Rwanda Forums Rwanda Today The Hopelessness in Rwanda today Reply To: The Hopelessness in Rwanda today

#28061

Hari abajyanama bashya umuhanzi Christopher avuga ko bagiye gutangira gukorana, akazabatangaza mu gihe yita icya vuba.

Aba nibo avuga ko bazamufasha mu mikorere myiza, nyuma yo kuva muri studio yamufashaga kwamamaza ibihangano bye (label) ya “KINA Music” atishimiye amafaranga yamutwaraga, ikaba itari ikinamubonera umwanya uhagije, nk’uko bivugwa.

Christopher yabwiye Izubarirashe.rw ati “ntabwo nari nabitangaza ubu ngubu, hari igihe nzabitangaza byose nkavuga imikorere yanjye mishya n’abo tuzakorana. ”

Uyu muhanzi avuga ko byose ubu bikimuri mu maboko, ariko ko hari abo bateganya gukorana, akazabatangaza nyuma, anagaragaza impinduka nshya azanye n’imikoranire ye nabo.

Hari ibyavuzwe ko Christopher yaba yaravuye muri Kina bitewe n’ubukwe bwa Butera Knowless na Clement, ariko we avuga ko ibyo ari ibivugwa, ukuri kose azagushyira hanze vuba.

Yagize ati “Impamvu twatandukanye na KINA Music ntabwo twayitangaza ubu ngubu. Ibivugwa nta kintu mbiziho kinini ariko icyo nzi neza ni uko ibi ngibi ndi kuvuga ari ko kuri ibindi bivugwa byo ntabwo mbizi. Njyewe na KINA Music ndemeranya nabo ibyo twashyize hanze, rero nyuma ya biriya nta kindi twari twarekura, n’ibindi bizaba ku bwumvikane bwanjye nabo.”

Izubarirashe.rw rikimara gutangaza ko Christopher yavuye muri KINA, umuhanzi Aline Gahongayire yahise agaragaza ko bimuteye agahinda, asaba Christopher kugaruka mu muryango wa KINA. Kuri ibi Christopher yamusubije ko biriya yabibonye nk’ukuntu n’abandi babibonye.

Gusa akagira ati “Ntabwo namusubiriza hano (mu itangazamakuru), ni ibintu byaba hagati yanjye nawe. Erega hari ubuzima tugira bwacu bwite tutashyira bwose ku karubanda, ngo tubuhe abafana n’ubwo baba badukunze. Nyuma y’umuziki hari ubundi buzima tubamo, hari ukundi kuri abantu bataba bazi!”

Amakuru  y’uko Christopher amaze igihe agendana agatoki ku kandi na DJ Zizou Alpacino nawe wakoranaga bya hafi na Kina, ku buryo hari abakeka ko ari mu bo Christopher yaba agiye gutangira gukorana nawe.

Gusa aya aracyari amakuru akigoranye kwemeza neza.