Rwanda › Forums › Rwanda Today › The Hopelessness in Rwanda today › Reply To: The Hopelessness in Rwanda today
Minisitiri w’Umutekano Sheikh Musa Fazil abwira abasilamu b’i Rubavu ko bagomba gukanguka bakarwanya iterabwoba
Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yasabye abasilamu bo mu Karere ka Rubavu kwirinda iterabwoba, ababwira ko kujya mu iterabwoba byaba bisa no kuvanga amata n’amaraso.
Ibi yabivuze mu nama yagiranye n’aba basilamu yibandaga kuri bagenzi babo bane baherutse kuraswa bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba.
Minisitiri w’Umutekano Sheikh Musa Fazil Harerimana yibukije aba basilamu ko ari bo bakagombye kuba aba mbere mu kurinda umutekano kuko ngo bari barakandamijwe ariko ubu bakaba bafite uburenganzira busesuye.
Yagize ati “Umutekano igihugu gifite ni mwe mwakabaye aba mbere bo kuwubungabunga, aho twavuye turahazi, uko twapyinagajwe turabizi, kwangiza umutekano w’u Rwanda ni nko kuvanga amata n’amaraso”
Minisitiri Fazil yakomeje abwira ababyeyi ko batagomba kujya bahishira abana ba bo igihe bababonyeho ibimenyetso by’ubutagondwa, avuga ko iyo bamaze gucengerwa n’ubutagondwa batangira kwita bagenzi babo b’abasilamu abanafiki (bishatse kuvuga ko badahuje umugambi w’ubutagondwa ndetse ngo baba bagomba kwicwa).
Yagize ati “Umunafiki ni mubi kurusha umukafiri, ubwo se ko batwita abanafiki dutege amajosi bayace kuko ari abana bacu ? Wowe urabagirira impuhwe ariko bo ntazo bazakugirira.”
Umuyobozi w’aba sheikh mu Rwanda, Nzanahayo Kassim, avuga ko iterabwoba mu Karere ka Rubavu rimaze igihe ryigishwa kuko ngo ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mu mwaka wa 2000 ari bwo ubutagondwa bwatangiye kwigishwa mu ishuri rya Institute Islamique aho umwalimu wakomokaga muri Somalia yigishaga abana b’abahungu kwitandukanya n’abakobwa ndetse ngo akabigisha no guca amapantalo.
Bamwe mu basilamu bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bababajwe n’uko hari abatangiye kubanduriza sura, gusa banatunga agatoki bamwe mu basheikh babo ko barangaye imisigiti ikaba yarahindutse nk’ahantu hasanzwe ku buryo abantu bacuriramo imigambi y’iterabwoaba.
Ngendahimana Hassan yagize ati “Biratubabaza cyane kubona hano iwacu hamaze kugira izina ribi mu basilamu kubera bariya bana bigishijwe iterabwoba, gusa mbona n’abashehe badushinzwe bararangaye ntibite ku mutekano w’ibibera mu misigiti.”
Kugeza ubu Akarere ka Rubavu kari mu turere twagaragayemo abakora iterabwoba nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha.
Si mu Karere ka Rubavu gusa, kuko mu Bugarama mu Karere ka Rusizi batatu barashwe na polisi.
Mu rwego rwo kurwanya iterabwoba hari zimwe mu ngamba zafashwe n’umuryango w’abasilamu mu Rwanda zirimo ko nta musilamukazi ugomba kwambara imyenda imuhisha mu maso.