Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Reply To: The Hopelessness in Rwanda today
Icyo turacyemeranya rwose 100% . Mbere ya Lyangombe (nawe waje nk’abazungu, gusa nkukosoyeho gato ntiyakomotse Karagwe ahubwo ni mu majyaruguru mu gice cya Uganda y’iki gihe) hamwe na Nyabyinshi umukobwa wa Ndahiro Cyamatare akaba na mushiki wa Ruganzu Ndoli waje guhungira i Karagwe akagaruka yishyira hejuru ngo aturwe amaturo kandi aramywe akiriho na nyuma yo gupfa kwe akabwira abantu ko izina rye Nyabyinshi risobanura ko ariwe ukomokwaho n’ibyo bakeneye byose kandi abitanga ku bwinshi, ubwo bagatangira kureka kwambaza Imana bya nyabyo bakayoboka Nyabyinshi wari warahinduye izina akarishira mu ndimi z’iyo hirya rikaba Nyabingi..Bivuze ngo abanyarwanda bo hambere bari abemeramana badafite ibangikanyamanya czangwa ubuhakanamana. Kuyo kwabo barakuzaniwe.