Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Abashumba Bari Kwiba Ibigori
Abashumba Bari Kwiba Ibigori
Abashumba b’amatungo na bamwe mu bagore batandukanye bava mu karere ka Burera bakajya kwiba ibigori mu karere bihana imbibe ka Musanze.
Abashumba b’amatungo na bamwe mu bagore batandukanye bava mu karere ka Burera bakajya kwiba ibigori mu karere bihana imbibe ka Musanze.
Aba bagore biba ibigori ngo usanga bitwaje udufuka bitwaje ko ngo bashaka akazi, naho abashumba bo ngo iyo babyibye bajya kubyokereza mu nzuri aho baragiye yewe bakanabitekerayo.
Umurenge wa Cyuve muri Musanze, ni hamwe mu hagaragaye icyo kibazo,aho abo bajura bitwikira amanywa n’ijoro bavuye mu murenge wa Gahunga ubundi si ukubacucura bakivayo.
Ahanini ikibitera ngo n’uko kuri ubu akarere ka Musanze kagize umusaruro w’ibigori by’umwihariko uwo murenge wa Cyuve, naho muri Burera umusaruro wabyo ukaba ari muke bityo bigatuma abo bagore n’abashumba babyigabiza amanywa n’ijoro.
Umwe mu bagore bitabaye ngombwa ko amazina ye atangazwa wafatiwe mu cyuho yiba ibigori,avuga ko iyo bamaze kubyiba bajya ku muhanda bakabyotsa bagakuramo amafaranga bakoresha mu buzima bwa buri munsi.
Ngamije Eliab umwe mu bahinzi b’ibigori wo muri Cyuve baganiriye n’itangazamakuru mu cyumweru gishize avuga ko abahinzi bo muri uyu murenge bari bari bamaze kubona umusaruro ushimishije ariko bakaba hangayikishijwe n’abajura babyiba bakajya kubyokereza ku mihanda.
Yagize ati « Muri iki gihe twari dufite umusaruro ushimishije ariko nanone tubangamiwe n’abagore bava mu murenge wa Gahunga bakaza gusarura ibigori byacu, tekereza na we umugore kuzindukira mu murima atahinze, aba bagore bo muri uyu murenge baza bitwaje ko baje gushaka akazi ariko bagamije kwiba kuko baba bitwaje udufuka bo bakubwira ngo barashyiramo ibirayi nyuma yo gukora ikiraka.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve buherutse gutangaza ko kuri buri site hafashwe ingamba ko abahinzi bajya bashaka abazamu barinda imirima yabo haba ku manywa ndetse na nijoro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Nsengiyumva Télésphore yunze mu ry’abahinzi avuga ko muri iki gihe abahinzi b’ibigori bakoresheje ifumbire beza ibigori byinshi ariko ikibazo kiriho ubu ngubu ni abajura baza kubyiba.
Gusa akomeza avuga ko kuri ubu hafashwe ingamba abahinzi bakajya birindira imirima.
Ati”Ubu kuri buri site y’ubuhinzi, dushishikariza abahinzi gushaka abazamu barinda imirima yabo buri gihe mu rwego rwo kurwanya abo bajura, kuko uyu muco wo kwangiza imirima y’ibigori ni igikorwa kigayitse gihombya abahinzi kandi kikabaca intege ».
Mu mwaka washize nibwo muri iyi ntara higeze kuvugwa ko abajura bigabizaga imirima ihinzemo ibirayi bakabikuramo bakabijyana ku masoko banyirabyo bakongera bakabigura.