Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Reply To: The Rwanda Big Lie
Umuboss yabwiye sécretaire we ati: “Muri iki
cyumweru tuzajya mu nama hanze itegure.
Umu
sécretaire ahita ahamagara umugabo we ati:
“Mugabo mwiza ngiye kujya mu nama
nzamaramo icyumweru”. Umugabo ahita
ahamagara ihabara rye ati: “Chérie, umugore
wanjye ntahari uzaze tumarane kiriya
cyumweru”. Uwo mukobwa ahamagara
umwana
yigishaga ati:” Muri kiriya cyumweru ntabwo
mpari nzakwigisha mu gitaha”. Umwana
ahamagara Sekuru ariwe Boss Ati : “Sogoku
muri
kiriya cyumweru mwarimu ntawuhari nzaguma
mu rugo”. Boss abitekerezaho ahamagara
Sécrataire ati: “Urugendo rurasubitswe nzita ku
mwuzukuru wanjye ari muri kiriya cyumweru”.
Sécretaire ahamagara umugabo we ati: “Chérie
rwa rugendo rurasubitswe turi kumwe”.
Umugabo ahamagara rya habara rye ati:
“Honey
ntuzibeshye ngo uze, umugore wanjye
ntakigiye.
Wamukobwa ahamagara umunyeshuri we ati:
“Noneho uzaze kwiga ntabwo nkigiye
birahindutse”. Umwana Uahamagara sekuru
ati:
“Sogoku noneho mwarimu yabonetse nziga”.
Boss ahita ahamagara Sécretaire ati: Komeza
witegure tuzagenda. Mumbwire, ninde uyoboye
uru ruziga?