Rwanda › Forums › Rwanda Today › Rwanda Paparazzi on the Move › Reply To: Rwanda Paparazzi on the Move
Bamwe mu bahungu hari abo usanga batagira impano yo guhirwa no gukundwa n’abakobwa ndetse n’uwo bagerageje gukundana ntibarambane kubera imyitwarire itari myiza bagira imbere y’abakobwa.
Bimwe muri ngiye kukubwira byatuma abakobwa bose bagucikaho kabone nubwo waba hari uwo wari waremeje.
Kumugereranya n’abandi: Umukobwa wese ntakunda umuntu umugereranya n’abandi bakobwa iyo muri kumwe cyangwa mu biganiro mugirana. Aba ashaka ko umwereka ko ari we ukunda gusa kandi abaruta bose.
Igihe hari undi ubonye wenda amuruta mu bwiza, ntukamurangarire muri kumwe cyangwa ngo ugire icyo ubivugaho mukiri kumwe kuko bituma abona ko ufite imitima myinshi.
Uba ugomba kugira ahantu hose mwaba muri kumwe cyangwa mutari kumwe,ejo atazasanga uri mu bantu batarangwa n’ikinyabupfura kuko babyanga kubi,byatuma mushwana.
Kurakazwa n’ubusa: kandi abakobwa bazirana n’umuhungu urakazwa n’ubusa cyangwa uhorana umushiha. Iyo uteye gutyo,umukobwa ahita abona ko no mu rugo umugore uzashaka uzajya uhora umushihura,agahitamo ko mutandukana urukundo rutarakomera.
Kutigirira isuku: iki ni kimwe mu bintu bituma abakobwa batandukana n’inshuti zabo. Aha umuntu yavuga nko kunuka mu kanwa biturutse ku isuku nke cyangwa kugira impumuro mbi y’icyuya kuko udakunda kwiyuhagira.
Kutita ku mukunzi wawe uko bikwiye: ibi bishobora gutuma mutandukana niyo mpamvu uba ukwiye kumukorera buri kintu cyose kigaragaza urukundo kuko burya abakobwa bashimishwa n’abasore babitaho,bakabarata no muri bagenzi babo
Kunywa ugasinda cyane: iyo ukiri umusore ugakunda kunwa ugasinda cyane nabyo ni kimwe mu bintu abakobwa banga kuko iyo ubikora ukiri umusore noneho yibaza niba umugabo icyo uzakora akumva bizaba bikabije,agahitamo ko mwarekana hakiri kare.
Kutagira ibitekerezo by’iterambere n’ ubunebwe: ibi nabyo nta mukobwa ibikunda,ahubwo aba yumva umukunzi we yaba umuntu ukunda umurimo kandi akagira ibitekerezo byubaka kuko bigaragaza ko azavamo umugabo nya mugabo.
Burya rero uzirinde ko umukunzi wawe yakureka ari wowe biturutseho kuko birababaza cyane. ugomba kugerageza gokora ibisabwa kuburyo urukundo rwanyu rugenda neza.