Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Reply To: The Hopelessness in Rwanda today
Hari ibibazo (7) byanze bikunze kagame agomba gusubiza abanyarwanda :
Ibibazo 3 agomba gusubiza abatutsi, 2 agomba gusubiza Abahutu
Ikibazo 1 kimwe agomba gusubiza abatwa, nikindi kimwe agomba gusubiza abanyarwanda bose.
Ubuzima bwose kagame yanyuzemo, nibwo bwamuteye kuba umuntu mubi , butuma aba umuntu ukoresha iterabwoba, umuntu wunva ko kwica ntacyo bimubwiye mu gihe abo yica cyangwa yicisha bamugeza ku nyungu yifuza kugeraho.
Kugira ngo abagande babashe kwemera ubutegetsi wa Museveni, byabaye ngombwa ko Kagame warushinzwe iperereza akoreshwa mu kwica urubozo abo bagande, maze Paul kagame abica nta mpuhwe abafitiye, dore ko yunvaga ko ari ukwica abaganda bari baramwirukanye mu gihugu cyabo ku butegetsi bwa Obote.
Aho Kagame atangiriye gutera Urwanda1990 , noneho aza mu mutwe we agomba kwihimura ku banyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu.
Inzira zose kagame yanyuzemo mu rugamba rwo gufata ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda, abahutu bose kagame yasanze mu nzira, yabishe urubozo, noneho abica azi neza ko ari kwica abahutu batumye umuryango we n’ababyeyi be uhunga urwanda , maze bikamuviramo gukurira mu mahanga.
Inshuro nyishi kagame kugiti cye yagiye afata imbunda akarasa abantu benshi , mi kivange, agira ngo yereke abasirikare b’inkotanyi ukuntu bagomba kwica abahutu nta mpuhwe babagiriye.
Dore bya bibazo Kagame agomba gutangira ibisobanuro :
Ibibazo bitatu bireba abatutsi.
1. Kagame abizi neza kandi yabiteguye bihagije, yohereje abana babatutsi, kujya kwihisha imbere mu baturage mu gihugu hose, bitwa Ibyitso by’inkotanyi yagombaga gukoresha mu kuzica abahutu igihe cyose azabishakira.
Uru byiruko, iyo wongeyeho abandi nabo bari baroherejwe kwihisha mu baturage bakorera umutwe witwa Network Commando) washinzwe na Karenzi karake, usanga hari abantu benshi bari bawugize bari bihishe imbere mu baturage.
Aba bose rero muri genocide abaturage bahise babagoat babica bose, nubwo FPR yanga kubivuga.
Abenshi basanganywe intwaro ariko batigeze babona umwanya wo kuzikoresha kuko ibyabaye byahise bibatungura, bicwa kagame atarabaha amabwiriza yicyo bagombaga gukora.
Abarokotse muri bo nibo bacye cyane, dore ko bakunze no kubyigamba kumunsi bise uwo kwibohoza.
Kagame rero akaga agomba kubwira imiryango y’abatutsi umubare wabo bana yari yararoshye kandi azi neza ko bazicwa. Kuki yabaroshye abizi ? azi neza ko intambara nitangira bashobora kuzicwa nubwo bari barigishijwe ibya gisirikare ?.
2. Kagame akiri mu mashyamba hari umubare munini w’abasore b’abatutsi babaga baravuye Iburundi no muli zayire baje kumufasha kurwana, bagerayo abagize icyo banenga ku mibereho ya FPR , cyangwa abananiwe urugamba , aho kubareka ngo basubire iwabo,yahitaga abica bose kandi akabarasa ku mugaragaro?. Agomba gusobanurira imiryango yaba bana babatutsi impanvu ariwe wicaga abana babo, aho kugwa ku rugamba.
3. Kagame agomba gusobanurira by’umwihariko abatutsi bari mu rwanda, ukuntu bose yabatanzeho ibitambo agira ngo bicwe,maze uruphu rwabo arirwo rumugeza kubutegetsi Kagame agomba gusobanura, ukuntu ingabo ze yazoherezaga kujya kwica abatutsi kugira ngo ubwo bicanyi buzacyirwe ku ngabo za leta, ibibyabaye henshi harimo no mu bigogwe, aho abatutsi babagogwe bishwe n’ingabo zinkotanyi ndetse bamwe banahakomoka.
Turebe ibibazo bibiri by’abahutu Kagame agomba gutangira ibisubizo.
Kagame agomba gusobanura niba mu butegetsi bwe abahutu yunva ko ari abantu, abanyarwanda, abantu bafite uburenganzira mu gihugu cyabo, nkuko yabuhaye abatutsi
1. Kuva muli 1990 kugeza ubwo FPR yafashe ubutegetsi 1994, kagame yishe abahutu benshi kandi na nubu aracyabica kugeza ubwo ajya kubicira mu nkambi zimpunzi muri congo, na nubu kagame yanze guha ubutabera abahutu biciwe imiryango yabo ningabo za FPR zabikoze zibitegetswe na Paul Kagame.
2. Abahutu bibaza impanvu bo badafite uburenganzira bwo kwibuka abantu babo bishwe na FPR, cyangwa ngo nabo bagire imiryango iharanira inyungo zabo nkuko abatutsi bimeze ngo abahutu bahabwe, Ibuka yabo, avega, farge, kandi hanajyeho inkiko gacaca zishinzwe gucira imanza abatutsi bishe abahutu ku butegetsi bwa kagame , no mu ntambara yakozwe ninkotanyi kuva 1990.
Turebe ikibazo cyabatwa :
1. Kagame yishe abatwa , abica nkaho arikwica abahutu, maze abambura uburenganzira bwabo bwose, umuco wabo , amasambu yabo, ababuza uburenganzira bwo kubaho bidagadura mu muco gakondo wabo, ababuza kuba bakwishira hamwe ngo bamubaze ukuntu yabishe urubozo, akabica abatafanya nabahutu, kandi bo tari abahutu, kagame yagombye kuba yarangaga.
Ikibazo kimwe cy’abanyarwanda bose :
1.Abanyarwanda bose hamwe bakeneye kumenya icyo kagame atekereza ku marorerwa yose yabakoreye, nuko bizagenda igihe Kagame nubutegetsi bwe bazaba batakiriho.
Ibibazo by’ubusumbane azaba yarasize mu mitima y’abanyarwanda, bizagira ngaruka zihe ku bantu bazabaho nyuma yubutegetsi bwe.
Ibibazo byose bizwi, ivangura ryashinzwe na kagame na FPR ye, ubwicanyi kudatanga ubutabera kuri bose, gukenesha abaturage be agambiriye gukoresha ubwo bukene ngo abashe kubategeka, kubambura ubumuntu, no kubashyira mu byiciro by’ubusumbane, ibi bintu abanyarwanda bose bakeneye kumva icyo kagame abisobanuraho mu gihe akiriho, kuko imitima myinshi y’abanyarwanda ubu yuzuye agahinda n’umujinya, batazi igihe bazabasha kugasohora mu mitima yabo.
Kagame rero agomba kumenya ko abanyarwnda bose bo mu moko yose, mu ngo zose bafite ibyo bamutekerezaho ariko badashobora gutinyuka kuvuga kubera ubwoba bwo kuba bahitwa bicwa.
Ngibyo ibyo kagame agomba kwitegura kuzasubiza vuba.
NB : Mwlimu arimo ategura ikiganiro kirekireazagirana na Paul kagame , kizavuga ku bibazo bitandukanye biriho ubu, iki kiganiro kizaba kidasanzwe ikize mu bibazo nti kizabaciye.