Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie AHO UBUZIMA BUTANGIRIRA,NI NAHO BURANGIRIRA

#27852

AHO UBUZIMA BUTANGIRIRA,NI NAHO BURANGIRIRA

Butangira turyamye munda z’ababyeyi bacu,bukarangira turyamye munda y’isi.

Butangira tutazi kuvuga tukivuka,
Bukarangira dushiramo umwuka tutabasha kuvuga.

Butangira tutazi aho turi,
bukarangira tutazi aho tugiye.

Butangira ntana kimwe kituri mu bwonko,
bukarangira ntana kimwe dusigaranye mu bwonko.

Butangira turi abanyantege nke,uguteruye atereka aho ashaka,
bukarangira abaguteruye batereka aho bashatse ntuburana.

Butangira utangiye kwandika amateka mashya,bukarangira uyashyizeho akadomo.

Uvuka ntiwamenye uwakwakiriye,no mugihe cyo gupfa ntuzamenya uzakwinjiza mu mva yawe.

Uvuka ntiwigeze umenya uwishimye akanakwishimira,nunapfa ntuzamenya uzakuririra akanababara.

Munda y’umubyeyi wawe wari ahantu hafunganye hatabona,no mugihe cyo gupfa uzashyirwa ahantu hatabona hijimye.

*Ubuzima wabukunda utabukunda,igihe kizagera butambuke.*

*Turangwe n’urukundo no gukora imirimo myiza yubahisha Umuremyi wacu,hagati yo kuvuka no gushyingurwa*