Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Reply To: The Hopelessness in Rwanda today
Mu mezi ane ashize abanyarwanda baboshwe n’ingoma y’igitugu twongeye gucibwa integer n’amacakubiri yavutse mu rugaga twemera ko rwagerageje igihe kirekire guhakana kugendera ku mabwiriza y’umwanzi w’abahutu n’impunzi muri rusange FPR. Iri shyaka ryavutse rero, abenshi twemeza ko ari abagambanyi dufatiye kumateka y’abandi bitandukanije na FDLR nyuma tukumva bibereye muRwanda! Abandi nabo bakabikora ariko ntibigere barwanya FPR nagato! Abanyarwanda benshi bakaba bavuga ko CNRD yo igiye guca agahigo kuko ntizigera irwanya FPR kuko itanabishyize muri declaration yayo! Ikaba ifatanije n’abanzi b’impunzi z’abanyarwanda! Ibiyivugwaho bayita umugambanyi ntibihakana! Ubona gusa ishishikajwe no kurasa kuri FDLR isanzwe irwanya FPR ndetse ikarasa no ku mpunzi! Kuba uyu munsi itaragira umurongo ngenderwaho wumvikana!… ibi byatumye njye nk’umwe ukiyibazaho ndeba impamvu (12) CNRD itanga yanagendeyeho yigumura kuri FDLR nifashisha ITANGAZO RYA CNRD UBWIYUNGE RIGENEWE ABANYARWANDA AHO BARI HOSE, N’ABANDI BOSE BAHARANIRA AMAHORO, UBWIYUNGE NA DEMOKARASI.
Ngira icyo mvuga kuri buri mpamvu, mwihangane kumva ko nsa n’ubogamiye kuri FDLR ni uko ariyo nari nsanzwe mbona ifite gahunda ifatika ngasaba CNRD kubeshyuza niba hari aho mbeshya na FDLR gutanga amakuru ahagije kubyo ngiye kuvuga. Sindi umuvugizi ariko namwunganira bibaye ngombwa.
→Dore impamvu ya mbere yatumye CNRD Ubwiyunge ivuka.
– Guhuzagurika mu miyoborere y’urugaga, bigatuma afata ibyemezo ahubutse atagishije inama,cyangwa asuzuguye inama bamugiriye, ntave ku izima;
iki kirego nticyumvikana kitajyanye n’ingero zifatika ngo natwe abatari bari kumwe nabo tucyumve. Ese yahuzaguritse he? Ryari? Ikindi kandi kubwanjye njye numva guhuzagurika bitakagombye kubura kumuntu uraswa akanagambanirwa n’abo yatabaye! Reba FARDC Ese ko mwe mwari elements za FDLR mwahakana ko mutafashije FARDC mu ntambara zayo? Ese mwe mwemeza ko kuba iyirasaho iri mu kuri? Byaba byiza iki kibazo mugusubije! Ngaho murebe namwe abiyomoye bose kuri FDLR bose bakoranye na Leta y’u Rwanda binyuze muri bamwe mu basirikale ba Congo byitwaga ngo bakorana nabo bityo muri bose ntawateye intambwe iruta iya FDLR! Mwibuke kandi ko benshi mu banyarwanda babaye muri Congo rero tuzi ibyahabereye uburyo twaraswaga duhunga abaturasaga turabazi! None mwe CNRD mushobora kutwemeza ko bariya baturasaga bari bafite ukuri? Cyangwa mwirengagije ko muri FARDC hinjiyemo inkotanyi!? Niba mubyirengagiza rero nibyo twita UBUGAMBANYI BWA CNRD. Namwe muraje rero mu ma operation mufatanije na:
MONUSCO yabarasaga muri UMOJA WETU yakoze umushinga wo gusenya FDLR, mufatanije kandi na MARTIN Cobler yigeze aba inshuti yanyu ongera ukurikirane amagambo yabavugagaho!
FARDC nahonze mvuga ruguru! Mwese mumugambi umwe wo kwica impunzi z’abahutu n’aba FDLR banze kurya iby’agasuzuguro!
Wagize ngo mwe ntimuzahuzagurika nimubona izi ndryarya zarababeshye!Icyo guhuzagurika cyo mugikuremo bishobora guterwa n’abo umuntu ayoborana nabo bashobora kuba barimo abagambanyi cyangwa environement umuntu arimo ihora ihindagurika!
→Dore impamvu ya (2) yatumye CNRD Ubwiyunge ivuka.
