Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today Reply To: The Hopelessness in Rwanda today

#28336

Minisitiri Evode yabajije Musenyeri Nzakamwita uko amenya ibibazo by’ingo nta rugo agira.

Minisitiri Evode yabajije Musenyeri Nzakamwita uko amenya ibibazo by’ingo nta rugo agira
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana yashatse gutesha agaciro igitekerezo cyari gitanzwe na Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Byumba, Nzakamwita Servilie ncy’uko hakitabwaho umutekano wo mu ngo, amubaza uko amenya ibibazo byo mu ngo kandi nta rugo agira, ariko ibyo Evode Uwizeyimana yakoze ntibyakiriwe neza.

Ibi byabaye ubwo Musenyeri Nzakamwita yasabaga ijambo mu nama y’Umushyikirano, maze agatanga igitekerezo cy’uko Leta yashakira umuti amakimbirane n’ibindi bibazo bikunze kugaragara hirya no hino mu ngo aho yagaragazaga ko bimaze gufata indi ntera.

Musenyeri nzakamwita yagize ati: “Gahunda z’umutekano zahawe ingufu, umusaruro ni mwiza ari ku nkiko, ari mu ntara, ari mu turere kugera ku midugudu, ariko iyo tugeze mu rugo umutekano usanga ari mucye kandi ingaruka zaragaragaye, ziteye impungenge.”

Aha Musenyeri yagarutse ku babyeyi bagenda bihekura, abana bica ababyeyi babo, ababyeyi bicana ubwabo, ubutane bw’abashakanye bugenda bwiyongera n’andi mahano agenda yiyongera mu ngo bityo aboneraho gusaba ko umuryango wakegerwa.

Musenyeri Nzakamwita akimara gutanga igitekerezo cye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yahise asaba ijambo aho yagaragaje kudashyigikira na gato igitekerezo cye .

Minisitiri Evode Uwizeyimana yahise yihutira kubaza Musenyeri Nzakamwita ukuntu amenya ibibazo byo mu ngo kandi nta rugo agira, anagaragaza kumunenga kuko ngo nta muti wacyo atanze.

Nyuma yo kumva ibyo Minisitiri Evode yari amaze gusubiza Musenyeri Nzakamwita, Perezida wa Sena, Hon. Bernard Makuza yahise amusubiza ko Musenyeri yatanze igitekerezo cyiza, maze ahita aboneraho no gusaba urwego rubishinzwe ko rugomba gushaka igisubizo cy’icyo kibazo.

Yagize ati: “Mu gihe dushyize urubyiruko imbere, mu gihe dushyize abana imbere, dukomeze no kwita ku burere duhereye ku miryango baturukamo.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, yavuze ko umuryango utibagiranye kuko n’itegeko nshinga rivuga ko umuryango ari ishingiro ry’iterambere. Aha Minisitiri Esperance na we yaboneyeho gusaba ubufatanye inzego zitandukanye kugira ngo ibibazo byugarije umuryango bikemuke.