Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today INKURU MFASHABUGINGO

#28110

INKURU MFASHABUGINGO


Umunsi umwe umugabo yihaye gahunda yo gutemberana n’inshuti ze mu bwato Bagaze hagati, ubwato butangira kurohama buri wese ashaka kwikiza ariko bigoranye bose bararohama uretse wa Mugabo kuko hari akantu yafasheho karerembaga Kubera inkubi y’umuyaga ikaze, ka kantu kajya kure cyane kagana Ku kirwa kidatuwe n’abantu cg inyamaswa habe n’udukoko duto (imibu cg utundi) Bimugoye yagerageje kwiyubakira akazu mu mikenke Ahamara iminsi myinshi atungwa n’imbuto zaho Atangira kwimenyereza ubuzima bwaho bw’umuhangayiko (Nubwo nta kabi kamenyerwa) Kuko yumvaga afite ibyiringiro byo kuzongera kubona umuryango we Buri mugoroba yacanaga umuriro imbere y’inzu
akota.
Umunsi umwe acana umuriro nk’ibisanzwe ahamara umwanya agatotsi karamutwara. Hagati mu ijoro, akangurwa n’inkongi y’umuriro yatwitse ka kazu Ararira atangira kuvuma Imana asakuza ngo:
“Mana ni iki nakoze kibi gituma ngeragezwa ntya?
Wantandukanije n’umuryango unzana aha Ku kirwa kitagira abantu Utuma inshuti zanjye zishirira mu nyanja none unemeye ko akazu kanjye gashya. Kuki uri Imana y’ingome?
Gupfa bindutiye kubaho Ndambiwe kubaho ngeragezwa” Mu gitondo karekare, ubwato buza bwerekeye
kuri cya kirwa. Bugeze Ku nkombe nawe agenda yerekeye Umusare aramubaza atangaye cyane ngo
“mugeze hano mute??
Nta bwato bwagera hano butibuze…” Umusare aramusubiza ati “mu ijoro twabonye umuriro mwinshi. twacyetse ko hari ubwato buhiye kuba tutahagereye igihe twabiboneye nuko urugendo rwari rurerure kandi rukomeye.
Ushimire Imana yawe yakoresheje umuriro ngo tukubone.” Mu marira menshi, Wa mugabo arapfukama
asaba Imana imbabazi kubyo yaraye ayivumyemo.
Yurira ubwato ataha iwe

ISOMO: Imana ifite inzira nyinshi ikemuramo ibibazo byacu Ushobora kubura akazi utekereza ko Uwiteka yakuretse ahubwo ari kugushakira akeza kurutaho Inshuti zishobora kuguhaana wikwibwira ko
Uwiteka yagutaye ahubwo agutandukanije n’inshuti mbi Ushobora kubura umufasha wawe cg umugabo
wawe mwakundanye Ukibwira ko Imana yakuretse ahubwo Imana yifuzaga kuguha ugukwiye kurutaho
Ntukavuge Imana nabi mu bigeragezo guma mu kwizera. Irimo ibitunganya Yakobo1:2.Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe,
3.mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.
4.Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.
12.Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda. Niba iyi nkuru igufashije uyisangize abandi, Imana izaguha umugisha