Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today Reply To: The Hopelessness in Rwanda today

#28062

Mu ndirimbo eshatu nshya Danny Vumbi aheruka kwandikira abahanzi harimo imwe yagurishije amafaranga ibihumbi Magana inani y’u Rwanda (800,000Rwf).

Iyi ndirimbo Danny Vumbi yayandikiye umwe mu bahanzi bakomeye bo mu Rwanda. Ariko Izubarirashe.rw  ntituri butangaze izina ry’uyu muhanzi, ntituri bunavuge izina ryayo, nk’uko bikubiye mu masezerano bagiranye.

Uyu muhanzi waguze iyi ndirimbo yabonye Danny Vumbi yanditse amwe mu magambo yayo ku rubuga rwa Facebook nuko yumva arayakunze, baravugana amwumvisha injyana yayo ahita ayikunda yiyemeza kuyigura, nk’uko Danny Vumbi yabibwiye Izubarirashe.rw.

Iyi ndirimbo ubu ntirakorwa, kuko uwayiguze ateganya kuzayisohora kuri Album ye nshya ari gutegura.

Danny Vumbi, watangiye kwandika indirimbo azigurisha ku mafaranga ibihumbi mirongo itanu (50,000Rwf), avuga ko iyi ari yo ndirimbo ye ya mbere agurishije amafaranga menshi.

Agendeye kuri iyi ndirimbo Danny Vumbi avuga ko ibi bimuha icyizere ko kwandikira abandi bahanzi indirimbo no kubaha injyana abona bigenda biba umwuga nk’iyindi, kandi bishobora gutunga ubikora.

Yagize ati “ubwanditsi bw’indirimbo bwo ni ibintu bishyashya hano iwacu ariko mbona bigenda bifata indi ntera, birenga uko nabitekerezaga. Ntabwo numvaga ko wenda bishobora kuba byakwinjiriza umuntu amafaranga.”

Yongeraho ati “nkurikije uko ubu mu Rwanda bimeze mbona umwuga wo kwandika indirimbo ushobora kuba watunga ubikora; nshobora kuba nahagarika ibikorwa byose nakoraga nkandika indirimbo kandi bikaba byanyinjiriza amafaranga afatika.”

Vumbi yatangiye kwandikira abahanzi indirimbo mu 2009. Avuga ko amaze kwandikira abahanzi indirimbo zirenga 30.

Zimwe mu ndirimbo zizwi Danny Vumbi yandikiye abandi bahanzi harimo ‘Buhoro Buhoro’ na ‘Biracyaza’ yahaye King James, ‘Ku Ndunduro’ yandikiye Social Mula n’izindi.

Uretse Danny Vumbi na Kamichi bazwi nk’abanditsi, mu Rwanda hagenda havuka n’abandi bafite ubuhanga mu kwandika indirimbo harimo nka Sosthene Kubwimana.

Uyu Sosthene we yanditse indirimbo ‘Ntawundi’ ya Umutare Gaby, ‘Mariya’ ya Hope, ‘Online Love’ ya Active, ‘Abasitari’ ya Christopher n’izindi.