Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Reply To: The Hopelessness in Rwanda today
Ibyo mugatsiko kagizwe n’amabandi n’akumiro. Ibaze gupfunga umuntu kubera yanze kugenda kuri yamafunzo yubujiji, ubujajwa, ubugome, ubugambanyi n’ubwicanyi ya Boniface Rucagu na Brig. Emmanuel Bayingana.
Ubu Dr. Uwayezu Deogratias, umuganga mu bitaro bya Ruhengeri wakoraga muri serivisi y’ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa (stomatologie), yatawe muri yombi ndetse yamaze no gushyikirizwa ubushinjacyaha, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwanga kwitabira gahunda z’itorero ry’igihugu no kuzangisha abandi bigateza imvururu n’imidugararo…….kurikira 👇 👇 👇 👇 👇
———————————————————————————————
Umuganga mu bitaro bya Ruhengeri afunzwe azira kurwanya gahunda z’itorero ry’igihugu.
Hari amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko ubwo abandi bakorana n’uyu muganga bari bagiye mu itorero, we yavuze ko adashobora kwambara imyenda ya gisirikare kandi akagerekaho n’andi magambo yabwiye abaturage akabatezamo imvururu abibangisha.
Uyu muganga yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze, hari tariki 20 Ukuboza 2016, ahita afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigombe. Nyuma Polisi yahise imukorera dosiye imushyikiriza Parike ya Musanze ari nayo imufite kugeza ubu.
Mu kiganiro umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, yaduhamirije iby’aya makuru, anasobanura icyaha uyu muganga akurikiranyweho. Yagize ati: “Icyaha tumukekako ni icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha gihanwa n’ingingo ya 463 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda… Turacyabikurikirana kuko hari amagambo yavuze, turacyabisesengura ngo turebe, turacyakora iperereza ngo turebe ko ibyo yakoze bigize icyaha tumukekaho.”
Faustin Nkusi kandi avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2016, Dr. Uwayezu Deogratias yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha akabazwa kuri ibi byaha akurikiranyweho ari kumwe n’umwunganira mu mategeko, iperereza ry’ubushinjacyaha rikaba rikomeje kunononsora neza ibyaha ashinjwa