Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Reply To: The Hopelessness in Rwanda today
IMYIZERERE y’abanyarwanda bo hambere yatangiye ari iy’ukuri kandi nta bangikanyamana cyangwa ubuyobe birimo. Bishimangirwa n’uko BARI BAZI KO IMANA ARI IMWE kandi isengerwa ahantu hari isuku nkuko bigaragazwa n’umugani ngo “(IMANA) UYAMBARIZA KU ISHYIGA IKAGUSIIGA IVU”. Ibi kandi ndabishingira ku bindi bintu bibiri bitazwi cyangwa bizwi ariko birenzwa ingohe: Icya mbere ni uko U RWANDA RURI MU GACE IMANA YAREMEYEMO IKIREMWAMUNTU, icya kabiri ni IBARUWA UMWAMI ALBERT W”U BUBIKIGI YANDIKIYE ABAMISIYONERI BARI MURI AFURIKA MU MIZO YA MBERE Y’UBUKOLONI AHO YABABWIRAGA ATI <<MUMENYE KO MUTAGIYE KUBIGISHA IMANA BATAZI, BARAYIZI BAYITA “MUNGU”, “NZAMBE” N’AYANDI, MUGOMBA KUBIGISHA IBITUMA BAYOBOKA KANDI BAKAGANDUKIRA UBUTEGETSI BWACU KANDI BAGAKUNDA NDETSE BAKANYURWA NO KUBAHO BAKENNYE>>
.
Ese ayo madini yatumye tuyoboka kandi tukagandukira ubukoloni ndetse nanubu tukaba tukigandukira ubwo mu ishusho yihindurije bwa NEOCOLONIALISME atuganisha ku Muremyi wa byose cyangwa atuganisha ku kuryoherwa na bwa bukene nyine?