Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Reply To: The Rwanda Big Lie
Kurikira umukino wa Ndaribwaribwa, DMI n’ibinyamakuru bye. Urwanda rugarijwe n’ibibazo byinshi, nk’ubukene, ubushomeri, inzara, kunyuruzwa kwa bantu na DMI, iyica rubozo rwinzira karengane, uburozi bwa DMI, ubusahuzi, ubunyunyuzi, ikimenyane, ubusumbane…..etc.
Ariko bibereye muhuha zi Burundi, aho kureba ibibazo bibugarije……….
Soma ku muha ya Ndaribwaribwa alias Pilato
____________________________________________________
Imbonerakure muri gahunda yo kuza mu Rwanda kwifatira abarwanya Leta bahahungiye.
Urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD rwatangaje ko rushaka gukurikirana abatavugarumwe n’iri shyaka aho bahungiye mu Rwanda bakabica bakanabahamba mu gihugu bahungiyemo, ibi bakaba barabitangaje mu myigaragambyo yabereye mu majyaruguru y’u Burundi mu ntara ya Cibitoki.
Radiyo RPA itangaza ko mu myigaragambyo y’izi Mbonerakure, zajyendaga ziririmba ko zishaka guharanira ubusugire bw’ishyaka ryabo ndetse ko bazayobora kugeza ku myaka 50 .
Uru rubyiruko rwakoze ibi kandi rwibasira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, Romeo Dallaire, n’umwanzuro w’amasezerano n’ubufaransa wa 2303.
Imbonerakure zakomeje zivuga ko zitazongera kugarukira ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi ahubwo bazakomeza mu Rwanda bakica ndetse bagahamba abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahungiye mu Rwanda.
Imbonerakure nyinshi zitabiriye iyi myigaragambyo yabaye kuri iki cyumweru, ibera i Rugombo mu ntara ya Cibitoke iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi.
Imyigaragambyo yabaye nyuma y’ihuriro ry’ishyaka CNDD-FDD yari igamije gushyiraho abayobozi bashya b’iri shyaka yabereye mu ntara ya Gitega.