Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Reply To: The Hopelessness in Rwanda today
Abanyeshuri b’Abanyarwanda 121 bagiye kwerekeza mu gihugu cya Israel muri gahunda y’amasomo y’igihe cy’amezi 11 mu bijyanye n’ubuhinzi.
Aba banyeshuri bazahaguruka mu Rwanda mu Cyumweru gitaha, baziga mu bigo bibiri; icyitwa Kinneret Academic College na Agrostudies Center byo muri iki gihugu cya Israel, nk’uko urubuga rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi dukesha iyi nkuru rubigaragaza.
Aba banyeshuri baziga ibijyanye n’ubworozi bw’amatungo, gutunganya amata, korora inkoko no gutunganya umusaruro wazo, ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, no gutunganya no guhunika umusaruro ukomoka ku bihingwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu gusezera aba banyeshuri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi, Tony Roberto Nsanganira, yabasabye kuzifashisha aya mahirwe bagize bakiga ibitekerezo bishya biyungura ubunararibonye.
Yababwiye ko igihugu kibitezeho kuzana impinduka mu rwego rw’ubuhinzi hagamijwe iterambere.
Yagize ati “twiteze byinshi muri mwe. Muzagaruka mwifatanye n’urundi rubyiruko, hamwe n’abandi nabo bize muri icyo gihugu b’Abanyarwanda mufashe bagenzi banyu batagize ayo mahirwe mu kubasangiza ubwo bumenyi muzane impinduka mu buhinzi mwongere ibicuruzwa bijyanwa hanze bivuye imbere mu gihugu.”
Aba banyeshuri Nsanganira yasabye ko ubumenyi bazavana muri Israel banabwifashisha batangiza imishinga yabo bwite ibyara inyungu, bagatanga akazi aho kugasaba.
Iyi gahunda yo kohereza abanyeshuri kujya kwiga muri Israel yatangiye mu 2012.
Abanyeshuri b’Abanyarwanda 267 bamaze kujya muri iki gihugu kwigayo, naho abandi 119 bo ubu bariyo barangiza amasomo yabo. Uyu mwaka umubare w’abakobwa boherezwa muri aya masomo wariyongereye, uva kuri 5% ujya kuri 16%.
Israel ifatwa nka kimwe mu bihugu byateye imbere cyane mu bijyanye n’ubuhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga.