Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Abanyapolitiki benshi usanga bari mu manyanga yo gucuruza ibyago byatugwiririye
Abanyapolitiki benshi usanga bari mu manyanga yo gucuruza ibyago byatugwiririye
Banyarwanda, Banyarwandakazi, kuva aho abanyarwanda bagushirije ishyano ry’ igitero cy’inkotanyi cyarimbuye abantu mu Rwanda ndetse no mu karere kose, politiki nyarwanda yakomeje kurangwa n’ihuzaguruka rikabije. Hari abanyapolitiki bake cyane usanga bagerageza kwitanga bamaranira ko u Rwanda rwasubira kuba igihugu kizima; abantu bakongera kubaho bagakira urupfu rw’agashinyaguro FPR ikomeje kubica.
Ariko abanyapolitiki benshi usanga bari mu manyanga yo gucuruza ibyago byatugwiririye, bagamije kugera ku ndonke zabo baba barota; bamwe bararota kuba ba peresida abandi imyanya ikomeye yo kwirira. Ibi ndabyemeza nkurikije ibyo mbona cyanga numvana abo banyeplitiki; urugero natanga ni amagambo ya Nkiko Nsengimana yuzuyemo amarangamutima n’ivangavanga mu gushaka kwereka RUDASINGWA- RNC nshyashya ko amukunda cyane ngo kubera itangazo yashyize ahagaragara ndetse ngo n’ubundi bushishozi yerekanye na mbere.
Kugira ngo nisobanure neza ndasaba umusomyi kubanza gusoma itangazo ryashyizwe ahagaragara na RNC NSHYA ya Rudasingwa, Musonera na Ngarambe:
Byaba byiza mwumvise n’ikiganiro Rudasingwa yagiranye na BBC cyerekeranye niryo tangazo:
http://www.therwandan.com/ki/dr-theogene-rudasingwa-aremeza-ko-hanabayeho-jenoside-yakorewe-abahutu/
Noneho mwumve na declaration y’urukundo ya Nkiko Nsengimana muri iyi audio:
Nkiko Nsengimana yamye asenga “Jenoside yakorewe abatutsi.” Ni umwe mu bataratinyukaga kuvuga ko ubwicanyi bwakorewe abahutu ari jenoside ngo kuko LONI itarabyemeza. Kubera ko Theogene (w’umututsi) we abyemeje, Nkiko nibwo ahagurutse aratoboye ngo noneho n’abahutu bakorewe jenoside. Arasingiza Rudasingwa umuhaye uruhusa rwo kuvuga ibyo yari yarabujijwe….mu by’ukuli ni nk’aho Imana yamubonekeye.
Ese nta maso n’amatwi n’ubwenge Nkiko afite ku buryo we na mbere kose bakiri muri plateform hamwe yagombaga ahubwo kuba ariwe utangira kubyumvisha Theogene Rudasingwa? Umenya koko abahutu politike yarabihishe, ndetse umuntu nka Nkiko akaba yagereranwa na wa muhutu wigeze kuvuga , muri 1993 ngo “Twari dufite utuganga none tugiye kubona ABAGANGA; twari dufite uduforomakazi none tugiye kubona ABAFOROMAKAZI” Ubwo yavugaga ko Inkotanyi zije guha u Rwanda UBUVUZI ngo rwari rwarabuze….NONE MUJYA MUNYUMVIRA UKO UBUVUZI BUMEZE UBU MU RWANDA ??? IBYO NTITUBITINDAHO HANO..Uwo muhutu waririmbaga inkotanyi ngo zije kumubera abakiza, yari Docteur muri chirurgie kandi yari competent..ariko kubera umuco mubi wo kwisuzugura bogeza inkotanyi zitazi no kwandika ngo bashaka imyanya akavuga biriya.
NKIKO NSENGIMANA NAREKE GUHUZAGURIKA ACAMO ABANTU IBICE AGAMIJE GUKURIRIZA IRONDAKARERE
Ideologie yo muri MN-Inkubiri abatari bayizi bakurikire bitonze amagambo y’uyu mugabo Nkiko muri iyi audio.
1.Nkiko n’Inkubiri ye yumva ko abatutsi bishwe ngo na MRND ya Habyarimana. Uyu mugabo agihunga yagendaga akwirakwiza ngo guverinema y’abatabazi niyo yateguye inashyira mu bikorwa iyo jenoside yakorewe abatutsi. Yataranze abo batabazi karahava, nyamara ruriya rukiko (rutari shyashya na mba) rwanatoje abo kubeshyera abategetsi benshi babahamya ibyaha batakoze, nta bimenyetso by’itegurwa rya jenoside rwashoboye kwerekana. Ese Nkiko azarema urwe rukiko asubize inyuma imanza abantu batsinze?????Ese ba Gen Ndindiriyimana, Kabiligi Muvunyi n’abandi basirikari benshi bahohotewe na ba gashakabuhake n’inkotanyi babafungira ubusa, nabo bari MRND ya Habryarimana ?..Njye nemera ko bari abagabo barwaniraga igihugu, nta shyaka barwaniraga, kandi koko na n’ubu bababuriye ibyaha, bo n’abandi bategetsi batari bake, bafunguwe kera, gusa abatekereza nka Nkiko nibo bakereza inzira zabo zo gusanga imiryango yabo .