-Gusuzugura ibyemezo byafashwe n’inzego z’urugaga;
Aha naho bijya kuba bimwe: Ibyemezo ki ? By’iyihe nama? Ya ryari? Ntabwo bisobanutse!
Kuki yabisuzuguye akaba ari Wilson uhagarikwa ntihahagarikwe Byiringiro? Kandi ariwe wari wasuzuguye? Kandi bikozwe n’iyo nama.
→Dore impamvu ya (3) yatumye CNRD Ubwiyunge ivuka.
A)Kwanduza isura y’urugaga asuzugura ubuyobozi bw’igihugu kiducumbikiye RDC,
Iiyoooooooooo!!!!..Koko! Mukabyandika mukanabisinyira uretse kwirengagiza kugambiriye indi nyungu njye ntaramenya kugeza ubu! Uvuze ko FDLR yasuzuguye ubuyobozi bwa Congo waba urengereye cyane, ibuka dossier ya KITONA, ubwo yabaga yubashye nde ? Njye ndabona ahubwo aba CNRD mudaha agaciro bagenzi banyu baburiye ubuzima muri urwo rugamba rwo kwibohoza! Mwibuke ibyo mwakoreye iriya leta! Muyirwanira mutakaza abantu! Yarangiza igashimuta aba officiers banyu ikabaha umwanzi (leta y’u Rwanda)! Ubu se abarambitse intwaro bari muri cantonement babayeho bate? Ninde ubikora? Siniyumvisha rero icyubahiro musabira iyo leta !Mwe mwumva FDLR yari kuyubaha ite?
B)n’umuryango mpuzamahanga uhagarariye impunzi HCR, mu gikorwa cyo kubarura impunzi z’abanyarwanda ziri kubutaka bwa Kongo-Kinshasa,
HCR yo ni kindi kindi, gusa birakabije kandi birababaje kuba bamwe mu ba officiers baramaze imyaka 22 barwana batazi uwo barwana nawe! Mumbabarire si ukubasuzugura cyangwa kubatuka! Kuko niba Wilson yihandagaza akemera impamvu nk’izizirimo ko HCR yashakaga kubarura impunzi! Navuga ko icyo gihe cyose yakimaze atazi umwanzi arwana nawe !ubwo niba atari azi umwanzi ntiyashoboraga gutsinda intambara !
Nari ngomba kumusobanurira HCR icyo aricyo ariko byatwara umwanya munini kuri iyi page, gusa amenye ko HCR ari umuryango wanze abahutu bitewe n’imikorere yawo yinjiwemo na CIA , mwibuke ko aribo bashutse RWARAKABIJE na bagenzi be! Nkaba nkeka ko namwe ari bo babashutse! Mwibuka uburyo HCR yatangaga amakuru kubasirikare batwicaga !Muribuka badufungira ibiryo! Wibwira ko ari uko byari byabuze se! Ese koko byari bikwiye ko HCR yemera cessation clause? Ese ko ibarura ryose rigira umugambi iryo ryo kubarura impunzi zo muri Congo gusa ryari rigamije iki? Niba barabibabwiye? Ese basabye uburenganzira abahagarariye impunzi? HCR yatubereye bihehe!
Uzabaze abo yagambaniye yo na leta ya Gabon n’iy’u Rwanda aho bari! Uzabaze ababaga mu nkambi muri Uganda uko amakamyo ya gisirikare yazaga akabikorera inkoni n’isasu bivuga! Abagore bavagamo kubera ihahamuka amada akavamo! Uri koloneli utari umugambanyi ibyo muri kongo sinakagombye kubivuga kuko atari ukubyirengagiza urabindusha, ariko kimwe cyo navuga ni uko ntahandi impunzi zigeze kuraswa kuriya ngo HCR iceceke! Yishyuriye amashuri bangahe mumpunzi? Igaburira bangahe? Muzasome amategeko n’amabwiriza HCR igenderaho musome n’amateka y’impunzi z’abahutu mubigereranye muzamenya icyo wakorera HCR iramutse ihuriye n’umuhutu murukiko.
C) akarasa kuri HCR/CNR kuwa 15/04/2016 i Bweru, akica, agasahura, akangiza ibintu byinshi by’umuryango mpuzamahanga akanasahura ibintu by’abaturage;
hano nta gihamya mfite kandi nawe ntacyo ufite.
→Dore impamvu ya (4) yatumye CNRD Ubwiyunge ivuka.
