Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › ibendera ry’ u Rwanda
ibendera ry’ u Rwanda
Minisitiri w’inganda n’ibikorwa by’umuryango wa EAC Francois Kanimba
Mu gihe hirya hino mu gihugu ku biro by’Akarere ndetse no ku mirenge usanga hari ibendera ry’umuryango w’Afirika y’uburasirazuba, hari bamwe mu baturage bavuga ko badasobanukiwe niryobendera kuko ntabisobanuro bahawe n’abayobozi babo bakabifata nk’urujijo kuri bo, naho minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko ibyo bazi ari ibendera ry’igihugu gusa.
Iyo ugeze ku Karere cyangwa Ku murenge uhasanga ibendera ry’ u Rwanda ndetse n’ibendera ry’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba (EAC). Ariko iyo uganiriye na bamwe mu baturage bakubwira ko bazi ibendera ry’u Rwanda gusa kuko ariryo bafitiye ibisobanuro bahawe n’abayobozi babo.
Naho iryo bendera rindi ngo baribona kuriya gusa kuko ntabisobanuro bahawe, bamwe mu baturage umunyamakuru yasanze ku biro by’umurenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, bavuze ko ibendera bazi ari iry’ u Rwanda gusa.
Umwe yagize ati” mu byukuri natwe tubibona gutya ntabwo tuzi impamvu riri hano”.
Twashatse kumenya icyo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ibivugaho maze tuvugana n’umuvugizi wayo Ladislas Ngendahimana avuga ko ibibareba ari ibya Minaloc gusa naho ibindi byabazwa Miniacom.
Yagize ati” mu byukuri ririya bendera riri ku Karere cyangwa n’ahandi ku Mirenge natwe ntitubizi kuko biriya ari ibya minisiteri y’umuryango w’Afirika y’iburasirazuba twebe ibitureba ni ibyaminisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu”.
Mu kiganiro umunyamakuru yagiranye na Minisitiri w’inganda n’ibikorwa by’umuryango wa EAC Francois Kanimba yavuze ko mu gihe cyavuba bagiye gukora ubukangurambaga mu turere kugirango basobanurire abaturage kubijyanye n’ibendera ry’umuryango w’Afirika y’iburasirazuba ryagiye rishyirwa ku biro by’uturere ndetse no ku mirenge hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati” Muby’ukuri murakoze kuri ubwo busezenguzi mwakoze tugiye gutegura uburyo hashyirwaho ubukangurambaga mu gihugu hose kugirango basobanurire abaturage ibijyanye na ririya bendera ndetse n’ibijyanye n’amabara arigize hamwe n’ubusobanuro bwabyo ndetse tukanabasobanurira ko hari n’indirimbo yubahiriza umuryango w’Afirika y’iburasirazuba.”
Mu mabwiriza agaragara kuri murandasi y’umuryango w’Afirika y’uburasirazuba avuga ko mu gihe hari ibirori byabaye muri bimwe mu gihugu ku gize EAC icyo gihugu kigomba kuririmba indirimbo yubahiriza icyo gihugu ndetse hagakurikiraho n’indirimbo ya EAC.

Aya niyo mabendera y’ibihugu 6 bya EAC
Ikindi ni uko mu ibendera ry’umuryango wa EAC Hagaragaramo ibara rimwe mu mabara agize amabendera agize ibyo bihugu uko ari 6 bigize uwo mryango.