Reka mbaze NKIKO: Nkiko wa mugabo we, abo bategetsi b’abahutu bahumbahumbye bababohera Arusha bazize iki koko??? abenshi muri bo bazize ko banze kugambanira inzirakarengane…abenshi muri bo bazize ko banze gufatanya na Gashakabuhake n’inkotanyi kurenganya abandi bahutu, bazize ko babaye mu myanya y’ubutegetsi nkaho kuba mu mwanya w’ubutegetsi uri umuhutu ari ishyano; nkuko nabivuze haruguru, nta n’ibimenyetso ko bakoze iyo jenoside byigeze biboneka. Icyo bashakaga ni ukubica gusa.
Mu Rwanda, abahutu babashoye muri gacaca barabafunga barabahonyora barabica umugenda; abahutu babashumuriye imirimo yimvune yitwa TIG bagenda bapfa uruhongohongo ngo barazira iyo jenoside; abahutu ubu bahora ku nkeke yo gusorera abatutsi ngo barye ibyo batavunikiye , bige, n’aho abana b’abahutu, ABENSHI, babuze n’aho guca incuro ngo baramuke kandi batabuze ubwenge bwo kwiga (bakure he amafaranga y’ishuri ko n’uduke ababyeyi babona bagomba kuduha abatutsi?), abahutu ubu bari ku nkeke yo kubuzwa kubyara hakoreshejwe uburyo bunyuranye bwa kinyamaswa babashahura, baha ababyeyi imiti yo kubabuza kubyara ariko ibatera ubumuga bukabije. NGIBYO BIMWE MU BIHANO BYASHYIZWEHO N’INGOMA YA FPR ISHYIGIKIWE N’ABAZUNGU NGO BAHANA ABAHUTU KUBERA JENOSIDE NGO Y’ABATUTSI NKIKO ATAZAHWEMA KUBURANIRA. None se Nkiko urashaka ko iyo jenoside abahutu bayiryozwa kangahe, kugeza ryari???Ese urashaka ko abahutu babarangiza bose ugasigara wenyine n’inkubiri yawe(NIBA KOKO URI N’UMUHUTU?)
2.Irondakarere rya Nkiko niryo rihora rimuniga rikamuvugisha amagambure. Kuvuga ngo abantu ba Habyarimana nibo bakoze jenoside, abo ni bande aba avuga? Ese ni umuryango wa Habyarimana? Ese ni abashiru kuko Habyarimana aribo avukamo? Ese ni abo mu majyaruguru bose nka kwa kundi Inkubiri yikorera abantu biswe abakiga????Ndagira ngo abafashwe na LONI bagafungwa baregwa iyo jenoside si abakiga si abanyenduga ni ABAHUTU baturuka hose mu Rwanda. Kubona umuntu wize nka Nkiko yirirwa arwana n’amagambo kubera gushaka kwegeka ariya mahano ku bantu INKUBILI yishyize mu mutwe, ni ikerekana ko bamwe mu banyabwenge bacu bataye umurongo.
Abahutu barahagurukiwe mu Rwanda ndetse no mu karere, ariko Nkiko we ngo nibafate barimbure abo kwa Habyarimana (nabo atazi gusobanura neza). Umugabo Condo yamuruhiyeho: Condo ngo azemere ko abantu ba Habyarimana bakoze jenoside y’abatutsi!!!!! Twagushije ishyano rwose mubyemere. Condo se yari igiki ku buryo ariwe ugomba gusobanura ibya jenoside ngo yateguwe n’abantu ba Habyarimana????????????????Uyu Habyarimana yarashwe n’Inkotanyi nazo niko zibyemera. Kugeza icyo gihe, ubwicanyi ndengakamere bwari bwarabaye ni ubwakorerwaga abahutu mu ntara z’amajyaruguru, abantu barimburwa n’inkotanyi. Hari n’abayobozi ba MRND bari bamaze iminsi barimbuwe n’inkotanyi muri s/prefegitura ya Kirambo, ibyo birazwi n’ubwo ntawe ubavugira nkuko abatutsi bavugirwa. Kuki se NKIko atavuga abateguye ubwo bwicanyi bwakorwaga kuva muri 1990 kugeza icyo gihe barasa indege, ahubwo akadukira Habyarimana wishwe akurikira ibihumbi n’ibihumbi byari bimaze kwicwa mu myaka itatu yose?????Niba ashyira mu kuri navuge bose arengere bose…..None se Condo arazira iki muri aka kavuyo kose????Nkiko nareke kwikoma Condo ashaka gusa gushimisha Rudasingwa dore ko ubu politike ya RNC yabyaye amashyari, Condo akaba ari mu ruhande rutavuga rumwe na Rudasingwa kandi barakoranaga bya hafi muri RNC ya mbere. Aya ni amatiku ya politiki, Nkiko yari akwiye kuyahagarika.
UMWANZURO
Niba Nkiko yishimiye cyane Ko RNC nshya ije kumukorera politike dore ko ariko yari amenyereye muri plateforme yariho FDU itaracika kabiri, natangaze amarangamutima ye kuko ni uburenganzira bwe, ariko adasebanya, adatikura acagaguramo abantu ibice. Nakore politike yo kurengera abanyarwanda barimo kwicwa urubozo areke guhora mu matiku y’uturere n’inzangano zaranze bamwe mu banyarwanda cyane cyane abagabo bashyizeho INKUBIRI.
Peace