Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today Abaturage Bategekwa Kurandura Ibirayi muri Ngororero

#28132

Abaturage Bategekwa Kurandura Ibirayi muri Ngororero


Abahinzi b’ibirayi mu murenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero ntibavuga rumwe ku ngingo yo kubaranduza imyaka itarera. Abaturage bavuga ko ubuyobozi bw’ibanze bwabategetse kurandura imyaka yabo itarera kubera yegeranye n’igihingwa cy’Icyayi.

Abaturage basobanura ko bamaze imyaka itari mike bahinga hafi y’icyayi ariko ko ubutegetsi bwabategetse hutihuti kurandura ibirayi kuko ngo byangiza icyayi.

Ubuyobozi bwa Ngororero buhagarariwe na Bwana Godefroid Ndayambaje bwabwiye Ijwi ry’Amerika ko iki gikorwa bwari bwacyemeranyijeho n’abaturage.