Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today Adolphe Bagabo uzwi nka Kamichi yongeye kumvikana mu bihangano bishya

#28066

Adolphe Bagabo uzwi nka Kamichi yongeye kumvikana mu bihangano bishya

Ni mu ndirimbo yitwa ‘Mbwira Numve’ yaririmbanye n’itsinda rya ‘The Benqs’ yasohotse kuri uyu wa 29 Kanama 2016. Kamichi, wagiye muri Amerika kuwa 15 Gicurasi 2014, avuga ko azagaruka, yari amaze imyaka igera kuri ibiri nta gihangano gishya asohora.

Aganira n’Izubarirashe.rw, Rurangwa Gaston bita Mr. Skizzy, wamenyekanye mu itsinda rya Kigali Boyz (KGB), yavuze ko iyi ndirimbo Kamichi yayikoranye na The Benqs mbere gato y’uko ajya muri Amerika.

Yagize ati “ntarahura nabo Kamichi yari yaratangiye gukorana nabo, aza kugenda batayirangije mpuye nabo twemeranya ko twakurikizaho iriya ndirimbo. Kamichi ajya kugenda yagiye nka mbere y’uko agendaho nk’icyumweru amaze kuririmba muri iriya ndirimbo”

Skizzy avuga ko mu biganiro aheruka kugirana na Kamichi bamusabye ko yazahura na Cedru akamufata amashusho, bakazasohora videwo y’iyi ndirimbo.

Ku bijyanye n’umuziki wa Kamichi, Skizzy avuga ko mu biganiro bagiranye, Kamichi yamubwiye ko agihugijwe n’amasomo n’ubuzima bwo muri Amerika, ariko ko agifite gahunda yo kuzongera kwigaragaza.

Skizzy avuga ko Kamichi atuye kure y’abahanzi bagenzi be, ku buryo bikimubereye imbogamizi.

Ibi ni nabyo The Ben aherutse gutangaza, avuga ko Kamichi imwe mu mpamvu asa n’utagikora umuziki ari uko ari kure cyane y’aho yumva yawukorera na bagenzi be barimo na Producer Lick Lick.

Kamichi, azwi cyane mu ndirimbo nka Maritha yaririmbanye na Elion Victory, Zoubeda yaririmbanye na The Ben, Ako kantu, Aho Ruzingiye n’izindi.

Yagiye muri Amerika amaze gusohora Album ebyiri zirimo Ubumuntu yo mu 2011, n’Umugabirwa yo mu 2012.