Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today Reply To: The Hopelessness in Rwanda today

#28522

Ubwo Pasiteri Ezra Mpyisi rero yiyemerera ko yamaze imyaka myinshi abwiriza ibinyoma, akanavugako n’abandi ba pasiteri babeshya akanabitangira ibimenyetso, ni njye uvugisha ukuri.

Avugako agiye gutangira izindi nyigisho zishingiye ku kuri ariko akabaye icwende ntikoga.

Ahubwo ukuri ni njye uzajya ukubabwira. Kuko ubu kuko idini abantu bamaze kumenya icyo ari cyo, rigiye gushaka indi plan, rishyireho version nshya y’ibinyoma bivuguruye.

Kandi philosophie y’idini muri rusange irivuguruza. Ntago ibasha guhuza umwuka n’ubuzima busanzwe, kandi ntinerekane ububasha bw’umwuka mu buzima na nyuma y’ubuzima. Kandi ikinyoma nticyakoreshwa mu guhindura ubuzima bw’abantu mu mwuka no mu mubiri.