Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Reply To: The Hopelessness in Rwanda today
Buri muntu agomba kuvuga icyo ashingiraho akora ubusesenguzi. Kuko ushobora gusanga icyo ushingiraho ubwacyo nta shingiro gifite:
1) Nka Charles Kambanda iyo asesengura yifashisha amategeko na science. Wenda uretseko science y’ubu yabaye propagande ariko iyo uyizi neza ukirinda n’inda nini ushobora kuvugisha ukuri.
2) Hari abashingira kuri philosophies ariko zose siko zifite ishingiro. Nka Kagame wifashisha caputalism kandi ubwayo itemewe ari iya giswa n’igihuru. Hari n’izivuguruza nk’iyobokamana n’ubwoko. Njye nifashisha Marxism. Sinzi niba hari aho yigishwa mu ishuli nyamara ni yo yonyine itivuguruza.
3) hari n’abandi batuzanira ubusesenguzi bw’ibintu barose biganjemo abakinnyi b’amafilm, abaririmbyi n’abandi. Nubwo ushobora gushakamo ukuri ukakubura, ariko abantu benshi bahita bumvako ngo kuberako umuntu ari icyamamare ubwo ngo ni umunyakuri batabanje kureba abamwumva cg n’ubundi busesenguzi bwose.