Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today Dr.Rudasingwa muvandimwe wanjye

#28122

Dr.Rudasingwa muvandimwe wanjye

Nifuza ko unyemerera ugasoma ibikubiye muri iyi barwa nakwandikiye, kuko bifite ingaruka ku mikorere n’imitekerereze yawe mu nzira ndende ya politique ufite ubu, niyo uzagira ubutaha.
Ntutanganzwe nuko nkwandikiye iyi barwa mugihe warimo usubiza ibibazo nagusabye ko wasubiza Abanyarwanda bagukurikira, n’abazagukurikira, iyi barwa ije yo ifite umwihariko wayo.
Ndunva byaba byiza noneho nongeye ku kwibwira muri macye, kuko mu buryo burambuye byo na kwibwiye muri iyo barwa navuze nakubajijemo ibyo bibazo abanyarwanda bagutekerejeho ibisubizo.
1. Nijye ubaza abantu bose bakora politique irebana n’abanyarwanda, kimwe n’abandi bose bafite aho bahurira n’ubuzima bw’abaturage b’aba nya Rwanda., ntabwo uri uwambere mbajije kandi nturi uwanyuma.
2. Ninjye muntu wanditse ku Rwanda kurusha abandi, igihe kirekire kuko dufashe umunsi ku wundi natangiye kwandika muli 1982 kugeza uyu munsi, nkuko nabikubwiye mu munshamacye ikubiyemo ibyo bibazo nakubajike ukaba urimo ubisubiza.
3. Uhereye muri 1982 Naditse mu binyamakuru byinshi kandi bitandukanye, maze kwandika ibitabo bisaga 18 , kandi ndacyakomeza.
4. Ninjye muntu wanditse kuri FPr kurusha abandi bose, no ku marorerwa yose yakozwe na FPR, ninjye urusha abandi kuba narayanditseho ubutitsa uhereye 1990 kugeza aka kanya turimo tuvugana 2016.
5. Ninjye wamenye bwa mbere umugambi wa Paul Kagame wo kurasa indege, mba n’uwambere mu bamubujije gushyira mu bikorwa uwo mugambi kubera ingorane nari nzi bizagira ku buzima bw’abanyarwanda.
6. Ninjye washyize hanze mu nyandiko no mu biganiro ko Paul Kagame agiye kuzica Habyarimana kugira ngo arohe igihugu mu ntambara y’amoko, maze bimuviremo gufata ubutegetsi ku ngufu.
7. Ni nanjye wafashe amafoto menshi y’ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda mu gihe cya genocide, nkayohereza kwisi hose ngira ngo amahanga atabare abanyarwanda, ariko biranga biba ibyubusa, habura uha agaciro ingorane abanyawanda barimo.
8. Ninjye wabwiye abategekaga u Rwanda muri genocide ko byanze bikunze nyuma y’intamabara ko bose bazafatwa , bakabazwa uruhari rwabo mu bwicanyi bwarimo buba.
9. Ninye wavuze ko ubutegetsi bwariho bwaguye mu mutego wa FPR, yo yifuzaga ko nyuma yiraswa ry’indege ubwicanyi hagati y’abanyarwada buhita butangira kugira ngo FPR ifate igihugu bitayigoye ;
10. Ninjye washyize hanze uruhari umuryango wabibumbye wari ufite , mu gushyigikira FPR mu bikorwa bwo gushaka gufata ubutegetsi kungufu, harimo kurasa indege, ibyo nkaba narabishinjaga n’ingabo z’ababirigi bari mu Rwanda.
11. Nta gutindiye wowe nkumuntu wabaye umunyamabanga wa FPR ukaba n’umuyobozi w’ibiro bya Paul kagame byanze bikunze warusanzwe unzi , njye Mwalimu, nk’umuntu utavuga rumwe na FPR ndetse wanga FPR urunuka.
Nkaba mboneyeko kugusaba kujya muri Bibliothèque du congres iri aho I washinton Dc – uhite usaba kureba muri desk y’u Rwanda, uzahasanga ibintu byose nanditse nibyo nkomeea kwandika.
Bivuze yuko ibibazo byose mbaza abantu n’izindi nyandiko zose nanditse n’ibitabo byanjye byose uri bubisange muri Biblotheque du Congres.
