Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Reply To: The Hopelessness in Rwanda today
Carine (izina twahinduye), ni umukobwa uturuka muri umwe mu midugudu y’icyaro mu Murenge wa Nyarusange, ho mu Karere ka Muhanga.
Ntiyize kandi yanze gutungwa n’akazi ko guhinga ari na ko ubusanzwe gatunga benshi mu batuye iki cyaro avukamo.
We yahisemo gushakira ubuzima mu Mujyi wa Muhanga, aho akorera akazi ko kwigurisha; akabona amafaranga ari uko aryamanye n’abagabo, nk’umwuga umutunga.
Carine afite abana babiri; umukuru afite imyaka 6 kandi ntiyiga. Undi afite imyaka itatu. Si ibyo gusa, kuko Carine aratwite, ubu aritegura kubyara undi mwana wa gatatu.
Uyu mugore mu buhamya bwe, yahaye Izubarirashe.rw avuga ko yabonye ubuzima bw’icyaro bumunaniye nuko ahitamo kujya kwibera mu Mujyi wa Kigali.
Muri Kigali, Carine yahakoraga akazi ko mu rugo. Aha niho yaboneye bwa mbere abakobwa bagenzi be bakoraga uburaya, nk’umwuga ubatunze.
Byabaye nk’ibimutunguye cyane, kuko iwabo Nyarusange uyu mwuga utabagayo. Yagize amatsiko menshi, nuko yegera bamwe mu bakobwa yari azi b’iwabo bahuriye i Kigali, bamubwira ko uyu ari ‘umwuga utunga abakobwa batize bava mu cyaro!’
Nyuma yo kuva mu kazi ko mu rugo yahisemo kujya gukomereza ubuzima bwe i Muhanga, ariko noneho na we agatangira akazi k’uburaya, ari na wo wari wo mushinga we mushya, nk’uko abivuga.
Ubwo yasubiraga iwabo mu cyaro, yasanze ngo ubuzima bwaho atabushobora. Avuga ko yahamaze amezi abiri gusa; ariko ko ngo yumvaga hari hamaze kumurambira. Avuga ko yumvaga yifuza gutangira kubaho ubundi buzima bushya bw’ubunyamujyi.
Agira ati “Numvaga ntakomeza kubaho ndya gusa ibijumba, no kwambara umwenda w’ijana, […] mpinga.”
Avuga ko atazi neza uko azatunga abana yabyaye, ariko ko kubyara nanone ari umugisha uva ku Mana, ko hari n’ababyifuza bakabibura. Agira ati “Kari n’ushobora kuguma gutyo akazarinda apfa atabyaye.”
Ababyeyi bo muri Nyarusange bagaragaza ko hari abakobwa babo benshi babacika bakajya kwibera indaya mu Mujyi wa Muhanga, bahunga imirimo yo mu cyaro.
Mu buhamya bw’uwitwa Uwineza Francoise, w’imyaka 19, we utuye muri uyu Murenge wa Nyarusange, avuga ko abakobwa baho basanga batakomeza kubaho mu buzima bw’ubushomeri bw’icyaro bagahitamo kwigira kuba i Muhanga.
Agira ati “Bsanga bamwe bagenda bahunga ubuzima bubi, abandi ugasanga byarabaye ingeso. Abakobwa benshi inaha usanga banga gukora, bakanga gufata isuka ngo bahinge kandi nta n’akandi kazi inaha wabona utahinze ngo weze ubone ibyo urya n’ibyo ugurisha. Inaha nta mafaranga ahaba ngo uzacuruza, akazi kanini ni uguhinga.”
Bamwe mu bakobwa bo muri iki cyaro Carine aturukamo barabyaye, kandi babifata nk’ibisanzwe ko umukobwa abyarira mu cyaro agakomeza kubana n’ababyeyi be.
Umubyeyi w’abana babiri witwa Nirere Irene, w’imyaka 32, we avuga ko kujya mu mujyi wa Muhanga gukora uburaya abona ari ingeso mbi abana bo muri iki cyaro bihaye.
Agira ati “Ni imico yo gukunda ubusambanyi y’ab’iki gihe tutamenya aho bakura. Nanjye ndamufite umwana wa musaza wanjye yarigaga yigaga no mu mashuri yisumbuye, ariko wakundaga kwiyandarika, ariko yaratunaniye kugeza n’ubu yavuye mu rugo araducika, ntituzi iyo ari!”
Undi mubyeyi witwa Uwizeyimana Clautilde we ashimangira ko abakobwa benshi bishora muri izi ngeso banabiterwa n’ubujiji, kuko akenshi baba batarize.
Agira ati “Abenshi bikunze kuba ari ubujiji, bamushukisha akantu akakemera, na ya kamere ikivanga na bwa bujiji ugasanga umukobwa yagiye i Muhanga ajyanywe gusa no kuba indaya.”
Bavuga ko aba bana babo bajya mu Mujyi wa Muhanga kugira ngo bihishe ababyeyi babo, ku buryo hari n’abahitamo kujya kure cyane bakagera i Kigali.
Ku ruhande rw’ubuyobozi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Valerie Mukamutali, avuga ko muri gahunda bafite harimo izo gushishikariza abakobwa kureka kwiyandarika, kuko ari umuco mubi udakwiriye umukobwa w’Umunyarwandakazi.
Agira ati “Tugenda tugerageza kubaha inyigisho kugira babireke, ni umuco utari mwiza, ni umuco mubi!”