amacakubiri, nyuma yo gutangirwamo ubumenyi bwifuzwa n’abazungu. Amahirwe igihugu gifite ni uko Leta y’ubumwe yongeye kurigarura ku murongo, hatorezwamo ubumenyi, amateka n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda”.
Aba barezi 63,617 bazatorezwa ku ma sites 131 atandukanye ari mu Turere 30 twose tw’igihugu. Mu masomo bazahabwa hazaba harimo uburere mboneragihugu, indangagaciro na kirazira , imikoro ngiro itandukanye , imyitozo ngororamubiri ,kwiyereka ndetse no gutarama no guhiga.
Itorero ryatangijwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye na Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’izindi nzego bireba, tariki 20/02/2014, naho mu mashuri makuru na Kaminuza ritangizwa tariki 04/03/2014.
Itorero INDEMYABIGWI ryabanjirijwe n’itorero ry’abatoza tariki 3-4 Mutarama 2017, rikaba rizasozwa ku mugaragaro tariki 12 Mutarama 2017.