Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today Reply To: The Hopelessness in Rwanda today

#28070

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Diaspora yo mu bihugu bya Norway, Finland, Danemark na Sweden bahuriye mu mujyi wa Stockholm bizihiza umunsi w’umuganura, kuri uyu wa 27 Kanama 2016.

Ibi birori byasusurukijwe n’umuhanzi nyarwanda Teta Diana uzwi cyane mu ndirimbo nka ‘Canga ikarita’, ‘Velo’, ‘Umpe Akanya’, ‘Tanga agatego’, ‘Ndaje’.

Babinyujije ku rubuga rwa twitter, aba banyarwanda; bo n’inshuti zabo, bagaragaje ko byari ibyishimo guhurira hamwe bakaganira, bagasangira basabana bishimira ibyo bagezeho, nk’uko bisanzwe bigenda mu muco nyarwanda.

Habayeho umwanya wo kubyina imbyino gakondo, abagore bakenyeye, abagabo nabo bambaye imyitero. Abana bahawe amata, abakuru basangira ibyo kunywa n’amafunguro yiganjemo ayakunze gutekwa n’Abanyarwanda. Ni ibirori byari byanitabiriwe na Christine Nkulikiyinka, Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwede, no muri ibi bihugu bindi bine bya Denmark, Finland, Iceland na Norway.

Byaba ibiganiro n’imihango yindi yabaye byose byagarukaga ku muco gakondo.

Teta, waririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka ‘Birangwa’ yavuze ko byari ishema kuri we gutumirwa muri iki gitaramo gakondo, akaririmbira abanyarwanda baba muri ibi bihugu.

Yagize ati “Stockholm abanyarwanda bo muri Diaspora nyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri Scandinavia mwakoze cyane kuri uyu mugoroba ntagereranywa.”

Teta uherutse kwivana mu marushanwa ya Salax Awards bitewe n’akazi kenshi afite mu muziki, nk’uko yabitangaje, asigaye aba muri iki gihugu cya Suwede. Nta gihe bizwi azagarukira mu Rwanda.

Uyu muhanzi arateganya kuzitabira amahugurwa y’umuziki azabera mu Mujyi wa San Francisco, muri California yerekeranye no kubungabunga amahoro, guteza imbere uburezi, uburenganzira bwa muntu ku rwego rw’Isi.