Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today Reply To: The Hopelessness in Rwanda today

#28082

Ibibazo Mwalimu yifuje kubaza Joseph Ngarambe mu rwego rwa poritiki y’abanyarwanda ikorerwa mu buhungiro.

Bwana Joseph Ngarambe, nitwa Mwalimu, nkaba ndi umwanditsi n’umushakashatsi, nkaba kandi ndi inararibonye mu bibazo bireba poritiki y’u Rwanda. Natangiye kwandika ku bizazo by’u Rwanda muri 1982, kugeza uyu munsi . Namenyekanye cyane ku masesengura arebana n’ibintu bitandukanye bireba ubuzima bw’igihugu cyacu, ndetse n’akarere kacu.
Nta bintu byigeze biba mu buzima bwa poritiki y’igihugu cyacu, ntarabanje kugira icyo mbivugaho cyangwa ngo bibe nkuko nabivuze .
Abantu bose cyangwa benshi, baba abasivile cyangwa abasirikare bari ku butegetsi muri kiriya gihugu cyitwa u Rwanda. Ndabazi bihagije, kuko benshi nabakozeho amasesengura , cyangwa mbazi kugeza no mu ngo zabo, ku kazi aho bakoreraga, cyangwa ahandi hose twaba twarahuriye mu bibazo bireba ubuzima bw’igihugu cyacu. Nkaba ntakwibagirwa kukubwira ko ndi umwe mu bantu batarenze babiri gusa bagize amahirwe yo kugera cyangwa gutunga amakuru y’ibanga areba ubuzima bw’igihugu, n’abagituye kurusha abandi kandi batagira ubwoba bwo gushyira hanze ibyo bamenye byose. Bivuze ko nigereye ku masoko menshi y’ibihugu bikomeye bikunze gukusanya amakuru areba isi. Cyane cyane areba akarere kacu.

Nyuma yo kukwibwira mu nshamake reka ngere ku cyanzinduye.
Joseph Ngarambe, ubu uri umwe mu bavuga ko biyemeje gukora poritiki yo mu buhungiro. Dukurikije amarorerwa yabaye mu Rwanda mu myaka itandukanye no mu bihe bitandukanye, abantu benshi bari muri bamwe bafite inyota yo kuyobora abanyawanda, twasanze ari ngombwa ko abo bantu bakora poritiki , twajya tubabaza ibibazo bagomba gusubiza abaturage baba babatezeho byinshi. Ibibazo tubaza biba bifasha abaturage kumenya abo bantu bifuza kubayobora abo ari bo, n’inzira z’ubuzima banyuzemo .

Dore amateka yawe muri make twabashije gukusanya twifuza ko wagira icyo uyavugaho.
Ukomoka mu karere kahoze ari perefegitura ya Butare, muri komine Mbazi. Ubu hitwa Huye. Hagati ya 1991 kugeza 1994, wabarizwaga mu ishyaka rya PSD. Ndetse uri no muri komite nyobozi yaryo.

Ubwicanyi bwakorewe abanyarwandae n’ibikuvugwaho wowe ubwawe:
Ubwo Felicien Gatabazi yicirwaga i Kigali muri gashyantare, tariki ya 21-22, umwaka 1994, ubwo bwicanyi bukaba bwari buyobowe n’abantu bo muri FPR bakurikira:
Lieutenant Godfrey Ntukayajemo alias Kiyago wari ucumbitse kwa Gatete Polycarpe wanaje kuba senateri mu butegetsi bwa FPR.
Abandi bagize uruhari mu iyicwa rya Gatabazi akaba ari bo,
1. Hubert Kamugisha
2. Mahoro Amani
Aba bicanyi bakaba bari bihishe ku mugore wakoraga akazi k’ubutagisiwoman mu mugi wa Kigali, witwa Emerita Mukamurenzi, nawe wahise yicwa na FPR kandi yari ayicumbikiye kugira ngo atazagira icyo atangaza kuri ubwo bwicanyi bwari bumaze gukorerwa Gatabazi..

Byagenzei bite ? Uruhari rwawe rwabaye uruhe ?
Muri uwo mugoroba , abantu wari uyoboye, ubitirira kuba abayoboke bo mu ishyaka rya PSD, wabasabye ko bateranya amafranga , hagashakishwa abicanyi, bahita bajya i Butare kwica Dr Bararengana wavukanaga na Habyarimana Yuvenali wari Perezida wa Repuburika.
Amafranga yarateranyijwe, uhita ubona abantu bo gukora ako kazi k’ubwicanyi, bahaguruka i Kigali berekeza iya Butare.
Uwitwa Miriyana wakoraga i Cyangugu, nawe wo mu ishyaka rya PSD, mwaje kuvugana nawe akubwira ko uwitwa Martin Bucyana wari perezida wa CDR yahagurutse i Cyangugu yerekeza i Kigali anyuze i Butare. Ni bwo wongeye guha amabwiriza, wowe ubwawe, ko bashakisha imodoka itwaye Martin Bucyana nawe akicwa.

