Rwanda Forums Rwanda Today Rwanda Paparazzi on the Move Reply To: Rwanda Paparazzi on the Move

#28431

1. Umukobwa yanditse kuri page ye ya facebook ngo abagabo Bose ni ihene. Umusore umwe aracommentinga ngo “Ese waba wahaye papa wawe utwatsi?”
2. Umugore yarapfuye ahurira n’ umugabo we wapfuye mbere mu ijuru. Umugore ati reka Dukomeze urukundo rwacu rwa mbere.
Umugabo ngo twasezeranye ko tuzatanduknywa n’ urupfu none ubu turi mu ijuru. Ubu ndi single nta mugore mfite ntumvangire hari abamarayika ndigutereta.
3.umugabo yatahanye ikinyamakuru ageze mu rugo agishyira muri frigo. Umugore amubaza ibyo akoze. Umugabo ati bambwiye ko harimo inkuru zishyushye none ndashaka ko zihora mbone kuzisoma.
4. Umurwayi wo mu mutwe yagiye I Ndera, muganga amubaza uko amerewe aramubwira ngo buri gihe iyo aryamye arota inkende zirigukina. Muganga ati ndaguha ibinini bikubuza kurota. Umurwayi ati muga uwo muti uzawumpe ejo kuko uyu munsi zirakina final.
5. Umugore witwa Irène yagiye gushaka asanga mu nzu y’ umusore nta kintu kirimo biramushobera abaza umugabo we ati” ese waje kunshaka uziko nzatungwa n’ iki? Aho nzaba mu rugo rutagira ikintu na kimwe?”
Umusore na we ati” Sorry mukundwa wanjye mwiza rwose ntiwibuka ko iminsi twaganiraga nakubwiraga ngo” you are the only thing I have”
6.umugabo yasomaga ikinyamakuru ari kumwe n’ umugore we. Umugabo ati cherie Uzi ko abagore mu bushakashatsi bwakozwe bavuga amagambo ibihumbi 30.000 mu gihe abagabo baba bavuze ibihumbi 15.000. Umugore ati” ariko nta gitangaza kirimo kuko abagabo bumva umuntu asubiyemo”
Umugabo n’ umujinya mwinshi ati ” uvuze ngo iki wa mugore we?
Umugore ati ‘ singaho ibyo navugaga!’