Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Reply To: The Hopelessness in Rwanda today
Abaraperi babiri ari bo, Jay Polly na Ama G The Black hashize igihe gito batandukanye n’uwari umujyanama (manager) uzwi nka Nkurikiyinka Bosco, itandukana ryabo ryateye urujijo bitewe n’uko batandukanye mu gihe bateguraga igitaramo cy’imbaturamugabo cyabaye mu mpera z’icyumweru.
Aba bakaba baratandukanye nyuma y’umunsi umwe bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mu nama yabereye i Remera ho mu Mujyi wa Kigali.
Ubwo umunyamakuru wa izubarirashe.rw yabazaga Jay Polly ibijyanye n’amasezerano afitanye na Bosco n’igihe bazamarana, uyu muraperi yasubije avuga ko bashobora no kuzasazana, ariko bitarenze kabiri bahise batandukana.
Izi mpande zombi nta muntu wigeze yerura ngo atangaze icyatumye batandukana, ibyo byari kugira ngo babanze bategure igitaramo cyabo.
Nyuma y’igitaramo Jay Polly yabwiye ikinyamakuru izubarirashe.rw uwari umujyanama (manager) wabo yabijeje ibitangaza ati “Hari ibintu byinshi yagiye atwizeza ku munota wa nyuma ntiyabikora, ariko turavuga ngo nk’abantu b’abagabo tugomba gusoza ibyo twatangiye.”
Jay Polly yavuze ko nyuma y’ibyabaye bagiye kwikosora, ati “njyewe simbimushyiraho cyane kuko ni twebwe byarebaga muri rusange, ariko tugiye gukosora.”
Nkurikiyinka Bosco, mu kiganiro n’ikinyamakuru izubarirashe.rw yavuze ko icyatumye atandukana n’aba baraperi byatewe n’uko nta gahunda bagira ati “usanga muhanye gahunda urugero nka saa mbiri umwe akahagera saa yine, undi akahagera saa cyenda ubwo se urumva abo bantu bazatuma mugera kuki?
Ikindi cyatumye afata icyemezo cyo gutandukana n’aba bahanzi harimo kutitaba telefoni ati “ni gute uba uzi ko abantu bagukeneye ukavanaho telefoni icyumweru cyose kandi aribwo ukeneye.”