Rwanda Forums Rwanda Activism The Rwanda Liberation Reply To: The Rwanda Liberation

#28425

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti zu Rwanda,

Turabasuhuje: Nimugire AMAHORO.

Murwego rwo kubasaba gushyigikira Itangiswa ry’ URUGAGA RW’ABADEMOKRATE NYARWANDA, twishimiye kubagezaho ibikurikira:

1. UMUDEMOKRATE NI MUNTU KI, ARANGWA NIKI???

1,1: UMUNYAKURI:
Yirinda Ibinyoma, Gukwiza ibihuha, Guhwihwisa, amatiku, Munyangire, Demagogies, ubutiriganya, Kubeshya no kubeshyera abandi, kuniganwa ijambo no kwiharira ijambo kandi agashyigikira ukuri kwa Bagenzi be.

1.2: INTWARI.
Ntakangwa nimitego iyo ariyo yose yo kumuca intege, ntarangwa n’ubwoba, ahorana kwihangana niyo yazira ukuri kwe cyangwa ubusa, kandi agahora yiteguye gutera inkunga cyangwa gutabara bagenzi be haba mubyiza cyangwa mungorane!!
Yitangira abandi atizigamye, atajuyaje, atijujuta, kandi nta ndonke kugiti cye aharanira.

1.3.UMUNYAMURAVA.
Akorana ibakwe, ubwitonzi, ubushake n’Ubushishozi imirimo ashinswe cyangwa yishinze, ntiyinuba, ntasiganya abandi cyangwa ngo abavunishe,abatererane. Yirinda ubunebwe, ubuswa no gukorera kujisho.
Ahora kandi aharanira kujyambere!!
Haba mubikorwa cyangwa mu bitekerezo,Yirinda guhubuka, kuzarira cyangwa gukora amakosa atamugwiririye.
Akorera kuri gahunda.

1.4.UMUNYAMAHORO N’URUKUNDO.
Aho ari hose arangwa no gutanga Amahoro no kuyaharanira.
Yamaganira kure icyahungabanya ubuzima bwa muntu ndetse nibidukikije ,cyane cyane intambara y’Amasasu n’ibiza byateguwe cyangwa bitewe nuburangare.
Ntiyiyenza, Ntarwana, Ntatukana, Ntashoza Urugomo, Ntagambana, Ntabika inzika, Ntahora, Ntashotorana, Ntiyica, Ntazimura, Ntateranya, Ntacura imigambi mibisha, Ntiyiba, Ntiyikubira, nibindi bibi nkibi, ahubwo burigihe arangwa n’akanyamuneza n’urukundo!!

1.5.UMUNYABITEKEREZO.
Aharanira gucyemura ibibazo hakoreshejwe inzira z’amahoro nk’Ibiganiro, Imishyikirano, Imyigaragambyo cyangwa Amatora.
Aha agaciro igitekerezo cya buri wese, akajya Inama ndetse n’Impaka zo mwituze cyangwa za ngoturwane, kugeza habonetse umwanzuro wumvikanyweho.
Ntatsimbarara iyo ingingo ze zidakomeye kandi ntabogama cyangwa ngo ashyigikire ifuti aho ryava hose.
Ibikorwa, imigambi nibitekerezo bye birangwa nubushishozi!!
Agerageza kuba Inyangamugayo, Gutanga urugero rwiza, Kubabarira, Kwemera ikosa yakosheje, gusaba imbabazi no kwemera igihano cyukuri iyo bibaye ngombwa.

1.6. UMUYOBOZI CYANGWA UMUYOBOKE MWIZA:
Yubaha buri wese, ntavangura narimwe rimurangwaho cyangwa ashyigikira ryaba irishingiye ku Moko, uturere, igitsina, idini, imibereho bwite, inkomoko, ingano, ubukungu, nirindi vangura iryo ariryo ryose.
Yemera kandi agashyigikira ibyemezo byose bya benshi byafashwe muburyo bwiza bwa kidemokrasi.
Aharanirako amategeko yagirwamo uruhare nabo areba, haba mukuyashyiraho no mukuyubabiriza, arwanya akarengane ako ariko kose, aharanira ubwisanzure bwaburi wese, gucunga neza ibyarusange, kwiteza imbere no kwitabira ibikorwa rusange hamwe no kwishyiriraho ubuyobozi mwishakiye.
Arwanya yivuye inyuma ubutegetsi bwigitugu, kunyunyuza no gutsikamira rubanda.
Iyo ari umuyobozi, abikorana ubwitonzi n’ Ubushishozi, yaba ari mubayorwa aba intangarugero muri byose asabwe.

ICYITONDERWA:
Nubwo bwose ariko Umudemokrate wamunyereraho ukagwa, ntabwo ari agafu kimvugwa rimwe, ukoresha icyo ushatse nigihe ubishakiye ngo azicececyera, ahubwo arwanisha iyo mimerere ye kandi agatsinda!!

NGIBYO BIMWE MUBIRANGA UMUDEMOKRATE WUMURI!!!

2. ICYIFUZO:

Wowe ugejejweho iri Tangazo, isuzume, urebeko ibi byavuzwe byose cyangwa ibyinshi muribyo ubyujuje. Urwego waba urimo rwose, ishyaka iryo ariryo ryose cg umuryango, waba uri mu Rwanda cyangwa mu mahanga, waba umucyene cyangwa wishoboye, waba muto cyangwa mukuru;
Nubona ubyujuje ubwo uraba uri UMUDEMOKRATE, maze WIGARAGAZE, ukoresheje uburyo wabonyemo iri tangazo cyangwa nubundi wakwihitiramo, bityo tubone uko dushyira hamwe ingufu zacu mugushyigikira URUGAGA RW’ABADEMOKRATE NYARWANDA!!!

MUGIRE AMAHORO.