Rwanda › Forums › Rwanda Today › Rwanda Paparazzi on the Move › iri nishyano ringwiririye pe!
iri nishyano ringwiririye pe!
mbaye nitemberera ndavuganti reka nigire nukabara mbe nifatira kamwe wenda bwaba bunari kwira,
singeze mukabari niyicarira inyuma yumusore numuhungu bari barigusangira
mbantumije kamwe mugihe kataraza mbaniyumvira ibiganiro byabo bachr da!
arika nkumva umusore arikubwira uwo mukobwa mwiza ati” nubundi nacyo nakumari kuko sinakundana nawe kandi nushake unyikuremo kuko sinagukenera” ahita yikubita aragenda asiga uwo mubebi arikurira
ndamureba mbona ukuntu akeye bisa nkaho afite akazi keza, nanjye nti” reka sinatuma umwan mwiza nkuyu yicirwa nagahinda mumaso yanjye!”
mba ndimutse mva aho nari nicaye musanga kumeza ye akokanya icyo kunywa cyanjye kiba kirahageze ndagifata arinako ntangira gukuya kuya uwo mubebi ngo aceceke ko nzamurinda ako gahinda atewe nicyo giso kimuteye, ntangiye kumuhoza mwiyegereje numva
ikintu kumutwe ngo piiii, numva ndapfuye neza neza nitura hasi numva mbuze ubwenge nkangutse tsanga ni… Ahwiii ziragwira!