Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today Reply To: The Hopelessness in Rwanda today

#28078

Kurya bidakurikije gahunda, kutagira isaha nyayo yo kuriraho, kurya ibinyamavuta n’umunyu mwinshi, ni byo bituma umuntu azana ibinure byirunze ahantu hamwe bikunze kwitwa ibinyenyanza.

Urubuga rwa interineti regimesmaigrir.com, rwatanze inama z’uburyo umuntu yarwanya ibinyenyanza ku mubiri we cyane cyane ibyo ku nda.

Gukora imyitozo ngororamubiri

Kugira ngo umuntu abashe gutwika ibinure biba biri hirya no hino mu mubiri, aba agomba kubigabanyisha imyitozo ngororamubiri.

Ni byiza kuyikora byibura inshuro 3 mu cyumweru, igakorwa igihe gihagije. Ubundi iyo umuntu ari gukora imyitozo ngororamubiri, atangira gutakaza ibinure byibura nyuma y’iminota 30.

Siporo zikomeye

Kugenda n’amaguru wihuta, koga, kwiruka, kunyonga igare n’izindi siporo zigoye zituma ibinure byipakiye ahantu bigabanuka.

Abantu bashaka kugabanya ibinure bagirwa inama yo kugenda n’amaguru buri munsi aho bashobora kunyura ku ngazi (escalier) aho gufata ascenseur, guparika imodoka kure kugira ngo bisigire aho kugenda n’amaguru n’ibindi.

Kugabanya ibiribwa birimo isukari yongeweho

Ibiribwa nka gateau, ibinyobwa byo mu nganda, isukari yongerwa mu cyayi no mu gikoma, byose byongera ingano y’isukari mu maraso. Ibi bituma iyi sukari yibika mu ishusho y’ibinure.

Kugira ngo umuntu abyirinde, ni byiza kurya ibiryo by’umwimerere bitahinduriwe mu nganda nk’umuceri udatunganyije cyane, ibinyampeke, n’ibindi bitahinduwe cyangwa se ngo byongerwemo ibindi mu nganda.

Gucunga ibitera imbaraga byinjizwamu mubiri buri munsi

Iyo umuntu ariye ibitera imbaraga byinshi (calories) biruta ibyo umubiri uba ukeneye ku munsi, ukoresha ibyo ukeneye ibisigaye ukabibika.

Aho byibika biterwa na buri muntu, hari abo bijya mu matako, mu mabuno, cyangwa se abandi bikajya mu manyanyinya no ku nda. Nta muntu wihitiramo aho bijya, bigenwa n’imiterere ya buri muntu n’umuryango akomokamo (heredité).

Ni byiza rero kwirinda ibitera imbaraga byinshi, kandi ukamenya ibyo umubiri ukeneye buri munsi niba ushaka gutakaza ibinyenyanza.
Masaje

Kumasa inda bituma igogorwa rikorwa neza, amazi ntahagarare ahantu hamwe, umuntu akaruhuka n’ibindi.

Masa inda buhoro buhoro usa nuwandika ibiziga ujyana mu cyerekezo cy’inshinge z’isaha. Kanda cyane ku nda ku buryo uruhu rw’inda rujyana n’intoki, hanyuma nugera ahari ibinure byinshi uhibande.

Kuruhuka mu mutwe

Inda igirwaho ingaruka n’amarangamutima ya nyirayo. Iyo umuntu ababaye, yiyumva nabi, afite agahinda gakabije, afite umunaniro mwinshi n’ibindi, umuntu agira n’uburibwe mu nda, cyangwa se ibindi bibazo mu mara.

Ni byiza rero kwita ku nda umuntu ahumeka neza. Uhagaze cyangwa se uryamishije umugongo, injiza umwuka cyane uheze, ushyire ikiganza ku nda ubone urekure umwuka usohoke.

Imiti

Mu mafarumasi, hari imiti yagenewe kubikura ibinure ikabigabanya. Iyo miti ikoreshwa mu gitondo na nimugoroba, n’indi yo kwisiga ahari ibinure byinshi. Iyo miti yose si ko ikora neza ijana ku ijana, ariko abaganga bafasha mu kwerekana itanga umusaruro kurusha iyindi.

Usibye ikorerwa mu nganda, hari imiti y’umwimerere igizwe n’ibihingwa cyangwa se ibindi igira icyo imara mu gutuma umuntu agira inda ntoya.

Amakara y’ibiti, ibumba ry’umweru, tisane ni imwe mu miti y’umwimerere itanga umusaruro mu kugabanya ibinure byo ku nda.