Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Reply To: The Hopelessness in Rwanda today
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Brig Gen Mupenzi Jacques yeruriye abarara irondo mu kagari kibwemo inka 11 mu gihe gito ko na bo ntawabashira amakenga.
Uyu musirikare mukuru yavugiye ibi mu gikorwa cyo gukemura ibibazo by’abaturage, mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba, ahahana imbibi n’Uburundi, aho abaturage bo mu Kagari ka Gakoma bavuga ko mu midugudu 2 yibwemo izi nka, 9 zakuwe muri umwe, izindi 2 zigakurwa mu wundi.
Yagaragaje ko adashira abanyerondo amakenga nyuma y’isesengura yakoze abaza buri muyobozi w’umudugudu wo muri aka kagari inka zibwe aho yari amaze kubona ko izigeze mu 9 zose zibwe mu Mudugudu wa Ruhuha.
Gen Mupenzi kandi yanabagaragarije uko bakwiye guhindura uburyo bararamo irondo byabananira ngo bakamumenyesha akabereka uko abigenza.
Ubwo abaturage n’ubuyobozi bashakaga kugaragaza ko iyibwa ry’inka ryafashe indi intera kandi ritacika yabajije ati “Abaziba ni abantu nkamwe? Bagenda nk’imizimu se? Aho zitibwa se bigenda gute?”
Umuyobozi wa Ruhuha wibwe inka 9 yavugaga ko inka zishobora kuba zinyuzwa mu Gishanga cy’Akanyaru aherekeza mu Burundi, kandi agaraza ko ntacyo batakoze ngo bakumire iyibwa ry’izi inka.
Brig Gen Mupenzi abajije ingo zigize uyu mudugudu n’uko irondo rirarwa (Ifoto/Nshimiyimana E)
Brig Gen Mupenzi abajije ingo zigize uyu mudugudu n’uko irondo rirarwa, umuyobozi w’umudugudu yagize ati “Mfite amago 356 kandi buri ijoro dukoresha irondo ry’abantu 30.”
Abajije uko bibwa Umuyobozi wa Ruhuha yagize ati “Irondo rikata gatoya ugasanga aho rivuye bahakuye inka.”
Aha yagize ati “Ikibazo ubwo si ugukora irondo, ahubwo ubwo abakora irondo harimo abajura.”
Ubwo Umuyobozi wa Ruhuha yashakaga kugaragaza ko bidashoboka guca burundu iyibwa ry’inka, brig Gen Mupenzi yamumenyesheje ko ijambo ‘ntibishoboka’ rigenda riva mu magambo akoreshwa mu Rwanda.
Yagize ati “Ijambo rivuga ngo ‘ibintu ntibishoboka’ mu Rwanda ntabwo tujya turigira, kuvuga ngo ibintu byarananiranye, ntibishoboka, ayo ni amagambo arimo asohoka mu magambo ya Kinyarwanda.”
Avuga ko bishoboka ko abiba baba bafitanye gahunda n’abanyerondo aho gutabaza ko abajura bibye ahubwo bakaburira abajura.
Yagize ati “Ndagira ngo icyo mugifateho ingamba mugikemura cyangwa nkibakemurire ariko ninza kugikemura birahenda. Turaza kugikemura.”
Avuga ko kumva ko mu mudugudu hibwe inka 9 kandi ngo mu mudugudu harimo abanyerondo 30 bibwa inka n’abatarenze 3 ari amacenga atakwihanganirwa.
Ati “N’iki cyabuze ko ntawe uyoberwa umwibye ayoberwa aho amuhishe? Murashaka kumbwira ko abaziba mutabazi ? Mbahaye urupapuro ntimwabambwira?”
Yasabye kandi abagabo bo muri uwo mudugudu kugabagabana ingo zigize umudugudu buri ngo 10 zishingwa abantu 5 ariko ngo byo kuvuga ko umuntu akata bakamuca inyuma bakamwiba inka bihagarare.
Ati “Nibura turashaka abarinzi ba zango 10 ariko uwumva adashaka abajura amenyeshe nze nkwereke, ariko abarinze ingo 10 inka 1 nibura muzajya muyiriha.”
Kuri Jenerali Mupenzi, igihugu kiri mu ntambara yo kurwanya ubukene, bityo Leta ikaba idashobora kwihanganira usubiza inyuma abaturage.