-Kubeshya impunzi ko azazicyura, kandi nta buryo, ntagishushanyo yerekana;
Icyo navuga hano ni uko nta formule formel (formal formula) yo gufata ubutegetsi iyo uri inyeshyamba keretse gutegereza menace kuruhande rwa enemy na opportunity kuruhande rwawe , ubwo icyo mwari gukora ni ugukora izo opportunities kuri mwe na za menaces kuri enemy none njye mbona mwe ba CNRD mwarakoraga ikinyuranyo! None ikindi gishushanyo muvuga ni ikihe!
→Dore impamvu ya (5) yatumye CNRD Ubwiyunge ivuka.
-Gufata bugwate impunzi azibuza uburenganzira bwo kumenyekana, kurindwa no gufashwa n’imiryango mpuzamahanga, akazigira agakingirizo (bouclier humain);
None iziri mu Burayi ,Uganda, Mozambique, Malawi, Afurika y’epfo n’ahandi ninde utuma zitamenyekana ? Ninde uzifashe bugwate? FDLR iriyo? Kuki mukoresha imvugo ya FPR ? Koko?! Ubu mwahakana gute? Iyi niyo ya mikorere ya HCR nababwiye! Amakosa yayo rero ntabwo agomba gushirwa kuri FDLR ejo mutazayishinja na cessation clause!
→Dore impamvu ya (6) yatumye CNRD Ubwiyunge ivuka.
-Gukorana n’abagamije gusenya urugaga, afatisha,a fungisha, yica cyangwa yicisha bamwe mu mpunzi, abandi bagacyurwa kungufu.
Ibi nta byinshi mbivugaho ariko kandi niba bafatwa na FARDC ikabafunga, ikabica, abandi ikabohereza mu RWANDA, kandi CNRD ikaba ikorana nayo ninde ubagambanira? Ni nde wabikoze njye nkurikije ibyo mbona itambutsa muri social media ari CNRD yabikoze kuko niyo ifatanya n’ababikora. Ese ubundi wa mugani bari kubagirira icyizere mute mutagaragaje kugambanira bagenzi banyu!
→Dore impamvu ya (7) yatumye CNRD Ubwiyunge ivuka.
-Kudindiza nkana urugaga kuva muri 2004 ateza amacakubiri mu rugaga (RUD, CMC);
Hano ntibisobanutse neza ni izihe events zagiye ziba ushaka gusobanura ?n’uruhare iyo FDLR yagiye ibigiramo erega mujye musobanurira abanyarwanda ubu barajijutse! Si ugupfa gukurikira gusa! Ivuka rya RUD Urunana sinzi impamvu ryashirwa kuri FDLR ! Yego bari abanyamuryango bayo ariko nabo ntibiburiye barashutswe ! Biturutse muri ya mishyikirano mwita ROMA yari igomba guhuza leta y’u Rwanda na FDLR ikarangira u Rwanda rubyanze rukavuga ngo ni abajenosideri! Ngo nibaze banyure muri gacaca kandi ntayandi mananiza baze nta n’imbunda batahe nk’izindi mpunzi zose! Bayamanitse Kubw’ibi sindunva ikosa FDLR yakoze.
Ku taliki ya 31/03/2005 nibwo FDLR yemeye kurambika intwaro hasi ikajya gukora nk’ishyaka mu Rwanda ariko u Rwanda rwo ntirwabikozwa, ayo masezerano yakorewe i ROMA na Sant’Egidio ahubwo KAGAME yifatiye bamwe mu ba FDLR abatumira mu Rwanda gukorana nawe imishyikirano ya rwihishwa! Bataha bazanye amabwiriza ya leta y’u Rwanda bituma havuka R-FDLR ARIYO Rally Democratic Forces for the Liberation of Rwanda hari mu 2006. Ikaba ariyo yaje guhinduka RUD Urunana ressemblement pour l’unité et la democratie.
Bakiva mu Rwanda nabo ntibumvikanye kuko bacitsemo kabiri havuka CMC Commendement Militaire pour le Changement ya Gen maj Selaphin Bizimungu AMANI Mahoro yaje kuyoborwa na Lt Col Christophe Hakizabera
Uyu munsi rero hari na CNRD-Ubwiyunge ishyigikiwe na leta y’u Rwanda, Kabila, MONUSCO n’abandi bafatanya byaha bakaba baterwa inkunga na CIA. Byose birangira bafunzwe bishwe cyangwa bahunze cyangwa batashye banyuze iya Mutobo.
Izi kandi, nizo dossier ziregwa FDLR! Iki kibazo cy’aya madosiye kukirega FDLR biragoye kucyumva cyane nkanjye wabikurikiraniraga hafi imyaka 10 ikaba ishize! Ariya madosiye kuba yarapfuye byatewe na leta y’u Rwanda n’abo bemeye gukorana nayo.