Sinabura kukwibutsa ko ukimara guhunga, ndi umwe mu bantu wowe wahise wihutira gushaka ukambwira ko ubwicanyi bwose njye nshinja FPR aribwo, ko nawe ubyemeza ndetse ukansaba gukomeza no kudacika indege.
Ndagira kandi ngo nibutse ko ndi umwe mu bantu bacye cyane bakurikiye, kandi batunze amakuru yose yerekeranye n’imanza zaciwe n’urukiko mpuzamahanga ku rwanda rumwe rwashyizwe Arusha,TPIR /ICTR.
Amadossier yose ari mu bubiko bw’urwo rukiko amenshi ndayafite niba atari yose, bivuze yuko nzi amabanga menshi y’abantu bagiye bashyirwa mu majwi bose,. Harimo n’ibintu byose bagiye baregwa cyangwa bivugwa kuri FPR n’ingabo zayo zose .
Muri macye wunve yuko urimo wandikirwa iyi barwa n’umuntu utunze amakuru menshi ku rwanda.
Ntabwo ndi umunyepolitique, nta shyaka rya Politique ndimo, nta niryo nzajyamo, nta mwanya uwariwo wose nifuza kujyamo cyangwa kugira uwo nsaba umwanya. Ta nicyo ntinya cyagwa undi muntu ntinya :
Njye ndi umwanditsi, nkaba umushakashatsi, nkaba umunyabitekerezo wigenga, abantu bose mbavuga uko mbabona nuko mbumva nta tinye ibyubahiro byabo , ningufu zabo bamfiteho.
Dore rero icyo nifuzaga kukubwira muri iyi barwa :
1. Ngushimiye kuba waranditse irya barwa uvuga ko ushyira hanze genocide abahutu bakorewe ikozwe na FPR.
2. Njye nemera ko genocide y’abatutsi yabayeho kandi ko yakozwe n’interahamwe z’abahutu, ariko icyo ntemera ni ibivugwa kw’itegurwa ryayo, nishyirwa mu bikorwa byayo. Ariko kuba abatutsi barakorewe genocide, nibyo koko byarabaye. Gusa hasigaye kureba ibyayiteje byose, uwayitekereje, impanvu yayitekereje, n’uburyo yari yarateganyije ko izakorwamo, ndavuga genocide y’akorewe abatutsi.
3. Nemera kandi ko abahutu nabo bakorewe genocide ndetse hakicwa abahutu bikubye kure inshuro 6 abatusti bishwe.
4. Nemera ko abatutsi kubera impanvu za Politique , bo genocide yabo yemewe ndetse ikanaburanishirizwa mu rukiko mpuzamahanga rukayemeza, ariko rukabura ibimenyetso by’umugambi witegurwa ryayo.
5. Nemera ko abategetsi benshi b’abahutu, barimo aba ministre n’abasirikare bakuru babahutu baje kurekurwa kubera kubaburaho itegura mugambo wa genocide yakorewe abatutsi. Ariko har abafashwe n’ibyaba byo kwica abatutsi cyangwa kwicisha abatutsi, abo barahanwe
6. Nemera kandi nabonye yuko hari abantu benshi bafunzwe kubera ko ibyaha byabafashe bigaragaza ibyaha bakoze ari ibyaba bya genocide.
Dr. Rudasingwa biryabintu wasohoye ejo bundi mw’itangazo ryawe, nta kintu na kimwe gishya wakoze. Byose byari byaravuzwe ahubwo nuko udakurikira.
Nagira ngo nkwibutse yuko usibye wowe wabishyize mw’itangazo, mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha hajemo abatutsi bari mu buyobozi bw’inkotanyi, harimo nabarindaga Paul kagame babibwiye abacamanza birandikwa.
Ubuhamya bwinshi bwemeza genocide yakorewe abahutu, bwatanzwe ku mugaragaro , ubishatse wese yabisoma mu bibiko bw’amadosiye y’urukiko.
Iyo ushaka kuba intwari nkuk ubyifuza, burya ubwo wahungaga wari kuvuga yuko uhunze ubutegetsi bwa Kagame bwakoreye genocide abahutu, naho ubundi ubu hari ababibonamo amaco yinda, cyangwa izindi nyungu urimo ubona imbere yawe, ugomba guheshwa byanze bikunze nuko uvuga ko abahutu bakorewe genocide.

