Rwanda › Forums › Rwanda Facts › The Rwanda Big Lie › Reply To: The Rwanda Big Lie
Mu nkuru yacu y’ubushize twabatangarije icyatumye Col Wilson Irategeka na Twagiramungu Faustin (Kamuhanda) bashinga CNRD-Ubwiyunge, tubabwira ko impamvu nyamukuru yari ukwihutisha urugamba rwa FPR ngo rwo kurimbura burundu Urugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza U Rwana (FDLR). Abatarabashije gusoma iyo nkuru mwayisanga kuri iyi link (http://intabaza.com/?p=1151)
Niba hari abari bagishikidaka kuri iyo nkuru rero, Sayinzoga rwose yadukoreye akazi tutari kuzabasha gukora dusobanurira abantu ko CNRD ari imbuto y’ubugambanyi ikomeye. Impumyi n’ibigoryi byakurikiye CNRD ya Rukokoma na Wilson nk’intama cg imishwi n’ibyana by’igishuhe, igihe kirageze ko Sayinzoga ababwiza ukuri kugirango ejo hatazagira ugira ngo ntiyabimenye.
Inkuru rero ibaye impamo CNRD ikiraka yaragifashe nta banga rikirimo kuko bene ubwite babyivugiye. Ubu inkuru iri kuzunguruka hano mu Rwanda ni uko Commissaire ushinzwe cya kigo cy’i Mutobo ( Pastor Sayinzoga) yaraye atangarije kuri radio Rwanda mu kiganiro “Isange mu banyu“aho yarangizaga ingando, yabwiye abari aho ko bifuje gusenya FDLR inshuro nyinshi birananirana. Arongera ati ariko “twaje kwegera Col Wilson Irategeka ngo adufashe muri icyo gikorwa atubwira ko icyo ari ikibazo cyoroshye kuriwe rwose“.
Ng’uwo rero umushinga wa Col Irategeka Wilson wo gusenya FDLR abicishije muri CNRD-Ubwiyunge ye na twagiramungu Faustin alias Rukokoma. Burya iyo mwumva Leta y’U Rwanda yihanukira ngo izihagurukira ijye gusenya FDLR ni uko yamaze kubona abazayifasha aribo CRND (http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwaciye-amarenga-yo-gusubira-muri-congo-kugaba-ibitero-kuri-fdlr).
Indi nkuru igezweho ni uko wa wundi wiyita Jean Kalisa wigeze gukwirakwiza inyandiko ko ngo ahagarariye impunzi z’abanyarwa ku mugabane w’i Buraya kandi atariho aba ngo avuye hano i Kigali kandi akaba ariwe ushinzwe umutekano muri CNRD-Ubwiyunge
Banyarwayanda, banyarwandakazi rero mwaba mwarakurikiye CNRD mutazi umugambi wa Wilson na Rukokoma, igihe ni iki ko mumenya ukuri ubundi mukabakurikira mubizi neza.
Uwaba na none atari muri CNRD ariko afite umuvandimwe cyangwa inshuti ye muri CNRD ni byiza kumumenyesha ukuri ejo hatazagira ugwa mu ruzi arwita ikiziba. Turacyashakisha audio y’icyo kiganiro (“Isange mu banyu”) cya Pasiteri Sayinzoga ariko hagize uwaba agifite cya akadutanga kuyibona yayitugezaho tukayisangira n’abasomyi.
Umwanzuro
Ese Col Wilson na Twagiramungu ntibaba barariye akataribwa? Ibyo bemereye Sayinzoga se bazabigeraho? None bazishyura iki baramutse batabigezeho? Nkuko na Sayinzoga ubwe yabyivugiye bashatse gusenya FDLR kenshi birabananira. Bifashisha Twagiramungu na Wilson, ariko ikigaragara ni uko nabo babinaniwe kuko gahunda yambere yo kwirenza abayobozi ba FDLR yarapfubye.
Rubanda yagombaga kubakurikira nayo yarabamaganye. Abagomba kubibafashamo bamwe na bamwe babonye bitangiye nabi baricecekera. Inda nini nayo ntiboroheye kuko bamwe muri bafashe amafaranga barayikubira baca mu byatsi, aha navuga Rwaka Theobald. Ikindi umuvugizi wa CNRD igishingwa ariwe Kamuhanda bivugwa ko ari Rukokoma nawe arimo gukinira mu mwobo acecetse. Nta gitangaza cyaba kirimo rero mu gihe CNRD inaniwe gukora ibyo yasezeraniye Sayinzoga mwakumva Kamuhanda (Rukokoma) yihakanye Col Wilson na bagenzi be.
Bavandimwe namwe nshuti, mwirinde kwiruka inyuma y’abagambanyi birirwa bababeshya ngo bazabacyura mu gihe cy’ibyumweru 2 cyangwa 3 kuko uko kubacyura kuvugwa i Mutobo namwe murakumva. Mukomeze mutahure abo bagambanyi maze tubashyire hanze kuko ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka. Harakabaho Rubanda kandi Umucunguzi ni Rubanda.
Ijisho rya Rubanda
Kigali, Rwanda