Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Reply To: The Hopelessness in Rwanda today
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) risaba ababyeyi konsa abana babo byibura amezi atandatu nta kindi babavangiye, nyuma yaho bagatangira kubaha imfashabere.
Kuva ku mezi atandatu, umubyeyi aba yemerewe gutegurira umwana indyo yuzuye kandi yoroshye.
Gusa bibera ingorabahizi ababyeyi benshi kumenya indyo batekera umwana ugitangira kurya, bikaba byanaba intandaro yo gutegura indyo ituzuye cyangwa se itera ibibazo umwana.
Dr Gerges D.Pamplona-Roger mu gitabo cye Guide d’Alimentation pour les meres, les enfants et les adolescents, atanga ingero z’indyo zimwe na zimwe zategurirwa abana bagitangira kurya.
Inombe y’ibirayi, urunyogwe na karoti
Iyi ni indyo yuzuye ishobora kugaburirwa umwana kuva ku mezi umunani. Muri iyi ndyo, harimo intungamubiri nka proteines, beta-carotenes, imyunyungugu nka fer, fibres, n’izindi zitandukanye.
Ibikenewe
•Agakombe k’amashaza atonoye (yavuyeho igishishwa cy’inyuma)
•Ibirayi 2 biringaniye, bihase kandi bikasemo uduce
•Karoti 2 ziringaniye ziharuye zikasemo n’uduce
•½ cy’igitunguru gikase
•Ibiyiko 2 by’amavuta ya Olive ataratetswemo ibindi bintu
•Ikiyiko cy’umutobe w’indimu
Uko bitegurwa
Ufata amashaza ukayatumbika mu mazi igihe kinini, ukayakuramo ugashyira mu yandi mazi, yamara kuvaho ibishishwa ukayatogosa ku ruhande, hanyuma ukayashyira mu kuma gasya. (umuntu ashobora kwifashisha paswari mu gihe nta kabugenewe afite).
Biza amazi mu gasafuriya ku ruhande, hanyuma ushyiremo bya birayi bikase, wongeremo za karoti, ubirekere ku muriro mukeya mu gihe cy’iminota 30 kugeza kuri 40.
Fata wa munyigi w’amashaza, uvange na bya birayi na karoti bihiye wakuye ku muriro bikirimo n’amazi wabitekesheje, ongeramo ibiyiko 2 by’amavuta ya Olive, hanyuma ubinyuze muri mixeur, cyangwa se ikindi kintu wifashisha mu gusya ibiribwa, kugeza igihe uboneye inombe yoroshye kandi ivanze neza.
Potage ya broccoli, ibirayi n’umuceri
Iyi ndyo ishobora kugaburirwa umwana w’amezi arindwi
Ibikenewe
•Brocoli
•Ibirayi 2
•Umuceri mukeya
Uko bitegurwa
Ufata broccoli ukazitunganya neza, ukazikatamo uduce, ugahata ibirayi na byo nyuma yo kubyoza neza ukabikatamo uduce duto, ukaronga umuceri.
Iyo ibyo birangiye ushyira amazi ku ziko yamara kubira ugashyiramo bya birayi, byajya kubira ugashyiramo umuceri na Brocoli, ugakora ku buryo amazi aba menshi kugira ngo ntibifate, byamara gushya ukabisya, ukagira isupu irekuye.
Ushobora no gutogosa buri cyose ku ruhande ukabihuriza hamwe ugiye kubisya, warangiza ukagaburira umwana.