→Dore impamvu ya (8) yatumye CNRD Ubwiyunge ivuka.
-Kurangwa n’imicungire mibi y’amadosiye mpuzamahanga(urugero:Dossier ROMA, Dossier NTOTO, Dossier Cantonnement,…..);
Hari n’indi dossier mwibagiwe iya KITONA
Dossier ROMA iyi niyo maze kuvuga hano ruguru.
Dossier Ntoto
Dossier Cantonnement: Iyi dossier kuyirega Byiringiro ni nko gutuka ya nka wabuze icyo utuka ngo dore…….! Uyu muhango twarawukurikiranye yemwe no mutangazamakuru mpuzamahanga ! FDLR yanditse amabaruwa menshi isobanura uko umuhango wakagombye kugenda ndetse n’ibigomba gukurikizwa ibibibutsa, resolustion ya UN security council 2089 niyo yasabye uyu mwanzuro isaba FDLR kurambika intwaro hasi ariko inasaba ibihugu bicumbikiye M23 gukora ibyo byasabwaga na Congo hari n’izindi mpande zasabwaga kugira ibyo zikora ntiyari FDLR yonyine! Gusa icyavuyemo CNRD yirengagiza ni uko abashinzwe gushyira mu bikorwa basabaga FDLR yonyine gushyira intwaro hasi! Kandi resolution yarakoraga kuri entités nyinshi! Ndetse banasobanuye uburyo budahagije mu kubakira amabaruwa menshi yaranditswe ntanimwe nabonye isubizwa! Ibyo mwe mwabonaga atari agasuzuguro? Ukundi gucunga dossier neza muvuga ni ukuhe?
→Dore impamvu ya (9) yatumye CNRD Ubwiyunge ivuka.
-Gusesagura umutungo w’urugaga atanagira ingamba zo kuwushaka;
Gusesagura byo byaterwa na audit yanyu rero yo sinayivugaho byinshi!ariko kutagira ingamba zo gushaka umutungo cyo kiransinze kuko njye n’ubu nzi abantu bayatanze mu izina rya FDLR akajya muri M23, RUD-URUNANA, noneho ubu namwe musigaye mugendera mu izina ryayo kandi muri CNRD ! Hari n’abagenda batagira imitwe bakorera! Ibi rero ni “lack of management of opportunities and information iri muri FDLR” kuko nk’ itsinda, twe itsinda ryacu ryayigiriye inama yo gukora icyo twise networks sinzi impamvu bitakozwe !
Kandi plus amahirwe adakoreshejwe agenda ata agaciro ikintu cya mbere KAGAME abarusha ni management ya opportunities (amahirwe) ntayo apfusha ubusa ikindi ni management ya information (amakuru n’inama) arayakira yose nta kwibaza aho aturutse n’uwo aturutseho apfa kuba ari amakuru akayakorera analysis akoreshwa akayakoresha atabwa akayata ariko ayafitiye results!
Iyo bikurenze ushaka umu consultat akagufasha mu kukugira inama technically na scientifically Urugaga rwawe rukagenda neza! Iki kibura muri FDLR kandi kitarakosorwa biragoye guhinduka. Kandi cyangiza isura ya FDLR mu banyarwanda kuko niba abantu bakomeza kwaka imisanzu mu izina ryayo kandi nyuma bikagaragara ko atari FDLR nyiri zina nayo niza nyuma bizayigora kumvikana bityo yari ikeneye ingamba z’icyo kintu.
Ariko kandi kubikemura ntibisaba gucamo abanyamuryango kabiri, kwicana, cyangwa kugambanirana. Hari izindi nzira byari bigomba kunyura.
→Dore impamvu ya (10) yatumye CNRD Ubwiyunge ivuka.
-Kwanga gufatanya n’abandi kugirango ducyure impunzi mucyubahiro no guharanira impinduka mu gihugu cyacu, n’aho bikunze akarangwa no kunaniza cyangwa gusenya (urugero:CPC na FCL UBUMWE);
Kimwe cyo hano ndi ku ruhande rwa FDLR keretse umuntu utarakurikiranaga amakuru niwe wavuga bino cyakora ibya FCL Ubumwe nibyo ntasobanukiwe neza uko yatandukanye na FDLR ariko CPC ya TWAGIRAMUNGU turabizi ubu BYIRINGIRO na MUDACUMURA nta mitwe baba bafite kuko gahunda ya Rukokoma kwari ukubaca imitwe!
