Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Reply To: The Rwanda Big Lie
U Burundi bwakumiriye zimwe mu modoka z’Abanyarwanda ku mupaka w’Akanyaru. Zimwe mu modoka zitwara abagenzi zivuye cyangwa zigana mu Rwanda ntizemerewe kurenga umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi kuri uyu wa 4 Kanama 2016,ahazwi nko ku Kanyaru.
Imodoka zakumiriwe zirimo iza Agence ya Volcano na Aigle du Nord bikaba bivugwa ko izindi zambuka uko bisanzwe.
Amakuru aturuka mu nzego z’ibamze mu Karere ka Nyaruguru gakora kuri uyu mupaka aravuga ko abashinzwe umupaka ku uruhande rw’u Burundi batangaje ko bahawe amabwiriza aturutse mu nzego nkuru z’ubutegetsi abasaba ko nta modoka y’imwe muri izi agence yemerewe kurenga umupaka.
Imodoka zivuye i Burundi na zo ngo ntizemerewe kwambuka nk’uko bisanzwe ahubwo abagenzi bemerewe kwambuka n’amaguru bagatwarwa n’imodoka zo mu gihugu cyabo kimwe n’uko bimeze ku ruhande rw’u Rwanda.
Ubuhamya bw’abaturiye uyu mupaka buvuga ko imodoka zivuye i Butare ari zo zitwara abanyarwanda bavuye i Burundi.
Nta mpamvu izwi yatumye hafatwa icyemezo nk’iki icyakora birakekwa ko kigamije gukoma mu nkokora ubucuruzi bwa bamwe mu banyarwanda bafite ibyo bakorera ku butaka bw’u Burundi.
U Burundi buherutse gufata icyemezo cyo gukumira ibicuruzwa byose bituruka mu Rwanda, cyanenzwe n’u Rwanda ruvuga ko ari ukurenga ku masezerano ya EAC y’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.
Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC) bihurira ku masezerano y’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, anagabanya imisoro ku bikorerwa mu bihugu binyamuryango.
Gusa kimwe muri ibyo bihugu iyo gihagaritse ibicuruzwa bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage bacyo no ku bukungu bwacyo.