Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today Reply To: The Hopelessness in Rwanda today

#28064

Bwa mbere kuva yava mu bitaro, umuhanzi Mako, w’imyaka 41, yakoze igitaramo yiyereka abakunzi be,  i Gikondo.

Mako yaririmbye igihe kigera hafi ku isaha, ataruhuka ari imbere y’abafana.

Indirimbo ze hafi ya zose yaziririmbye; ahereye ku yitwa Agaseko, Bonane, Mujyane, Izuba Riratse, Ngutekerezaho, Mariya Roza, Ninde, Umutima, Coming Home, Nkunda Kuragira, Umutima Waraye Umpondagura, Yaya, Kaza Kazi,  Yavutse n’izindi.

Mako, ufite Album 4, yananaririmbye indirimbo nshya zirimo Agahinda, Nzahora Ngukunda, Mugore Wanjye na Weekend.

Akiva ku rubyiniro, Mako yabwiye Izubarirashe.rw ko yabonye ko byose bishoboka.

Yagize ati “Igitaramo cy’uyu munsi cya mbere kiranshimishije cyane. Abanyarwanda nababwira ko Mako ubu ndi mu buryo bwiza bwo kumva ko ngiye kongera gukora. N’ibyo ntakoze wenda mu bihe byahise, bitewe n’uburwayi, ubu ndumva ko mfite ubushobozi bwabikora ubu.”

Mako yongeraho ko agiye gukora yimazeyo, ariko ko umuziki we atagiye kuwukora agendeye ku muvuduko w’abandi bahanzi, ahubwo ko azajya awukora uko inganzo ibimutegetse.

Uyu muhanzi avuga kandi ko agiye gukora umuziki yitura abantu bamubaye hafi arwaye, ati “Iyo ntongera kuza ni byinshi nari kuba ngiye ntakoze, kuko hari indirimbo nyinshi cyane nanditse. Ubu ngiye kugaragariza Abanyarwanda ko ubufasha bwose bampaye n’urukundo banyeretse byatumye nkira bikantera imbaraga, nta kindi nabitura keretse gukoresha impano nanone kugira ngo nongere nkore icyo bankundiye kandi bamenyeyeho.”

Uretse iki gitaramo, Mako aheruka kubwira Izubarirashe.rw ko afite gahunda yo gukora ibitaramo mu buryo bwihariye, azenguruka u Rwanda yibutsa abantu ko agihari, atazimye.

Mako, ubusanzwe witwa Makombe Joseph, yari amaze imyaka irenga ibiri arembeye mu bitaro bya CHUK.