Baba baribagiranye kuri iyi si ya Rurema kandi iyi CPC ninayo yazanye amacakubiri kugera kuri CNRD ! Ikindi experience y’amashyaka twarayibonye! Yari iyo gusenya FDLR gusa, ubu se ni irihe shyaka watangaho intangarugero ryakagombye kuba rikorana na FDLR? Ibaze iyo Padiri Thomas aba akorana nayo? Evode Uwizeyimana se? Pierre Celestin Rwigema? TWAGIRAMUNGU!? Amakenga FDLR yagize ni ay’ukuri ndayashyigikiye. Iki nticyakagombye kuba ikirego.
→Dore impamvu ya (11) yatumye CNRD Ubwiyunge ivuka.
-Kutagira ubunararibonye muri politiki no muri diplomasi;
aha ni kimwe nibyo Mvuze ruguru“lack of management of opportunities and information iri muri FDLR”ariko kandi mwibuke ngo ninde turwana nawe politically no muri diplomasi ?! ni USA uyigereranije na FDLR koko wasanga nta bunararibonye ifite ariko CIA izi neza gusenya ziriya nzego none si mushatse kumbwira ko MURWANASHYAKA na MBARUSHUMANA batakoraga iyi mirimo neza!? Iyi menace nikemuka automatically hazavuka opportunity ya politiki na diplomasi.
→Dore impamvu ya (12) yatumye CNRD Ubwiyunge ivuka.
-Kurangwa n’irondakoko n’irondakarere;
Ryazanywe na Twagiramungu ukoreshwa na leta y’u RWANDA batewe inkunga na CIA natangiye kuribona nko muri 2013 nkibona umugabo wiyise Mwalimu Kayibandiste wasohoye inyandiko irimo ngo za Enigmes za FDLR yahise kuri the Rwandan , yakorewe rimwe n’uko mu Rwanda amaradiyo yaho yakoreshwaga mu biganiro bitera inkunga iryo ronda karere mu majyepfo havaga umuntu akavuga uburyo ngo leta y’abakiga yahemukiye abanyenduga!
No kuri RC Musanze hazaga umugabo wavugaga ko ari uwo mu Muko wabaye muri leta ya KAYIBANDA akavuga buryo ki abanyenduga ngo babasuzuguraga bikabije! Bihurirana ko DMI yashakishaga mu miryango y’abahoze ari abayoboazi ku bwa Kayibanda babahuza n’ababaga mumahanga ndetse haba n’umunsi ubahuza wabereye mu Burayi ndibuka icyo gihe hari umuhungu wa Kayibanda wavugiye ku ijwi rya AMERIKA ngo HABYARIMANA yafashe indege se atabizi ajya gutabara abahutu bicirwaga mu Burundi!
Ubwo si ntibari kuba bashyize iyo abanza kujya gusaba uburenganzira! Ubutabazi bwiza ni ubw’ako kanya. Ndibuka kandi muri ya mibonano ya Aloyisiya Inyumba yacyuye Evode, yashoboye kwegera bamwe mu bana nk’abo bamwe bemererwa akazi muri za ambassade! Ubishoboye yashaka reference akikorera ubushakashatsi bwimbitse akabona ibirenze aho. Kuki none CNRD ibyitirira FDLR? Kandi imvano tuyibona! Uyu ni umushinga wateguwe igihe kirekire ugambiriye opposition nyayo nyarwanda.
UMWANZURO
Uretse impamvu ya 9 yonyine mu mpamvu 12 izindi zose rwose sinazumvishe kandi uretse no kutazumva, hari aho mbona zirengera zikaba zivugira umwanzi w’abanyarwanda n’impunzi muri rusange! Bityo akaba ariyo mpamvu abanyarwanda benshi bakemangwa ivuka rya CNRD! Intego zayo, uwo ikorera n’abo ikorana nabo ndetse n’ibyo ikora!
INAMA
→Ndasaba CNRD kubeshyuza niba ibona haraho nayibeshyeye!
→Ndayisaba kandi kongera kureba izi mpamvu zayo niba koko ari izo gutuma Urugaga FDLR rucikamo 2 ikaba yagaruka mumuronko bibaye ngombwa kuko kwibeshya bibaho.
→FDLR ndayisaba kudukorera igitabo cy’ amateka kikadufasha gukuraho urujijo rw’abahora bayihimbira ibyo bishakiye nkifuza ko cyaba mu dimi nyinshyi.
→Ku mpamvu ya 9 navuze ko yantsinze ngasaba ko hagira igikorwa na FDLR maze ibintu bigahinduka.