Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie AMAGAMBO AREBANA NABASHAKANYE HAMWE NABATEGANYA KURUSHINGA

#27811

AMAGAMBO AREBANA NABASHAKANYE HAMWE NABATEGANYA KURUSHINGA

1. Urugo rutarimo Imana rubamo satani. Wabishaka utabishaka!

2. Abagabo badasengera ingo zabo uyu ni umunsi wo kwihana.

3. Imana nibishimira si mwembwe mwenyine muzabyungukiramo n’abazabakomokaho bazagira umugisha.

4. Dukwiye kubahisha Imana igihe cyacu, n’ubutunzi mu ngo zacu.

5. Abashakanye bakwiye kunezezanya -mujye mugerageza mukumburane kandi muri kumwe.

6. Bagabo, abagore n’iyo bashaje bakenera care. Umugore akunda guteteshwa!!!

7. Mungo z’abashakanye hakwiye kutagaragara amagambo apfobya. Uwo mwashakanye n’iyo yavuga ibintu bikocamye ntukamupfobye.

8. Abagore bakenera amatwi ntibakenera akanwa -Bakenera umuntu ubumva. Bagabo mujye mutega amatwi abagore banyu.

9. Impano nziza iruta izindi waha umwana wawe ni ugukunda NYINA umubyara.

10. Urufatiro rukomeza urugo ni “communication”. Ni ngombwa kugira igihe cyo kuganira n’uwo mwashanye.

Communication ikwiye kuba planifier mu buryo bukurikira:

● Muvuge ibibareba
● Ntaguhishahisha ngo upfire muri Nyagasani
● Iyo muganira mukwiye kubahana nta wukwiye kuvugira mu wundi.
● Igihe cyose muganira ntimugasoze mudafashe umwanzuro -Ntimugasige ibibazo munsi y’umusambi.

11. Abagabo bakwiye kurinda abagore babo, igihe cyose, mu bintu byose.

12. Si ngombwa ko wumvikana n’uwo mwashakanye kuri byose, ariko ibyo mutumvikanaho umwe akwiye kuba abizi kdi akabyakira.

13. Dukwiye kwigisha abana bacu kumenya guhitamo neza abo bazabana aho kubabwira guhitamo ubutunzi bw’abo bazashaka.

14. Umuntu uzagukunda kubera inzu, imodoka cg ibindi si wowe aba akunze, aba akunze ibintu.

15. Nta mugabo n’umwe ukunda umugore umupfobya cg utamwubaha.

16. Aho kubana n’umugabo ufite byose ariko ntaguhe umwanya ahubwo wabana n’umukene udafite na kimwe mukazabishakana mwembi.