Rwanda Forums Rwanda Facts The Rwanda Big Lie Reply To: The Rwanda Big Lie

#27975

Kurikira ibyiza byo muri paradizo ya Semuhanuka!!

Rusizi: Inkwi zarabuze bamwe batekesha inkweto za bodaboda.

Ikibazo cy’ibicanwa ngo kimaze gufata intera ndende mu mirenge ya Bugarama na Muganza mu karere ka Rusizi, aho bamwe bahitamo gucana inkweto za bodaboda zishaje cyangwa ibice by’amajerikani n’amapine ashaje.

Iki kibazo ngo gifitwe cyane n’abaturiye ikibaya cya Bugarama, bitewe nuko nta mashyamba ahari kandi umubare w’abahatuye wiyongera ku buryo bukabije, inkwi zo gucana ngo zikaba zibona umugabo zigasiba undi.

Bamwe mu baturage bashingira kuri iki kibazo bakabona hakenewe ubundi buryo babonamo ibicanwa, kuko harimo n’ababurara batabuze ibyo bateka ahubwo babuze ibyo batekesha.

Iki kibazo ngo si icya none ahubwo kimaze igihe kirekire kivugwa, bamwe bakavuga ko n’ubuyobozi bushobora kuba bwarakiburiye igisubizo gihamye, kuko ngo umwase umwe w’inkwi ushobora kugera ku mafaranga 1500.

Ni mu gihe agafuka gato k’amakara kagura amafaranga 8000, na yo akarinda kuva i Kantarange mu murenge wa Butare, aho abageraho ahenze cyane.

Banavuga ko ari yo mpamvu usanga bamwe nta ngufu baba bafite kuko ngo batarya ibitera imbaraga byinshi, aho usanga ibyo benshi barya ari ubugari n’isambaza gusa, kuko ngo bidatwara inkwi nyinshi.

Naho ngo nk’ibishyimbo n’imyumbati, ngo ntibiribwa na benshi kuko kubona inkwi zibihisha ngo bisa n’ibidashobokera benshi, bakavuga ko kubera ubucucike, kubona aho utera igiti bigoye, imisozi na yo ihanamye yaho ngo bakaba batayitera amashyamba kuko ari ho bamwe bahinga ibishyimbo n’ibigori.

Nyirangendahayo Placidie, utuye mu kagari ka Gakoni, mu murenge wa Muganza, yabwiye Imvaho Nshya ati:

“Gucana bodaboda si uko ari agashya twungutse mu bicanwa, ahubwo kubera ko hari igihe inkwi zibura burundu, umuntu aragenda akagura udukwi duto batandikira amafaranga 500, agafata izo nkweto zashaje na bwo iyo yazibonye, cyangwa ikijerikani cyashaje akagicamo kabiri, cyangwa igipine cy’igare, akabanzamo twa dukwi hasi akagishyira hejuru.

Byaka nka Lisansi bigateka nibura ibiryo bike, birumvikana ko wa munuko wabyo wumvikana mu biryo ariko turapfundikira cyane ku buryo utumvikana mu biryo cyane, aho kugira ngo abana baburare.”

Mu gihe cy’imvura ho bamwe bavuga ko hari igihe baburara burundu, bagatekera abana icyayi, bagasanga hakwiye kwigwa ubundi buryo bacana butari inkwi cyangwa amakara asanzwe, kuko nk’umukene wakoreye amafaranga 1000 adashobora kubonamo icyo arya n’inkwi zo kugitekesha.

Umukozi ufite ibijyanye n’amashyamba mu nshingano ze muri aka karere, Habineza Valens, avuga ko kugira ngo kariya gace kabone inkwi zihagije bigoye kubera ubuto bw’ubutaka n’ubwinshi bw’abahatuye.

Avuga ko n’ahahari hagenewe guhingwaho ibihingwa byera igihe gito, kuhahinga amashyamba kikaba ikibazo, imirenge baturanye na yo ikaba ifite amashyamba make, igisubizo kirambye kikaba gisaba inyigo ndende kuko bitoroshye.