Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today Evode Imena arakekwaho gutonesha abagore b’abagabo

#28531

Evode Imena arakekwaho gutonesha abagore b’abagabo

Evode Imena arakekwaho gutonesha abagore b’abagabo bakoranaga muri MINERENAEvode Imena arakekwaho gutonesha abagore b’abagabo bakoranaga muri MINERENA


Uwahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’umutungo kamere (MINERENA), Evode Imena kuri uyu wa 15 Gashyantare 2017 n’abo baregwa mu rubanza rumwe, bagejejwe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo, mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Aba bagabo bose bakaba bashinjwa itoneshwa ryo gutanga amasoko mu buryo butemewe n’amategeko

Abagejejwe imbere y’ubutabera ni Evode Imena, Kayumba Francis na Kagabo Jacques. Aba bagabo bose bakaba barakoranaga muri MINERENA.

Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri, bukomeje gusobanurira urukiko uko ngo aba bagabo batatu bakoranaga muri MINIRENA, bakoze ibyaha by’itonesha hirya no hino mu gihugu.

Rumwe mu ngero ubushinjacyaha bumaze gutanga, ni nk’aho ngo Kagabo yagiye i Nduba mu Karere ka Gasabo akahasanga ahantu hashobora gucukurwa, akora raporo, abwira umugore we n’umugore wa mugenzi we Kayumba ko bashobora gushinga kampani igahabwa isoko ryo kuhacukura.

Abo bagore (Jovian a Diane) ngo baje gushinga iyo kampani bayita JDJ (Jovia+Diane+Kagabo), ubundi ngo Evode Imena asinya iteka riyemerera iryo soko abizi neza ko ari kampani y’abagore b’abagabo bakorana.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kayumba nk’umuntu wari ukuriye komite yemeza iby’itangwa ry’amasoko, yumvishije bagenzi be ko JDJ ari yo kampani igomba guhabwa iryo soko, iremezwa.

Evode ashinjwa ko yanasinye iryo teka mu gihe nka minisitiri atari agifite ububasha
Ubushinjacyaha buvuga ko umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA) yandikiye Evode amumenyesha ko iyo kampani yahawe isoko mu buryo budakurikije amategeko, aramusuzugura.

Min evode yandikiwe n’umuyobozi wa RNRA amubwira ko icyo cyemezo kidakurikije amategeko. Ya kampani ngo ntiyari igamije ubucukuzi ahubwo baje kuyigurisha KNM (yiywata (JDJ joseph kagabo, iyigura ibihumbi 20 by’amadolari.

Kuko ngo iyo kampani itari igamije ubucukuzi, nyuma yo guhabwa isoko ryo gucukura icyo kirombe beneyo bahise bayigurisha, bayigurisha kampani yitwa KNM ku madolari ibihumbi 20, barayagabana.

Mu masaha ya saa yine z’iki gitondo ubushinjacyaha bwarimo gusobanura iby’andi masoko y’ubucukuzi nayo yatanzwe mu buriganya, ubu hagezweho ayo mu karere ka Nyaruguru.

Evode arunganirwa n’aba avoka babiri. Yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ku wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017.