Inama nkugiriye cyangwa icyo ngusaba :
Yaba wowe cyangwa undi wese, mwishakira inyungu mu maraso y’abanyarwanda.
Mwifata ko genocide yaba iyakorewe abahutu cyangwa iyakorewe abatutsi, ko ariyo mugomba gukoresha kugira ngo mugere kunyungu zanyu, zitandukanye , harimo inyungu za politique, cyangwa andi maronko.

Njye mwalimu mbona Nta gitangaza wakoze, ahubwo washubije ibintu ibubisi.
Niba uri intwari dore icyo wagombaga gukora :
1. Kwandikira umunyamabanaga mukuru wa l’ONU cyangwa Perezida w’urukiko mpuzamahanga , ukamubwira ko ubabajwe no kuba ubitse amakuru akuremerera ku mutima yerekeranye na genocide yakorewe abahutu.
Wagombaga kwandika ibarwa, isaba yuko bagushakira urukiko, cyangwa abacamanza baza gufata ubuhamya bwawe, bakakunva, ukababwira uruhari rwawe, ukababwira yuko ku bwakazi kawe, ko kuba umunyamabanga mukuru wa FPR, no kuba umuyobozi w’ibiro bya Paul Kagame, ukanaba umusirikare mu kuru w’inkotanyi, ko mwakoreye genocide abahutu, none ukaba wifuza ko ibyo bintu bigira aho byandikwa k’uburyo bwamategeko ;
Saba kwishyikiriza ubutabera, andika ibarwa uyandikire umunyamabanga mukuru wa LONU, umubwire ibyo uzi byose umusabe ko yagufasha kugushyikiriza urukiko rwabigenewe,
Icyo gihe uzaba ukoze akazi gakomeye, uzaba ubaye intwari ikomeye mu mateka y’urwanda.
Dr. Rudasingwa irinde kwikirigita ngo unisekeshe ? tegereza ubone abagukirigita maze ubashe guseka.
Mbese ko rirya tangazo ryawe nta radio n’imwe kwisi yigeze irivuga haba mu gifaransa cyangwa mu cyongereza, ubitekerezaho iki ? usibye BBC y’ikinyarwanda gusa ; kuko utabashije kubona nibura radio imwe kwisi iguha ikiganiro mu cyongereza cyangwa mu gifaransa ngo usobanure birya bikubiye mu tangazo ryawe ; nibura abazungu cyangwa abandi banyamahanga babyunve muri izo ndimi ?
Burya BBC kinyarwanda ni iyabanyarwanda n’abarundi gusa nta handi igera.
Mbese kuki BBC utayisabye kubivuga mu cyongereza waribagiwe ? cyangwa yarakangiye.
Kuba rero birya bintu nta rundi rurimi byasohitsemo ku maradio cyanwga ku matelevision , byagombye kukubera isomo rituma wibaza.
Birya uvuga ko wanditse, rirya tangazo ryawe , abandi batutsi baragutanze cyera, ahubwo ushobora kuba udakurikira.
Njye ndi bukohereze dépêche diplomatique ikwereka ko ibiro by’ubutazi byeamerika bishyira izina ryawe kurutonde rw’abantu 34 bambere bashinjwa gukorera genocide abahutu , ndacyeka biri bugire ikindi bikwibutsa.
Dr. Iyo wandika wemera ibyaha, ukabisabira imbabazi byari kuguhesha agaciro kurushaho.
Kwandika ushinja abandi batutsi, wowe usa nkaho wivanamo, ntacyo bimaze.
Ntabwo nagambiriye kuguca intege, ariko nifuje ko iyo barwa , ikubuza wowe cyangwa undi wese , kwitwaza inyungu za Politique, cyangwa kwifuza kumenyekana, no kugira abayoboke benshi, cyangwa guhabwa inzindi nyungu, binyuze mu maraso y’abahutu bakorewe genocide cyangwa abatutsi bakorewe genocide.
Mbese aho nti waba warasohoye rirya tangazo kugira ngo ubashe kubona abahutu bava ku ruhande rwa kayumba Nyamwasa wasigaye muri RNC original ? maze bakagukurikira ? byaba ari ishyano rikomeye warashyize rirya tangazo hanze ugambiriye kwibonera abayoboke b’abahutu , byaba binateye isoni.

Dr. Usibye ko abo mwakoranye mu gisirikare cya FPR badashobora kugira icyo bavuga , naho ubundi uwabaha umwanya nabo bakakuvuga bakwereka ko ibyo byose ubashinja bya genocide ko ahubwo ari wowe wari mu bambere bifuzaga ko abahutu bashira.
Mbese aho ujya wibuka invugo wavugiye mu Rwanda ko nta muhutu wifuza gukorana nawe mu biro byawe ?, ko abahutu bakunukira.
Dr. Umbarire , nanditse menshi ariko byari ngombwa. Usome ibikubiye muri ibi barwa byose, nizeye ko hari byinshi bizakugirira akamaro.
Reka nongere nkwibutse uwo wariwe muri FPR.
1. Rudasingwa ni Umunyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi.
2. Rudasingwa ni umututsi wakuriye mu buhungiro kimwe n’abandi benshi babayeho mu buzima bumwe.
3. Rudasingwa yabaye umusirikare mu kuru mu ngabo za FPR ziyobowe na Paul Kagame.
4. Rudasingwa yafashije inkotanyi gutera u Rwanda kugeza aho zifatiye ubutegetsi.
5. Rudasingwa yabaye umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya FPR.
6. Rudasingwa yayoboye ibiro bya Perezida Paul kagame .
7. Rudasingwa niwe wahagarariye ubutegetsi bwa Kagame muri Amerika, mu rwego rwa Ambassadeur.
8. Rudasingwa niwe washinze icyitwa Brigande avance zirimo abasirikare b’inkotanyi bagombaga kwihisha mu nzego z’abaturage hose mu gihugu zitgura iyicwa ryabahutu benshi.

9. Rudasingwa yabaye umujyanama wihariye wa Perezida Kagame.

Yari Mwalimu.