Ibi ni ko byagenze, kuko abicanyi wari wohereje kwica Dr. Bararegana basanze yabimenye, ndetse yahungishijwe n’abari bashinzwe kumurinda. Ni bwo batangiye gushakisha aho Martin Bucyana yaba aherereye.
Martin Bucyana yaje kuboneka, aboneka muri komine uvukamo ya Mbazi hafi y’iwanyu. Yabanje guhungira k’uwitwa Nkundabagenzi, birananirana, ahungira ku biro bya komine Mbazi aho abantu wari wohereje kumwica bamutsinze hakurikijwe amabwiriza wari wabahaye.

Tugire ikindi tukubaza cyerekeranye no gusibanganya ibimenyetso mu rukiko mpuzamahanga:
Byavuzwe kenshi ko urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda. Rumaze kujyaho, kubera ko nta bimenyetso rwari rufite rwagombaga gukoresha kugira ngo rwemeze ibyaba rwifuzaga ko byemerwa, hashyizweho abantu bashinzwe gushakisha ibyaha by’ibihimbano, ibyaha by’ibinyoma , maze hagashakishwa abatangabuhamya b’abahimbano bajya kubishinja abaregwa Arusha.
Wowe, nka Ngarambe Joseph, ni wowe wafashe akazi ko kujya kubwira abaregwaga bari bafungiye mu rukiko rwa Arusha kwemera ibyaha , uzi neza ko bamwe ntabyo bakoze. Nyuma bamara kubyemera, imiryango yabo ikoherezwa mu bihugu by’i Burayi guhabwayo ubuhungiro ku kiguzi cyo kwemera ibyaha batakoze.

Aka kazi waragakoze, bigeza n’aho ubwira abantu ko kwemera ibyaba , n’aho waba utarabikoze, ariko ukabihererwa amafranga n’umuryango w’uregwa ukoherezwa mu bihugu byo hanze ko nta kibazo cyaba kirimo.
Ibi byatumye abantu benshi baharenganira, kuko abacitse ku icumu ntibabashije kubona ubutabera bifuzaga, kuko iyo mikorere yawe yatumye abantu benshi bafungurwa kubera ko urukiko rwasanze ibyo baregwaga byose byari ibihimbano.
Uwitwa Hassan Ngeze warufungiye muri urwo rukiko, ubu akaba yarafunguwe, ubwo mwahuraga, yakubwiye ko ahubwo urimo uhemukira abanyarwanda, ubagerekaho ishyano batakoze. Ngeze yakomeje akubwira ko n’abatutsi bacitse ku icumu urimo ubahemukira, kuko imikorere yawe yo gushakisha ibyaha by’ibihimbano bizatuma abacitse ku icumu batamenya neza ibyababayeho.

Hassan Ngeze ubwo yaje kukwereka inyandiko wigeze kwandika wemera ubwicanyi wagizemo uruhari bugahitana Martin Bucyana, maze uhita uvuga ko utazongera kubonana nawe, mupfuye ko wasanze agufiteho amakuru menshi wowe utaruzi.

Turangirize ku gitabo cyawe bita agenda yawe yo muri 1993- 1994.
Inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi baje kugwa ku nyandiko wari waragejeje ku buyobozi bw’ishyaka, utanga amazina y’abatutsi bayobotse FPR ngo banze gukorana na PSD, ariko bakaba bari bihishe muri PSD.
Aba bantu bari kuri liste wakoze, bose baje kwicwa muri jenoside. Iki cyaha ukaba ugomba kuzakiburana mu Rwanda, ukuntu abantu wanditse muri agenda yawe bishwe bose.
Dore ibibazo bike jye nifuza ko wazasubiza:
1. Uremera ko ibi byanditse muri iyi nyandiko ari byo ?
2. Uremera uruhari rwawe mu gusenya u Rwanda ukoresheje ubwicanyi navuze muri iyi nyandiko ?
3. Urateganya kuzasaba imbabazi abanyarwanda , bababajwe cyangwa bahekuwe n’imyitwarire yawe mu gihe cy’amashyaka ?

Ibibazo by’amatsiko :
Mbese waba wifuza ko wahabwa ibimenyesto byanditse, ndete harimo n’amajwi yawe , akubiyemo ubuhamya bugufata, bugushinja ibi byose bikubiye muri iyi nyandiko ?
Mbese koko waba warigeze guhura na Hassan Ngeze mu rukio rwa Arusha mukaganira kuri biriya bibazo byavuzwe ruguru ?
Nta hantu se waba waranditse usaba imbabazi cyangwa usobanura uruhari rwawe mu rupfu rwa Martin Bucyana ?
Nyuma y’iyi nyandiko se, urumva umurongo wawe wa poritiki ugomba gukomeza uko uteye kuri ubu, utabanje gusaba imbabazi?
Mbese uhuye na bene Martin Bucyana wumva wababwira iki ?
Ndagushimiye .

Mwalimu.